Umujyanama w’akarere aba akwiye gufatanya n’abaturage gukemura ibibazo

Abajyanama b’Akarere ka Nyarugenge bemeza ko gusura abaturage babatoye kenshi ari ingenzi kuko bituma basabana bakaboneraho gufatanya mu gukemura ibibazo bikivuka.

Abaturage bavuga ko kwegerwa n'abajyanama bituma babona aho banyuza ibibazo byabo
Abaturage bavuga ko kwegerwa n’abajyanama bituma babona aho banyuza ibibazo byabo

Babivugiye muri gahunda yiswe ‘Icyumweru cy’umujyanama’, aho baganira n’abaturage babatoye, bakumva ibibazo bafite bakanabafasha kubona ibisubizo ibindi bakazabikorera ubuvugizi.

Ni gahunda irimo kubera mu karere kose, yatangiye ku ya 24 Mata 2017 ikazasozwa ku ya 28 Mata 2017.

Abaturage bavuga ko abajyanama ari ngombwa ko babageraho kenshi kuko bitabaye ibyo batabona aho banyuza ibitekerezo byabo, nk’uko Mukarunyana Clémentine abivuga.

Yagize ati “Iyo abajyanama bategera abaturage babatoye bituma tutabona umuyoboro wo gucishamo ibyifuzo byadufasha mu iterambere cyangwa n’ibibazo bitubangamiye ntitubone uko tubitambutsa.”

Niyonsaba Ismail na we ati “Ubundi umuyobozi ni nk’umubyeyi w’umuturage ari yo mpamvu aba agomba kumugeraho kenshi ngo amugire inama”.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyarugenge Antoine Mutsinzi, yavuze ko abajyanama bihaye gahunda ihamye yo kugera ku baturage bose b’akarere.

Ati “Ubu twiyemeje ko nibura buri gihembwe abajyanama twese tuzajya dusura imirenge yose kugira ngo dukemure ikibazo cy’abajyanama babaga batazi akarere kabo”.

Perezida w'Inama Njyanama y'akarere ka Nyarugenge Antoine Mutsinzi
Perezida w’Inama Njyanama y’akarere ka Nyarugenge Antoine Mutsinzi

Mu bibazo aba baturage bagaragarije abajyanama babo,harimo ibijyanye n’ibyiciro by’ubudehe bitanogeye bamwe, imihanda bifuza ko yatunganywa ndetse no kuba hakongerwa amavuriro muri uyu murenge.

Ku kijyanye n’ibyiciro by’ubudehe abajyanama bavuze ko bigomba guhita bikosorwa bityo buri muntu akajya mu cyiciro kimukwiriye kandi yishimiye.

Ku by’ibikorwa remezo bababwiye ko hari ibigiye gukorwa vuba nk’imwe mu muhanda, ibindi bigakorerwa ubuvugizi.

Uwari ukuriye iri tsinda akaba n’umujyanama mu rwego rw’Umujyi wa Kigali, Uwimbabazi Béatrice, yavuze ko icyumweru cy’umujyanama kigamije ko abaturage bamenyana n’abo bitoreye, bagafatanya mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bafite.

Insanganyamatsiko y’iki cyumweru ikaba igira iti “Uruhare rw’umuturage mu iterambere ry’akarere”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abajyana bacitse amazi ntacyo bakivuze, Nyobozi niyo ikomeye irimo gusaruzamo ayayo kuko yica igakiza, ikagaba uko yishakiye ntacyo yitayeho!!!! Abajyanama rero nabo ku munwa gusa ntacyo bakivuze rwose, ninaho muzibanze bisigaye bipfira cyane

KAKA yanditse ku itariki ya: 28-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka