Umuhanda Gatuna- Kabale wangijwe n’Inkangu

Polisi y’u Rwanda iramenyesha abakoresha umuhanda Kigali-Gatuna bajya Uganda, ko kubera inkangu zangije uwo muhanda ku gice cya Kabale ahitwa Kyonyo muri Uganda, uwo umuhanda utari nyabagendwa.

Umuhanda gatuna Kabale Inkangu yawusenye
Umuhanda gatuna Kabale Inkangu yawusenye

Polisi yaboneyeho gukangurira abava mu Rwanda bagana mu gihugu cy’u Bugande ko bagomba gukoresha umuhanda wa Kagitumba, mu gihe bagitegereje ko uyu muhanda utunganywa.

abawukoresha bajya Uganda basabwe gukoresha umuhanda wa Kagitumba
abawukoresha bajya Uganda basabwe gukoresha umuhanda wa Kagitumba

Tariki ya 13 Gicurasi 2018, Umuhanda Kigali _ Gatuna nawo wari wangijwe n’inkangu, imodoka ziremereye zisabwa kuba zihagaritse kuwunyuramo.

MININFRA yihutishije imirimo yo kuwusana kuburyo tariki ya 18 Gicurasi 2018, wari wamaze kuba Nyabagendwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka