Umuryango uzibandwaho mu kubaka igicumbi cy’amahoro, ubumwe n’ubwiyunge

Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) iratangaza ko igiye gukoresha umuryango nk’ibirindiro by’amahoro n’ubumwe n’ubwiyunge.

Fidele Ndayisaba, umuyobozi wa Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge, mu kiganiro n'abanyamakuru.
Fidele Ndayisaba, umuyobozi wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, mu kiganiro n’abanyamakuru.

Irabitangaza mu gihe hategurwa umunsi mukuru wahariwe amahoro ku isi, wizihizwa buri mwaka tariki 21 Nzeri.

Fidele Ndayisaba, umuyobozi wa NURC yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 14 Nzeli 2017.

Yavuze ko amahoro nyayo akomoka mu muryango, ari naho abantu bakura ibitekerezo byiza cyangwa bizima.

Yagize ati “Uyu ni umwanya wo kuzirikana amahoro mu muryango aho usanga abantu bahunga imiryango kubera kubura amahoro niho ubonera inzererezi cyangwa se usanga abantu bataba iwabo nko mu mijyi n’ahandi.”

Ndayisaba asanga amahoro akwiye guhera mu muryango kandi ahari amahoro hakaba hari ubumwe n’ubwiyunge nyabwo,bityo abato bagakurana ibitekerezo bizima.

Ati “Ntabwo ingengabitekerezo umuntu ayivukana ni ibintu yumvira mu muryango, aho niho tugomba gushyiramo ingufu tukarwanira ko n’ubwo yahura na byo bitamwanduza.”

Insanganyamatsiko yo kwizihiza umunsi w’amahoro igira iti “Duharanire amahoro twimakaza indangagaciro y’ubwubahane n’agaciro ka muntu mu muryango.

Uyu munsi watangiye kwizihizwa mu 1981 ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye,utangira kwizihizwa ku isi yose mu 2001.

Umuryango w’Abibumbye usaba n’abari mu mirwano kuyihagarika nibura uwo munsi bagatekereza ku mahoro, uburyo iyo adahari haboneka abapfa, abahunga na byinshi bihangirikira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka