Umuherwe Jack Ma washinze “Alibaba” azatanga ikiganiro muri Youth Connekt Africa 2017

Umucuruzi ukomeye mu Bushinwa, Jack Ma azatanga ikiganiro mu ihuriro Nyafurika ry’Urubyiruko “Youth Connekt Africa Summit” izabera i Kigali muri Nyakanga 2017.

Jack Ma urugendo azagirira mu Rwanda nirwo rwa mbere azaba agiriye muri Afurika
Jack Ma urugendo azagirira mu Rwanda nirwo rwa mbere azaba agiriye muri Afurika

Jack Ma yamenyekanye kubera gutanga ibiganiro ku buzima bwe n’uko yinjiye mu by’ubucuruzi ari umukene ariko kubera kwihangana ubu akaba ari umwe mu bakire bo mu Bushinwa.

Yashinze urubuga rwa interineti rwitwa "Alibaba" rukorerwaho ubucuruzi bw’ibintu bitandukanye. Urwo rubuga rumaze kumenyekana muri Aziya, mu Burayi n’Amerika.

Urugendo Jack Ma azagirira mu Rwanda nirwo rwa mbere azaba akoreye ku mugabane wa Afurika.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philibert Nsengimana yabwiye abitabiriye ikiganiro cya Youth Connekt, kimwe mu biganiro byitabiriwe mu nama ya Transform Africa iteraniye i Kigali, ko Youth Connekt yamaze kugirwa ihuriro Nyafurika.

Yagize ati “Ndagira ngo mbonereho kubabwira ko kuva uyu mwaka Youth Connekt izajya yitwa Youth Connekt Africa Summit, kuko yamaze kujya ku rwego rw’Afurika. Uyu mwaka tuzahabwa ibiganiro na Perezida Paul Kagame na Jack Ma.”

Yavuze ko gutumira Perezida Kagame n’umuherwe Jack Ma muri iyi nama izaba tariki 19 kugeza 21 Nyakanga 2017, ari uburyo bwo kwagura imitekerereze no guhuza urubyiruko rwo muri Afurika.

Minisitiri Nsengimana yatangaje ko Jack Ma azaza mu Rwanda ubwo yari ari kiganiro cya Youth Connekt, kimwe mu biganiro byitabiriwe mu nama ya Transform Africa iteraniye i Kigali
Minisitiri Nsengimana yatangaje ko Jack Ma azaza mu Rwanda ubwo yari ari kiganiro cya Youth Connekt, kimwe mu biganiro byitabiriwe mu nama ya Transform Africa iteraniye i Kigali

Lamin Maneh, umuyobozi wa ONE UN, umwe mu baterankunga ba Youth Connekt Africa Summit, nawe watanze ikiganiro, yavuze ko urubyiruko rwo muri Afurika ruzungukira byinshi mu guhuzwa kw’amahirwe atangwa n’abikorera.

Agira ati “Twese tugomba gufatanya kugira ngo iyi nama izagere ku ntego, kuko yaba ari imwe mu bisubizo urubyiruko ruhura nabyo ku mugabane.”

Youth Connekt ni gahunda ya tangijwe muri 2012 na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT).

Youth Connekt Africa Sammit izaba muri Nyakanga 2017
Youth Connekt Africa Sammit izaba muri Nyakanga 2017

Ihuza urubyiruko rutandukanye rwo mu gihugu, rukaganira ku bibazo birwugarije, rukanishakamo ibisubizo, bafatanije n’abayobozi batandukanye n’abafatanyabikorwa.

Muri iyi gahunda kandi hahembwa urubyiruko rwagaragaje imishinga ifitiye igihugu akamaro, bagahabwa inkunga yo kuyiteza imbere. Urubyiruko rwitabira Youth Connekt ni uruhagarariye urundi aho ruturuka.

Jack Ma niwe watangije urubuga rwa interineti rwa Alibaba rukorerwaho ubucuruzi bw'ibintu bitandukanye
Jack Ma niwe watangije urubuga rwa interineti rwa Alibaba rukorerwaho ubucuruzi bw’ibintu bitandukanye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka