Umunsi mukuru wa Eid - El- Fitr waranzwe n’ibikorwa by’urukundo (AMAFOTO)

Umunsi mukuru ngarukamwaka w’Abayisilamu uzwi nka Eid - El- Fitr, muri uyu uyu mwaka waranzwe n’ibikorwa by’urukundo n’ubutumwa bwo gusaba abayoboke kwirinda.

Sheikh Salim Hitimana mu isengesho risoza igisibo
Sheikh Salim Hitimana mu isengesho risoza igisibo

Uyu munsi usoza amasengesho y’iminsi 40 ku bayoboke b’idini ya Isilamu, bawishimira, basangira n’inshuti n’abavandimwe nyuma y’amasengesho akomeye baba bavuyemo.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Kamena 2018, ubwo bongeraga kuwizihiza hirya no hino mu gihugu byari bishyushye nk’uko bisanzwe bigenda.

Abayisilamu bafashije bagenzi babo batishoboye ariko banahabwa ubutumwa bwo kurinda imibiri yabo n’ubahagarariye mu Rwanda, Sheikh Salim Hitimana.

Yasabye abayoboke kurwanya ibiyobyabwenge ariko bakanatungira agatoki ubuyobozi abijandika muri ibyo bikorwa n’ababikoresha, kuko byiganje mu rubyiruko.

Yabitangaje ahereye ku mibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko urubyiruko rurenga 50% ruri hagati y’imyaka 14 na 35 rwakoresheje ibiyobyabwenge.

Dore mu mafoto uko iki gikorwa cyitabiriwe ku rwego rw’igihugu, i Nyamirambo ahari hateraniye imbaga y’abaje gusenga.

Kureba andi mafoto menshi kanda AHA

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka