Umunyamakuru afite uburenganzira bwo gutangaza ibitagenda – RGB

Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) gitangaza ko umunyamakuru afite uburenganzira bwo gutangaza ikitagenda mu gihe ari ukuri kandi yavugishije abo bireba.

Bimenyimana Robert ushinzwe ibikorwa by'itangazamakuru muri RGB asobanura ko umunyamakuru afite uburenganzira busesuye bwo kuvuga ibitagenda
Bimenyimana Robert ushinzwe ibikorwa by’itangazamakuru muri RGB asobanura ko umunyamakuru afite uburenganzira busesuye bwo kuvuga ibitagenda

Byatangarijwe muri Gakenke mu biganiro byahurije hamwe abanyamakuru, inzego zitandukanye zirimo ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB), Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), n’Urwego rw’umuvunyi, tariki ya 08 Ukuboza 2016.

Muri ibyo biganiro barimo bibukiranya itegeko no 04/2013 ryo kuwa 08/02/2013 ryerekeranye no kubonamo amakuru. Iri tegeko rigamije gutuma abanyamakuru n’abaturage babona amakuru yo mu nzego za leta no mu nzego zimwe z’abikorera.

Bamwe mu bayobozi cyane cyane ab’imirenge yo mu Karere ka Gakenke banenze abanyamakuru ko batangaza ibitagenda gusa.

Gusa ariko Bimenyimana Robert, ushinzwe ibijyanye n’itangazamakuru muri RGB, yasobanuriye abo bayobozi ko umunyamakuru afite uburengazira busesuye bwo kuvuga ibitagenda.

Agira ati “Umunyamakuru afite uburenganzira bwo kuvuga ikintu kitagenda nubwo n’ibigenda agomba kubishyiramo ariko akibonye kikaba ari ukuri agomba ku kivuga.

Apfa kutabeshya cyangwa guhimba ikindi kandi agakoresha uko ashoboye uruhande avuzeho rukagira uruhare muriyo nkuru.”

Abanyamabanga nshingwabkiorwa b'imirenge basobanura ko abanyamakuru bakunze gutangaza ibitagenda gusa
Abanyamabanga nshingwabkiorwa b’imirenge basobanura ko abanyamakuru bakunze gutangaza ibitagenda gusa

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muzo, Gasasa Evergiste we ariko avuga ko hari inkuru abanyamakuru baherutse kwandika kuri uwo murenge ivuga ko iyo abaturage batanze amakuru babiryozwa kandi atari byo.

Agira ati “Handitsemo (muri iyo nkuru) ngo aba Dasso bari baje gufata no gufunga n’ibintu bisa nkaho byari byacitse kandi ingero ntazirimo ntawakurikirwanwe ngo arebwe nabi, ukibaza inkuru zimwe na zimwe ko ziba zanditse kinyamwuga!”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashenyi, Cyubahiro Felicien we yibaza impamvu umunyamakuru ajya mu murenge agasanga hari ibintu byiza byinshi ariko agahitamo ibitagenda akaba aribyo atangazamo inkuru.

Agira ati “Nibaza kuki umunyamakuru agenda agasanga ibintu byiza byinshi mu murenge ariko akantu kamwe katagenda ugasanga niko yafashe? Ese itangazamakuru ni irivuga gusa ibitagenda cyangwa ni irivuga n’ibigenda?”

Abanyamakuru ariko bo basanga abayobozi badakwiye kubafata nk’abantu babereyeho guhangana nabo kuko ibitagenda batangaza haba hagamijwe ko bikosorwa kugira ngo bifashe igihugu kurushaho kwiyubaka.

Ikindi kandi nuko umuyobozi cyangwa nundi munyarwanda wese agize ikibazo kubyatangajwe yemerewe gutanga ikirego mu rwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka