Umuhanda Gatuna- Kabale wangijwe n’Inkangu
Polisi y’u Rwanda iramenyesha abakoresha umuhanda Kigali-Gatuna bajya Uganda, ko kubera inkangu zangije uwo muhanda ku gice cya Kabale ahitwa Kyonyo muri Uganda, uwo umuhanda utari nyabagendwa.
Polisi yaboneyeho gukangurira abava mu Rwanda bagana mu gihugu cy’u Bugande ko bagomba gukoresha umuhanda wa Kagitumba, mu gihe bagitegereje ko uyu muhanda utunganywa.
Tariki ya 13 Gicurasi 2018, Umuhanda Kigali _ Gatuna nawo wari wangijwe n’inkangu, imodoka ziremereye zisabwa kuba zihagaritse kuwunyuramo.
MININFRA yihutishije imirimo yo kuwusana kuburyo tariki ya 18 Gicurasi 2018, wari wamaze kuba Nyabagendwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|