Umuhanda Gakenke-Musanze wangijwe n’ibiza
Imvura nyinshi yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 12 Ukwakira 2017, yateje inkangu zangije umuhanda wa kaburimbo Gakenke-Musanze.
- Inkangu zagiye mu muhanda zirawufunga
Uwo muhanda wangiritse mu gice cy’ahitwa Nemba muri Buranga mu Karere ka Gakenke. Imvura nyinshi yaguye yatumye umukingo uri ruguru y’umuhanda utenguka ibitaka n’amabuye byuzura mu muhanda.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko kuri ubu igice kimwe cy’uwo muhada ari nyabagendwa kandi ngo ubutabazi buracyakomeje kugira ngo uwo muhanda wongere kuba nyabagendwa.
Umuhanda Gakenke-Musanze wangijwe n'imvura nyinshi I Nemba. Igice cy'umuhanda kimwe kiragendwa. Ubutabazi burakomeje.
— Rwanda Police (@Rwandapolice) October 12, 2017
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
nibihangane bawukore vuba
nihanganishije abakorarera ingendo muriyamuhanda.arok muvugire naho bashoferi bagendabatera amazi abagenzi uruger umuhanda murindi uzamuka gasogi bibabibabajepe murakoze nkundagukurikirana ibiganirobyanyu.