Umuntu wese ufite ubutaka butamwanditseho si ubwe – RISD

Umuryango Nyarwanda uharanira amajyambere arambye (Rwanda Initiative for Sustainable Development/RISD) uraburira Abanyarwanda kwandikisha ubutaka kuko ari cyo cyemeza ko ari ubwabo.

Iki cyemezo nicyo kigaragaza ko umuntu yandikishije ubutaka bwe
Iki cyemezo nicyo kigaragaza ko umuntu yandikishije ubutaka bwe

Uyu muryango utangaza ibi nyuma y’uko ukoze igenzura mu turere 11 tw’igihugu ugasanga hakiri bamwe mu Banyarwanda batunze ubutaka batabufitiye icyangombwa cya burundu kibahesha uburenganzira kuri ubwo butaka mu rwego rw’amategeko.

Mimi Justin ushinzwe ibikorwa by’uyu mushinga RISD aburira Abanyarwanda bagifite ubutaka butabanditseho ko atari ubwabo.

Agira ati “Umuntu wese ufite ubutaka butamwanditseho si ubwe! Ahubwo aribeshya kuko icyangombwa cya burundu ari cyo cyonyine kigaragaza nyir’ubutaka.”

Akomeza avuga ko Abanyarwanda aho bari hose mu gihugu bagomba kwitabira kwandikisha ubutaka bwabo bakabubonera icyangombwa cya burundu aho gutunga izindi mpapuro zidafatwa nk’ikimenyetso nyakuri cya nyir’ubutaka.

Ngo ni ngombwa abaturage begera abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka kugira ngo basobanuze ibibazo byose baba bafite ku butaka bwabo.

Ikindi kandi ngo ababwandikishije nabo bahamagarirwa kwegera abo bakozi kugira ngo babasobanurire icyo bagomba kubukoresha hagendewe ku gishushanyo mbonera cy’aho buherereye.

Déo Nzamwita, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke ashima ubufatanye bwabayeho hagati yabo na RISD mu kuzenguruka imirenge 17 muri 19 igize ako Karere, abayituye bagakangurirwa kwandikisha ubutaka bwabo.

Agira ati “Uyu muryango waradufashije kuko wakoze ubukangurambaga hafi mu mirenge yose igize Akarere ka Gakenke ufasha abaturage kugira imyumvire ibafasha kumenya ko ubutaka bita ubwabo butabanditseho ari ukwibeshya.”

Appolinarie Bamurange utuye mu Murenge wa Karambo mu Karere ka Gakenke yishimiye ubumenyi bahawe binyuze muri ubwo bukangurambaga avuga ko buzabafasha gukemura amakimbirane.

Agira ati “Ufite icyangombwa cya burundu yabonye mu nzira nziza twamenye ko ari we nyir’ubutaka ahasigaye akaba asabwa kububyaza umusaruro.”

Mu Karere ka Gakenke, kamwe mu turere umuryango wa RISD, ukoreramo hagaragara abaturage 85% bafite ibyangombwa bya burundu by’ubutaka bwabo mu gihe 15 % bo bumvaga bitari ngombwa ko bashaka icyangombwa cya burundu mbere y’uko hakorwa ubukangurambaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

GUSA NI BYIZA KUBARUZA UBUTAKA KURI NYIRABWO,KUKO N,UMUTEKANO WABWO NIBWO UBA WIZEWE,NTA MAKIMBIRANE.GUSA NI HIGWE N,UBURYO HAGABANYWA KURI ARIYA MAFRANGA YA TRANSFERT ,NIBURA UMUNTU AJYE YISHYURA AJYANYE N,INGANO CG SE AGACIRO K,UBUTAKA BUHEREREKANYWA.NGIYO AKENSHI IMBOGAMIZI ITUMA ABANTU BAMWE BATITABIRA GUHINDUZA.MURAKOZE.

SYLVIE yanditse ku itariki ya: 27-03-2017  →  Musubize

Ibi ni byiza,urwego rw’ubuyozi bw’ubutaka,budufashe mu kwihutisha transfer y’ubutaka nabwo.Murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 27-03-2017  →  Musubize

ibyo muvuga nibiki? iwacu muri burera muri nemba twatanze ibyangombwa bitwemere kubona icyangombwa ari ko amaso yaheze mukirere ngo bikorerwa mukarere,abandingo mu ntara,abandi ngo nikurwego rw’igihugu.ubundi Land office ko mwa muduhaye ngo adufashe kuki bitarangirira mu murenge ko baba babishoboye,

karahamuheto yanditse ku itariki ya: 27-03-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka