Umuryango w’ubumwe bw’i Burayi watumiye Abanyarwanda bose mu isabukuru

Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi mu Rwanda (EU) wafunguriye amarembo Abanyarwanda bose babyifuza kuzaza kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 umaze ubayeho.

Ambasaderi Michael Ryan asanga uyu mwaka uzatuma abantu basabana mu mico yabo inyuranye
Ambasaderi Michael Ryan asanga uyu mwaka uzatuma abantu basabana mu mico yabo inyuranye

Mu gihe byari bisanzwe ko hakorwa umunsi mukuru hagatumirwa abayobozi bakuru b’igihugu, kuri iyi nshuro uyu muryango utangaza ko bizakorwa hatumirwa n’abaturage bose babishoboye.

Ibyo birori byiswe “European Street Fair” bizabera muri “Parking” ya Stade Amahoro tariki ya 06 Gicurasi 2017, abazabyitabira bazabona ibyo uyu muryango umaze kugeraho ndetse bataramane n’abagize uyu mu muryango baba mu Rwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa kane tariki ya 04 Gicurasi 2017, hatangajwe ko kuri uwo munsi ibirori bizatangira mu ma saa cyenda z’amanywa bikageza mu gicuku.

Abazabyitabira kandi bazataramirwa n’abahanzi bazwi mu Rwanda barimo Munyakazi Deo ukirigita inanga, Charly na Nina, Buravan, Riderman n’abandi barimo n’abaturutse mu bihugu by’i Burayi.

Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Michael Ryan agira ati “Ntabwo tuzatumira abayobozi gusa tuzatumira Abanyarwanda bose, tubereke ibyo dukora.

Tugomba kugirana umubano n’Abanyarwanda, tuzerekana ibyo dukora mu Rwanda, abantu bazazane n’imiryango yabo bishime bareba ibyo dukorera mu Rwanda no ku isi yose.”

Abanyamakuru batandukanye bari bitabiriye ikiganiro cya EU
Abanyamakuru batandukanye bari bitabiriye ikiganiro cya EU

Ushinzwe itangazamakuru muri EU mu Rwanda, Flora Kayitesi ashimangira ko icyo ari igikorwa kigamije kwerekana isura nyayo y’uyu muryango mu mishinga bateramo inkunga u Rwanda ariko bikaba mu busabane busesuye.

Agira ati “Abantu bazinjirira ubuntu! Ni ibikorwa bizaduhuza n’abaturage bityo basure imurika ry’ibikorwa by’uyu muryango, abana bakine, hanyuma abahanzi bacurange bitandukanye n’uko ubundi byizihizwaga n’abatumiwe gusa.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Tuzitabira ikibazo Nuko stade izaba ntoya abazakererwa bazisura.

Minani yanditse ku itariki ya: 5-05-2017  →  Musubize

nta beer bazaduha kugirango tubashe gukurikira umunsi mukuru twumva tunareba neza??

jo yanditse ku itariki ya: 5-05-2017  →  Musubize

Ngo abanyarwanda bose baratumiwe? tuzahurira he?

jean marc yanditse ku itariki ya: 5-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka