Umugoroba w’ababyeyi si uwabagore gusa - Minisitiri Kaboneka

Minisitiri Kaboneka Francis ashishikariza abagabo kwitabira umugoroba w’ababyeyi, kugira ngo barusheho gufatanya n’abagore gukemura ibibazo byugarije imiryango.

MInisitiri Kboneka Francis yakanguriye abagabo kwitabira umugoroba w'ababyeyi
MInisitiri Kboneka Francis yakanguriye abagabo kwitabira umugoroba w’ababyeyi

Ni mu gihe bimaze kugaragara ahenshi mu gihugu ko imyumvire ku mugoroba w’ababyeyi ikiri hasi ku bagabo, aho akenshi bumva bitabareba ahubwo bireba abagore gusa.

Ubwo mu gihugu hose bizihizaga umunsi mukuru w’Intwari wabaye ku wa 01 Gashyantare 2017, Minisitiri Kaboneka yifatanyije n’abaturage bo mu Mudugudu atuyemo wa Byimana mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Mu biganiro byatanzwe kuri uwo munsi, yibukije abagabo ko nabo bagomba kujya bitabira iyi gahunda y’umugoroba w’ababyeyi, kugira ngo nabo babashe kugaragaza ibibazo bahura nabyo mu miryango bishakirwe umuti.

Yagize ati”Umugoroba w’ababyeyi ntabwo ari umugoroba w’abagore. Muravuga ngo abagore barakubitwa, ariko n’abagabo basigaye bakubitwa ibintu byarahindutse kandi biragenda biba bibi”.

Minisitiri Kaboneka yakomeje agira inama abagabo ko nabo bagomba kujya baza bakavuga ibibazo bahura nabyo mu ngo, kuko bimaze kugaragara ko nabo bahohoterwa.

Yanavuze kandi ko n’abana badahejwe mu mugoroba w’ababyeyi, kuko nabo baba bashobora kwigiramo uburere bwiza ndetse n’amateka yaranze igihugu.

Bitewe n’ubwitabire bucye bw’abagabo mu mugoroba w’ababyeyi, ngo hari n’abagore benshi batakiwujyamo, kuko abagabo bababuza kuwitabira.

Niyosenga yagize ati”ubu umugoroba w’ababyeyi witabirwa n’abantu bacye cyane,bisa nk’aho abagabo basigaye babuza abagore kuza, bavuga ko ntacyo bimaze”.

Undi muturage wo muri aka gace yavuze ko akenshi abagabo batitabira umugoroba w’ababyeyi, ari abakora imirimo ivunanye bakagera mu rugo bananiwe bigatuma batabasha kwitabira bakohereza abagore.

Leta yashyizeho gahunda y’umugoroba w’ababyeyi nyuma yo kubona ibibazo by’imibanire mibi mu miryango bigenda byiyongera.

umugoroba washyizweho kugirango ufashe mu gushaka umuti urambye wo guhosha ayo makimbirane.

Ni umwanya kandi wo kurwanya uburere bubi mu bana ahanini buterwa n’ibiyobyabwenge, kuganira ku buzima bw’imyororokere, ndetse no guteza imbere umuco wo kwizigamira no guhanga ibikorwa bituruka muri ubwo bwizigame.

Nk’uko ibi byiza byo kwitabira umugoroba w’ababyeyi bitareba abagore gusa ngo bisige abagabo, ni nako abagabo nabo bagomba kugaragara muri izi gahunda, kugira ngo bafatanye kugana ku iterambere ry’imiryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka