Umujyi wa Kigali ku mwanya wa nyuma mu mitangire ya serivise

Ubushakashatsi ngarukamwaka bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) bwerekanye ko Umujyi wa Kigali uza mu myanya y’inyuma mu kugira abaturage bishimira serivisi bahabwa.

Imibare igaragaza uburyo abaturage bishimira serivise bahabwa mu mujyi wa Kigali
Imibare igaragaza uburyo abaturage bishimira serivise bahabwa mu mujyi wa Kigali

Ubwo bushakashatsi bwakozwe muri 2017, bwibanda kuri serivisi zitandukanye zirimo, imibereho myiza, ibikorwa remezo, ubuhinzi, ubutabera, Girinka, uburezi, ubuzima, ubudehe n’ibindi, bwamurikiwe Umujyi wa Kigali kuri uyu wa 21 Gashyantare 2017.

Ubwo bushakashatsi bwerekanye uko intara zarushanyijwe muri rusange, aho Amajyaruguru aza imbere n’amanota 75.18%, Uburasirazuba 73.37%, Uburengerazuba 69.90%, Amajyepfo 69.15% n’Umujyi wa Kigali 65.70%.

Igipimo cy’imibereho myiza y’abaturage ni cyo ahanini abaturage b’uyu mujyi bagaragaje ko batishimiye serivisi bahabwa muri urwo rwego.

Muri Nyarugenge abashima ni 45%, abanenga bakaba 16.2%, muri Gasabo abashima ni 48.1%, abanenga ni 14.4%, muri Kicukiro abashima ni 38.3% n’aho abanenga abakaba 14.4% mu gihe ku rwego rw’igihugu abashima ari 63.3% n’aho abanenga abakaba 21.1%.

Byatangarijwe mu bushakashatsi ngarukamwaka bw'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB)
Byatangarijwe mu bushakashatsi ngarukamwaka bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB)

Rutabingwa Athanase, Umuyobozi wa Njyanama y’Umujyi wa Kigali, avuga ko kuba uyu mujyi uza nyuma y’izindi ntara ahanini biterwa n’imiterere yawo.

Yagize ati “Ahanini abakora ubushakashatsi baza ku manywa ba nyir’ingo bagiye mu mirimo hanyuma bakabaza abo bahasanze nk’abakozi bo mu rugo batakagombye gutanga ayo makuru. Ubutaha bazajya babasanga aho bakorera ni bwo babona amakuru nyayo”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uturere tw’Umujyi wa Kigali twakagombye kugira umwihariko watwo mu bushakashatsi, ntitugafatwe nk’uturere tw’icyaro.

Umuyobozi ukuriye ubushakashatsi muri RGB, Dr Félicien Usengumukiza, ntiyemeranya n’abavuga ko uturere tutakagombye gufatwa kimwe.

Ati “Ibyo ntibyashoboka, isuzumabikorwa rikorerwa ku turere twose 30, ibibazo bikaba bimwe. Abo mu mujyi na bo bamenya ko hari ibipimo bashobora kuba bafitemo amahirwe uturere two mu cyaro tudafite, ntawakagombye rero kuvuga ko ibibazo abazwa bimubangamiye bitewe n’aho ari”.

Dr Felicien Usengumukiza asobanura uko ubyavuye muri ubwo bushakashatsi
Dr Felicien Usengumukiza asobanura uko ubyavuye muri ubwo bushakashatsi

Muri 2016, umujyi wa Kigali wari ufite amanota 63% ariko na bwo wazaga inyuma y’izindi ntara, ubu ukaba ufite 65.70% ngo ikaba ari intambwe nziza n’ubwo idahagije.

Mu mujyi wa Kigali akarere ka Gasabo ni ko kaza imbere mu kugira abaturage bishimira uko kabaha serivisi n’amanota 67.2% kakaba ku mwanya wa 26, hakaza Nyarugenge 65.5% ku mwanya wa 28 na Kicukiro iza inyuma n’amanota 64.4% ikaba ku mwanya wa 30 ku rwego rw’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri ndemeranya na RGB.kuko uturere twumugi wa kigali dutanga service mbi pe.ariko natwe dukorana nuturere,murebye imikorere yakarere ka kicukiro mwarira pe.cyane cyane ku karere muri service yimiturire.bafite abakomitionel baruswa.ntibashobora kugusohorera otobatur utabahaye ruswa.kirazira.iyo utazi abo bakomitionel babo .ntacyangomwa wibonera.mbese biteye ubwoba.rwose inzego zifata ibyemezo zirebe kicukiro.

impuguke yanditse ku itariki ya: 23-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka