Umushyikirano 2017: Mu mwaka wa 2017 umusaruro ku buhinzi wazamutseho 8%

Atangiza inama y’Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 15, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi wazamutseho 8%.

Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye Inama y'Umushyikirano
Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye Inama y’Umushyikirano

Perezida Kagame avuga ko nubwo mu mwaka ushize izuba ryavuye igihe kirekire ndetse n’ibihingwa bimwe nk’ibigori bikibasirwa na nkongwa, hashyizwe ingamba zitandukanye zo guhangana n’ibyo bibazo maze umusaruro uriyongera.

Ku bufatanye n’inzego zitandukanye, Perezida Kagame yavuze ko Nkongwa yarwanyijwe ku buryo bushoboka, bituma izamuka ry’ umusaruro mu buhinzi ridahungabana.

Yanavuze kandi ko mu rwego rwo kongera umusaruro mu buhinzi, Leta yashoye imari mu gutunganya imbuto, hagamijwe kongerera agaciro ibyo abanyarwanda bahinga.

Perezida Kagame na Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente
Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente

Ibi ngo bizatuma imbuto zatumizwaga hanze zigabanuka, kandi bifashe abahinzi kubasha kuzibonera igihe ntibibadindize mu buhinzi bwabo.

Perezida Kagame yaboneyeho gushimira cyane cyane urubyiruko rwahagurukiye kwihangira imirimo mu bijyanye n’ubuhinzi, anakangurira abandi kubyaza umusaruro amahirwe ari mu buhinzi bakihangira imirimo bagatera imbere .

Inama yitabiriwe n'abasaga 2000
Inama yitabiriwe n’abasaga 2000
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka