Umuntu wese ufite ubutaka butamwanditseho si ubwe – RISD

Umuryango Nyarwanda uharanira amajyambere arambye (Rwanda Initiative for Sustainable Development/RISD) uraburira Abanyarwanda kwandikisha ubutaka kuko ari cyo cyemeza ko ari ubwabo.

Iki cyemezo nicyo kigaragaza ko umuntu yandikishije ubutaka bwe
Iki cyemezo nicyo kigaragaza ko umuntu yandikishije ubutaka bwe

Uyu muryango utangaza ibi nyuma y’uko ukoze igenzura mu turere 11 tw’igihugu ugasanga hakiri bamwe mu Banyarwanda batunze ubutaka batabufitiye icyangombwa cya burundu kibahesha uburenganzira kuri ubwo butaka mu rwego rw’amategeko.

Mimi Justin ushinzwe ibikorwa by’uyu mushinga RISD aburira Abanyarwanda bagifite ubutaka butabanditseho ko atari ubwabo.

Agira ati “Umuntu wese ufite ubutaka butamwanditseho si ubwe! Ahubwo aribeshya kuko icyangombwa cya burundu ari cyo cyonyine kigaragaza nyir’ubutaka.”

Akomeza avuga ko Abanyarwanda aho bari hose mu gihugu bagomba kwitabira kwandikisha ubutaka bwabo bakabubonera icyangombwa cya burundu aho gutunga izindi mpapuro zidafatwa nk’ikimenyetso nyakuri cya nyir’ubutaka.

Ngo ni ngombwa abaturage begera abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka kugira ngo basobanuze ibibazo byose baba bafite ku butaka bwabo.

Ikindi kandi ngo ababwandikishije nabo bahamagarirwa kwegera abo bakozi kugira ngo babasobanurire icyo bagomba kubukoresha hagendewe ku gishushanyo mbonera cy’aho buherereye.

Déo Nzamwita, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke ashima ubufatanye bwabayeho hagati yabo na RISD mu kuzenguruka imirenge 17 muri 19 igize ako Karere, abayituye bagakangurirwa kwandikisha ubutaka bwabo.

Agira ati “Uyu muryango waradufashije kuko wakoze ubukangurambaga hafi mu mirenge yose igize Akarere ka Gakenke ufasha abaturage kugira imyumvire ibafasha kumenya ko ubutaka bita ubwabo butabanditseho ari ukwibeshya.”

Appolinarie Bamurange utuye mu Murenge wa Karambo mu Karere ka Gakenke yishimiye ubumenyi bahawe binyuze muri ubwo bukangurambaga avuga ko buzabafasha gukemura amakimbirane.

Agira ati “Ufite icyangombwa cya burundu yabonye mu nzira nziza twamenye ko ari we nyir’ubutaka ahasigaye akaba asabwa kububyaza umusaruro.”

Mu Karere ka Gakenke, kamwe mu turere umuryango wa RISD, ukoreramo hagaragara abaturage 85% bafite ibyangombwa bya burundu by’ubutaka bwabo mu gihe 15 % bo bumvaga bitari ngombwa ko bashaka icyangombwa cya burundu mbere y’uko hakorwa ubukangurambaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Mfite ikibazo giteye uku; Ese umuntu yamenya ate numero zikibanza kugirango hamenywe ubwanditseho igihe ubutaka uwabubaruje ahisha ibyangombwa kandi ubutaka butarubwe nyirizina, kuko ariwe wasigaye abugenzura mugihe umwana wanyiri ubutaka atari yagakura ubu akaba yarakuze kandi akaba adahabwa uburenganzira kubutaka, bikaba bikorwa nuwabubaruje?, umuntu yabona numero zikibanza ute ngo amenye uko bwabarujwe ?

Olivier yanditse ku itariki ya: 17-11-2019  →  Musubize

mwaramutse?ikibazo cyange niba umuntu afite ubutaka buzaco umuhanda hagasigara hatoya hatavamo inzu icyogihe yazahakoresha iki?ese ahumuhanda uzacaho azahahomba? murakoze.

bateta florence yanditse ku itariki ya: 31-03-2017  →  Musubize

Nibyo ubutaka bugomba kwandikwa ariko hari amananiza inzego zibanze zishyiraho. Urugero: hari umuturage nzi hasabye ko ubutaka bumwandikwaho kuko Ise yapfuye agasigara ariwe Muzungura. Yasabye icyangombwa cy’uko Se yapfuye arakibura kuko yaguye muri congo muri 2006. Kandi yari afite icyangobwa kiriho imikonon y’abavandimwe ba Se na Nyina bahamya ko Ise yapfuye. Umuturage uri mu cyiciro cya 1 cy’Ubudehe bamusabye kuzana icyemezo cy’urukiko kigaragaza ko Ise yapfuye, agiye kubaza uko bigenda bamubwira ko bisaba gutanga ikirego, gushaka umwunganizi... Ubu umuturage yaratuje kuko yabonye atabona amafaranga yo kwishyura Avocat, Igarama n’ibindi. Yansabye kumugira inama mubwira kwegera ushinzwe MAJ mu Karere, naho yasiragiyeyo bamubwira ngo azagaruke agera aho arambirwa. Bwana MIMI Justin n’abandi mwamugira nama ki? Ese ubwo Abashyinzwe Atat civil bo ntibagombye koroshya ibintu niba ab’umuryango bahamya ko umuvandimwe wabo yapfuye kuki yanga gutanga icyangombwa ( attestation de deces)? Uwo muturage atuye Kicukiro mu Murenge wa Gatenga.

Alias Ubuhamya yanditse ku itariki ya: 29-03-2017  →  Musubize

abashinzwe service yubutaka bakwiye kuvugurura itegeko rigena igiciro cyo kubwandika kuko kirihejuru kuko niyontandaro yokutabubaruza

tuganishuri pacifique yanditse ku itariki ya: 29-03-2017  →  Musubize

ARIKO NKUWO MUYOBOZI WIYO ONG AHO KUTUVUGANIRA NGO IKIGO CY’UBUTAKA GITANGE SERVICE NZIZA KUBAKIGANA ARAGAYA ABATURAGE KWELI JYE NATANGIYE KUBARUZA UMWAKA USHIZE MUKWA GATANDATU KDI NARAKURIKIRANYE BISHOBOKA HOSE KUKARERE NGO DOSSIER YAJYE BARAYIRANGIJE BAYOHEREZA KUKIGO CY’UBUTAKA NGO BAKORE PRINTING Y’ICYEMEZO CYABURUNDU ARIKO NAHO NAGIYEYO NTACYO BYATANZE NIBAZA IZO MACHINE ZIPRITINGA NIBA ZIKORA ZITE BYARANYOBEYE UBU AMEZI AGIYE KUBA ABIRI NTEGEREJE KO BAPRINTINGA NARUMIWE PEE GAHO IBAZE ABANTU BABA MUNTARA UBWO BO UKO BIBAMEREYE.

Alias yanditse ku itariki ya: 29-03-2017  →  Musubize

twabarujye ubutaka ariko ibyangombwa byaburundu ntitwabibona tubajyijye mu babishinzwe ku murenge batumbwirako bikorerwa ku karere tugezeyo batubwirako dusubira kumurenge ubwo butaka buhereyemo,none hashize igihe kirekire twaheza muruhirahiro,none mwadufasha iki? kugirango tubone ibyangombwa by’ubutaka byaburundu.murakoze.

Ryampiriye Fdele yanditse ku itariki ya: 28-03-2017  →  Musubize

EWEEEEEE
Ntibyoroshye rwose urabona umuntu usabye ibyangombwa bikamara umwaka tutarabibona koko!
Abashinzwe ubutaka rwose nibisubireho birakabije service zimara umwaka zavuyehe?
Cyane cyane service zitindira aho ibyangombwa bikorerwa ugera kukarere ngo ntibiraza.

Ndumza abatangaibyangombwa customer care ntibareba rwose.

kao yanditse ku itariki ya: 28-03-2017  →  Musubize

EWEEEEEE
Ntibyoroshye rwose urabona umuntu usabye ibyangombwa bikamara umwaka tutarabibona koko!
Abashinzwe ubutaka rwose nibisubireho birakabije service zimara umwaka zavuyehe?
Cyane cyane service zitindira aho ibyangombwa bikorerwa ugera kukarere ngo ntibiraza.

Ndumza abatangaibyangombwa customer care ntibareba rwose.

kao yanditse ku itariki ya: 28-03-2017  →  Musubize

Gutunga icyangobwa cy’ubutaka yaguze ntawubyanze, ariko leta irebe uko isubiramo itegeko kuko abaguze ubutaka butageze kuri hectare baraharenganira, cyane cyane abaherereye mu mugi, ahaciwemo imihanda. Ngizo za fiche cadastrale, buri gihe dossier zabo zihera muri litige. Nkubu njye nandikiye ubuyobozi ariko nta gisubizo gishimishije nahawe. Ubutaka bwaguzwe n’abantu barenze batanu bahurizwa ku cyangombwa 1 gute? byo bya kunze? Tumaze imyaka irenga itanu twiruka mu guhinduza ariko byaranze. Abashinzwe ubutaka bakongera bakabyigaho pee.

Kamariza yanditse ku itariki ya: 28-03-2017  →  Musubize

turasaba ko leta yakwiga uburyo natwe twaguze ahari ubuhinzi hadafite hectare ko natwe twabona ibyangombwa byubutaka .dukoreshe fiche cadastral tubone ibyacu ibyangombwa.murakoze

theodore yanditse ku itariki ya: 28-03-2017  →  Musubize

nibyiza ariko mfite ikibazo :iyo umuntu yandikishije ubutaka ntabone icyagombwa cye bigenda bite? iyo se kibuze abarizahe? ese yongera guca muzihe nzira? murakoze imikoraniremyiza nabaturege.

alias yanditse ku itariki ya: 27-03-2017  →  Musubize

Ushinzwe ubutaka mu Murenge wawe niwe ubaza byakwanga ukashya muri Service ishinzwe iby’Ubutaka ikorera mu Karere kawe!

Uwayezu yanditse ku itariki ya: 28-03-2017  →  Musubize

Ni byiza ko ubutaka bugira abo bwanditseho. Ariko se ndabaza: iyo umuntu amaze amezi arindwi cyangwa umwaka atabona icyangombwa kandi yaragisabye yujuje n’ibisabwa ubwo iyo servisi ntiri mubituma abantu bagira ubute bwo kujya gusaba ibyangombwa bya burundu?

Icyo gihe mvuze ni gitoya pe! hhari n’abamara imyaka ibiri kuzamura.

Abakora transfer z’ubutaka bo ni ibindi bindi. Ubwo koko ntabwo banoza izi servisi zo mu butaka. Ndavugisha ukuri abaturage barinubira servisi zitangwa.

Murakoze

Vari yanditse ku itariki ya: 27-03-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka