Umurwanyi wa FDLR wahawe ikiraka mu Mbonerakure yatahutse

Habimana Mbarimo wahoze muri FDLR Foca akoherezwa i Burundi gufasha Imbonerakure mu kurwanya abadashyigikiye Perezida Nkurunziza, yageze mu Rwanda tariki ya 02 Werurwe 2017.

Habimana Mbarimo wahoze muri FDLR Foca akoherezwa i Burundi gufasha Imbonerakure yatahutse mu Rwanda agaragaza uburyo yoherejwe i Burundi
Habimana Mbarimo wahoze muri FDLR Foca akoherezwa i Burundi gufasha Imbonerakure yatahutse mu Rwanda agaragaza uburyo yoherejwe i Burundi

Aganira na Kigali Today, Habimana yatangaje ko avuye muri FDLR ariko yayiboneyemo ubuzima butoroshye bwatumye ataha mu Rwanda.

Habimana wavuye mu Rwanda mu mwaka wa 1994 ahunganye n’ababyeyi be, avuga ko yatangiye imyitozo ya gisirikare muri 2001 maze yinjizwa muri FDLR Foca.

Yabaye muri uwo mutwe kugera muri 2016 ubwo yahabwaga ubutumwa bwo kujya i Burundi hamwe n’abandi barwanyi ba FDLR, bari mu umutwe w’abo barwanyi udasanzwe (Crap), uyoborwa na Col Ruhinda.

Habimana avuga ko mu kwezi kwa Gicurasi 2016 aribwo hamwe n’abandi barwanyi 50 bahawe ubutumwa bwo kujya mu gihugu cy’u Burundi gufasha Imbonerakure n’ingabo za leta kurwanya abadashyigikiye Perezida Nkurunziza.

Yijimye mu maso nkuwibuka ubuzima bubi yabayemo, agira ati "Muri FDLR nta cyiza kibamo, twabaga muri Crap, tuyoborwa na Col Ruhinda atwohereza mu butumwa i Burundi tugenda tuyobowe na Capt Peter (Ntazi irindi zina rye).

Twagombaga kugera i Bukavu tukahasanga abandi barwanyi ba FDLR bavuye mu tundi duce tukambuka umupaka tukajya gufasha ingabo z’u Burundi kurwanya abadashyigikiye Perezida Nkurunziza."

Habimana avuga ko bageze mu nzira bahagaritse ubutumwa kubera ubakuriye.

"Tugeze Ngungu, Capt Peter wari atuyoboye yadusabye guhindura inzira atubwira ko tugiye mu butumwa bubi kandi amafaranga yariwe. Yagize ati ’ufite aho ajya ahajye sinajya mu butumwa ntagira icyo nkuramo kandi amafaranga yariwe.”

Capt Peter ngo yahise yerekeza inzira igana Uganda naho abandi barwanyi basanga imiryango kubayifite mu gihe Habimana nabo barikumwe bahise bajya muri FDLR batinya ko FDLR Foca yazababona ikabica.

Habimana avuga ko ubwo yari yizeye ko atandukanye no kujya i Burundi, nyuma y’amezi abiri abasirikare b’Abarundi bamusanze muri FDLR Rud bakamusaba kujya i Burundi nanone.

"Nari nzi ko nakize ibyo kujya i Burundi, ariko mu kwezi kwa muri Kamena 2016, umuyobozi wa FDLR Rud, Col Guverineri yavanye Uganda n’abagabo bane bavuga ikirundi badusaba kujya i Burundi gufasha ingabo za Nkurunziza, gusa kubera ko twari benshi noneho turabyanga Col abura icyo akora."

Abarwanyi ba FDLR Rud basanzwe babarirwa mu 150 ngo bagombaga kujyana intwaro zabo bakinjira i Burundi bakahasanga amasasu bagombaga gukoresha barwanya abatavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza.

"Twarabyanze Abarundi n’umuyobozi wacu babura icyo bakora. Kugeza nubu abo Barundi baracyari mu birindiro bya RUD biri i Binza ahitwa Giseguru. Naho Col Guverineri arimo kubakira umuryango we inzu i Kampala muri Uganda."

Habimana Mbarimo avuga ko muri FDLR nta cyiza kirimo
Habimana Mbarimo avuga ko muri FDLR nta cyiza kirimo

Inkuru zivuga ko Leta ya Nkurunziza ikorana na FDLR zagiye zivugwa ariko Abarundi bakabihakana.

Habimana nk’umurwanyi wa FDLR yagaragaje uburyo yahatiwe kujyayo akagarukira mu nzira.

Bivugwa ko hari abandi barwanyi ba FDLR bambutse ubu bibera i Burundi kandi bakorana n’ingabo z’u Burundi.

Tariki ya 10 Gashyantare 2017, Br Gen Nsanzubukire Félicien uzwi ku mazina ya Fred Irakiza hamwe na Br Gen Munyaneza Anastase uzwi nka Job Kuramba batawe muri yombi n’ingabo za Congo “FARDC” basimburana mu ngendo bari basanzwemo mu bihugu nka Tanzania, Burundi, DRC na Zambia.

Br Gen Nsanzubukire na Br Gen Munyaneza bari mu basirikare bakuru 49 binjiye muri CNRD-Ubwiyunge yashinzwe na Col NDAGIJIMANA Laurent uzwi nka IRATEGEKA Wilson/Rumbago witandukanyije na FDLR kuva tariki ya 31 Gicurasi 2016 yari abereye umunyamabanga.

Abo bambi bari abayobizi ba FDLR kandi bari bafitanye ubucuti burangwa n’ubucuruzi n’ubufatanye na Leta y’u Burundi iyobowe na Perezida Nkurunziza.

Bajyaga no mu gihugu cya Tanzania nkuko byagarahajwe na Raporo y’impuguke z’umuryango w’abibumbye yasohotse muri 2009.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Si narinzi ko umusirikari ashobora kwanga amabwiriza ahawe n’umukuriye; NTIBYUMVIKANA.

G yanditse ku itariki ya: 5-03-2017  →  Musubize

Humura mu Rwanda ni iwanyu niba ushaka gutaha amahoro ngwino ntiwitwaze ikinyoma.

ttyy yanditse ku itariki ya: 4-03-2017  →  Musubize

Ntacyo bazageraho

Mbga yanditse ku itariki ya: 3-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka