Umupolisi wa Congo wafatiwe mu Rwanda yataye ubwenge yasubijwe iwabo

U Rwanda rwashyikirije Congo (DRC) umupolisi wo muri icyo gihugu witwa Sgt Major Nemegabe Ndosa Paul wafatiwe mu Rwanda avuga ko yari yataye ubwenge.

Uyu mupolisi wa Congo ngo yisanze ku butaka bw'u Rwanda atazi uko yahageze kubera guta ubwenge
Uyu mupolisi wa Congo ngo yisanze ku butaka bw’u Rwanda atazi uko yahageze kubera guta ubwenge

Uwo mupolisi ufite imyaka 36 yasubijwe muri Congo kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Kanama 2017. Yafatiwe mu Rwanda ku itariki ya 26 Kanama 2017 mu masaha ya saa yine z’amanywa mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Bugoyi gahana imbibi n’Umujyi wa Goma.

Ubwo yashyikirizwaga itsinda rishinzwe kugenzura imipaka ya Congo n’ibihugu ( EJVM) kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Kanama 2017, Sgt Major Nemegabe yatangaje ko atazi uko yageze mu Rwanda.

"Nsanzwe mfite ikibazo cyo guta ubwenge, nagiye no kwivuza mbura amafaranga yo guca mu cyuma, naho uko nageze mu Rwanda simbizi, numvishe mu mutwe bihindutse nkangutse mbwirwa ko ndi mu Rwanda."

Uwo mupolisi ushinzwe kurinda umutekano mu Mujyi wa Goma hafi y’umupaka w’u Rwanda, avuga ko iminsi ibiri amaze mu Rwanda yafashwe neza. Ashimira Polisi y’u Rwanda yashoboye no kumujyana kwa muganga.

Uwo mupolisi wa Congo ubwo yashyikirizwaga itsinda rya EJVM
Uwo mupolisi wa Congo ubwo yashyikirizwaga itsinda rya EJVM

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Iburengerazuba akaba n’umugenzacyaha muri iyo Ntara, CIP Kanamugire Theobald avuga ko Sgt Major Nemegabe yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda yataye ubwenge.

"Umupolisi wasubijwe iwabo kuko yafashwe yataye umutwe atazi ko yarenze aho yemerewe kuba.Twabonye afite ikibazo tumujyana kwa muganga kumuvuza, kubera ko amaze koroherwa twasabye abayobozi be kuza kumutwara."

Maj Said Lubuva wari uhagarariye itsinda rya EJVM yashimiye Polisi y’u Rwanda.

"Turashima u Rwanda n’igipolisi cyaho bafite imikoranire myiza, akazi kacu ni ugutwara umupolisi wafatiwe mu Rwanda tukamusubiza igipolisi cya Congo n’aho ibindi bibazo bizajya biganirwaho na Leta zombi."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uwataye umutwe se arinda umutekano wuhe wa baturage.

Sam musemakweri yanditse ku itariki ya: 30-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka