Umupasiteri wifashishije Bibiriya agatuka abagore yahagurukiwe
Umuryango Pro-Femmes Twese hamwe ndetse n’indi miryango iharanira iterambere ry’umugore, yamaganiye kure imvugo ipfobya ikanatuka umugore yakoreshejwe n’Umupasiteri witwa Niyibikora Nicolas.
Uyu mupasiteri yifashishije Bibiliya, yakoresheje iyi mvugo ahamya ko umugore ari mubi, avuga ko afitanye ibibazo n’Imana, avuga ko ari we ibibi byose byakomotseho, akavuga ko akwiye kwirindwa.
Ibi uyu mupasitori yavuze ngo bikwiye kwamaganwa ndetse akanabibazwa, ngo kuko ari ukwigisha urwango, ivangura, ndetse no gusebya Umuryango Nyarwanda, nk’uko Kanakuze Judith uyobora Pro- Femmes yabitangaje.
Yagize ati” Twamaganye uriya mugabo, kandi twamaganye uwo ari we wese uha urubuga umuntu akisararanga, atuka ababyeyi, atuka abagore, anatuka igihugu.
Biriya ni uguhangara uburengazira bwa muntu, turasaba abayobozi bakuru b’igihugu gufatira umwanzuro ukwiye iriya nyigisho".
Yasabye ko Radio Amazing Grace yamuhaye umwanya isaba imbabazi ndetse n’inzego ziyobora itangazamakuru mu Rwanda zikagira icyo zikora.
Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée nawe yavuze ku mvugo y’uyu mu Pasiteri, agaragaza ko ntaho itaniye n’iyakoreshwaga kuri Radio RTLM ishishikariza abantu kwanga Abatutsimu gihe cya Jenoside yabakorerwaga 1994.
Ati” Biriya mbyita imvugo y’urwango, imvugo ihamagarira Abanyarwanda kwanga abandi, imvugo isebya ikanapfobya igice kimwe cy’Abanyarwanda. Uwifatanyije n’uyu mugabo ndamwamaganye ku mugaragaro".
Mu rwego rwo kurushaho kwamagana imvugo yakoreshejwe n’uyu mu Pasiteri Pro-Femmes yashyizeho impapuro abantu bose badashyigikiye uriya mupasitoro basinyaho mu rwego rwo kwamagana amagambo yavuze.
Hagati aho n’ubuyobozi bw’Itorero ry’Abadivantisiti Uyu mu pasiteri yavugaga ko aturukamo, nabo bitandukanije na we buvuga ko atakiribarizwamo.
Ibitekerezo ( 15 )
Ohereza igitekerezo
|
twamaganire kure abantu nkaabo ndetse nabafte ibitekerezo nkibyo kko byatugeza ahanu hatari heza.
Ahubwo njye mbona hafatwa umwanzuro wo kwanga Bible kuko siwe wabyanditse I kosa nuburyo yabivuzemo kandi siwe wa 1 utukanye kuko hari n’abayobozi bamaze kumutuka so mwese musabe Imana imbabazi