Umukristu ugira isuku, uriha mitiweri niwe Imana yishimira

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi arahamagarira amadini n’amatorero gushishikariza abayoboke bayo kurushaho kugira uruhare rugaragara mu guteza imbere gahunda za Leta.

Minisitiri w'Intebe Murekezi ahamagarira abanyamadini n'amatorero kugira uruhare rugaragara muri gahunda za Leta
Minisitiri w’Intebe Murekezi ahamagarira abanyamadini n’amatorero kugira uruhare rugaragara muri gahunda za Leta

Yabitangarije mu birori yifatanyijemo n’itorero ry’Abangilikani mu muhango wo kwimika Rev. Samuel Mugiraneza Mugisha, wagizwe umushumba wa Diyoseze ya Shyira, tariki 05 Werurwe 2017.

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi avuga ko gahunda Leta isabamo ubufatanye bwa buri wese zirimo uburezi, ubuvuzi, isuku kuri bose n’ahantu hose, ubuhinzi n’ubworozi no kuzigamira ejo hazaza.

Aha niho ahera ahamagarira amadini n’amatorero gushishikariza abayoboke bayo kugira uruhare rugaragara muri izo gahunda.

Agira ati “Umukristu ugira isuku, witeganyiriza akariha ‘Mutelle de Santé’ (Mitiweri) hakiri kare, akizamura, niwe mukirisitu Imana yishimira.”

Akomeza abahamagarira kandi kurangwa n’urukundo, amahoro, ituze, ubusabane, ubufatanye n’ubupfura kuko ngo “ibyo biramutse bibuze muryango Nyarwanda ibyo twakora byose ntabwo byaramba.”

Musenyeri Rev. Samuel Mugiraneza Mugisha ahabwa ibyangombwa bimugira umushumba wa Diyosezi ya Shyira
Musenyeri Rev. Samuel Mugiraneza Mugisha ahabwa ibyangombwa bimugira umushumba wa Diyosezi ya Shyira

Minisitiri w’Intebe Murekezi yakomeje ashimira Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda kubera ibikorwa by’iterambere rigeza ku Banyarwanda.

Ati “Zimwe mu ngero nziza zigaragaza ubufatanye ni Ibitaro bishya byiza bya Shyira, byubatse muri Vunga mu Karere ka Nyabihu, bizuzura muri uku kwezi kwa Werurwe 2017.”

Yongeyeho ko harimo n’Ibitaro bya Gahini mu Karere ka Kayonza ndetse n’ibitaro bya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe kimwe n’Ibigo Nderabuzima n’ibigo by’Amashuri atandukanye biri hirya no hino mu gihugu.

Minisitiri w’Intebe Murekezi kandi yifurije Musenyeri Rev. Samuel Mugiraneza Mugisha kuzaba umushumba mwiza.

Ati “Uzagere ikirenge mu cya Yesu; muzavure kandi mwomore ibikomere ku mitima y’ Abakirisitu banyu.”

Musenyeri Samuel Mugiraneza Mugisha avuga ko afashijwe n’Imana yamwitayeho kuva akivuka, azakora neza imirimo ashinzwe.

Agira ati “Kuva mvutse nagiye mbona ukuboko kw’Imana niyo mpamvu nta bwoba mfite kuko iyabitangiye ari nayo izabisohoza.”

Musenyeri Samuel Mugiraneza yasimbuye Musenyeri Shyira Dr Laurent Mbanda.

Rev. Samuel Mugiraneza Mugisha wabaye umwepiskopi wa Diyosezi ya Shyira
Rev. Samuel Mugiraneza Mugisha wabaye umwepiskopi wa Diyosezi ya Shyira

Musenyeri Mugisha yari amaze imyaka 16 akora umurimo w’ivugabutumwa muri iyi diyosezi ya Shyira nka Pasiteri. Yabaye umuvugizi w’iyo Diyosezi anayibera umuyobozi mukuru ushinzwe abakozi, ari nawo murimo yakoraga ubu.

Mbere yaho yabaye umuyobozi ushinzwe abakozi muri Kaminuza y’u Rwanda yahoze ari SFB, Uyu Musenyeri yize ibijyanye n’iyobokamana (Theologie).

Diyoseze ya Shyira yatangiye tariki 15 Mutarama 1984, imaze kugira abakristu 102.000. Ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru mu turere twa Musanze, Burera, Gakenke n’Intara y’Uburengerazuba mu Karere ka Nyabihu.

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye umuhango wo kwimika musenyeri mushya wa Diyosezi ya Shyira
Abayobozi batandukanye bari bitabiriye umuhango wo kwimika musenyeri mushya wa Diyosezi ya Shyira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka