Umunyamerika yanditse igitabo ku Banyarwandakazi ngo bazahe isomo amahanga

Swanee Hunt wo muri Amerika (USA) atangaza ko igitabo yanditse ku Banyarwandakazi yise “Rwandan Women Rising” kizaha isomo amahanga.

Icyo nicyo gitabo cyanditswe n'umunyamerika Swanee Hunt
Icyo nicyo gitabo cyanditswe n’umunyamerika Swanee Hunt

Yabitangaje ubwo yamurikaga icyo gitabo ku wa gatanu tariki ya 09 Kamena 2017.

Swanee Hunt wabaye ambasaderi wa Amerika muri Autriche ngo yitegereje imyitwarire y’abagore bo mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’imyitwarire y’abagore bo muri Bosnie Herzegovine nyuma ya Jenoside yahakorewe maze ngo ahakura isomo rikomeye.

Agira ati “Aha hombi habereye amahano ariko abagore bo muri Bosnie ntabwo bashoboye kurenga ibihe bigoye.”

Uyu mugore akomeza ashimira Abanyarwandakazi bashoboye kurengera abandi, abarebye kure bagafatanya na Perezida Paul Kagame mu rugamba rwo kubohora igihugu, ndetse n’abagaragaje uruhare mu bumwe, ubwiyunge n’iterambere.

Mme Hunt ahamya ko hari imikorere myiza Abanyarwandakazi bagaragaje nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ashingiraho ko avuga ikwiye kubera isomo amahanga.

Imwe muri iyo mikorere harimo ishyirwaho ry’inteko n’amatsinda ahuza abagore guhera mu midugudu kugera ku rwego rw’igihugu bigatuma abagore bagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda bangana na 64%.

Mme Hunt ashima amategeko ateza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore ahamya ko “ibi bikaba ari ryo shingiro ry’iterambere rirambye.

Akomeza avuga ko hashize imyaka 17 ahuye na nyakwigendera Aloysia Inyumba, akaba ariwe wamuzanye mu Rwanda. Yarahageze ahura n’abantu b’ingeri zinyuranye barimo abagore 70 bamuhaye ubuhamya.

Swanee Hunt na Minisitiri wa MIGEPROF Nyirasafari, Esperence ubwo hamurikwaga icyo gitabo
Swanee Hunt na Minisitiri wa MIGEPROF Nyirasafari, Esperence ubwo hamurikwaga icyo gitabo

Ubwo buhamya ngo nibwo yakusanyije maze yandika igitabo “Rwandan Women Rising” ugenekereje mu Kinyarwanda bishaka kuvuga “Kuzamuka kw’Abagore b’u Rwanda.”

Ati “Ikintu mu Rwanda cyabera urugero ibihugu byinshi ku isi, ni amateka y’ibikorwa by’Abanyarwandakazi ndetse n’uburyo babigezeho.

Turimo gutegura ikimeze nk’integanyanyigisho kugira ngo aya masomo yigishwe hirya no hino ku isi duhereye muri Kongo, muri Cambodia, muri Colombia n’ahandi hakorera Umuryango w’Abibumbye (UN)”.

Bamwe mu bayoboi bamurikiwe igitabo cya Hunt barimo Visi Perezida wa Sena, Jeanne d’Arc Gakuba, Ministiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperence bamubwiye ko hari byinshi azamenya ku Banyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka