Umugore w’umuvugabutumwa KWIZERA Emmanuel arashyingurwa kuri uyu wa Kane

Nyakwigendera Kunda Thérèse, wari umugore w’umuvugabutumwa KWIZERA Emmanuel yatabarutse mu cyumweru gishize tariki 6 Kanama 2017.

Umuvugabutumwa Kwizera na Nyakwigendera Kunda bakiri kumwe.
Umuvugabutumwa Kwizera na Nyakwigendera Kunda bakiri kumwe.

Kwizera yatangaje ko imihango yo guherekeza bwa nyuma umugore we witabye Imana azize indwara ya kanseri izaba kuri uyu wa Kane tariki 10 Kanama 2017.

Kwizera avuga ko umugore we yamusigiye urwibutso kubana neza kw’abashakanye bishoboka, kuko mu myaka 10 bari bamaranye nta kibazo bigeze bagirana.

Yagize ati “Yanyeretse ko kubana hagati y’abashakanye bishoboka kandi ko ibyo twizera ari ukuri.

Ubu, ndi uwo ndi we mu murimo w’Imana kubera ko yambereye umugore mwiza. Yahoraga yishimye, yari intwari, yakundaga bose kandi yari umunyabwenge.”

Bari bafitanye abana bane.
Bari bafitanye abana bane.

Akomeza avuga ko umugore we azibukirwa cyane ku gukunda akazi ke, aho yakoraga mu muryango MSH (Management Sciences for Health), aho yagiraga uruhare runini mu migendekere myiza y’ubwisungane mu kwivuza “Mutuelle de Santé”.

Yavuze ko nyakwigendera kandi yari azwi cyane mu murimo w’Imana kuva akiri muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, mu itorero Evangelical Restoration Church. Yayoboye urubyiruko yari umujyanama w’abashakanye, abafasha kubakira ingo zabo ku ndangagaciro za gikristo.

Kwizera ni umuvugabutumwa mu Rwanda no mu mahanga. Ubu ni umwe mu bagize ihuriro ry’ivugabutumwa Lausane Movement, aho ashinzwe ivugabutumwa ku isi.

Gusezera mu rugo i Rebero, mu mudugudu wa BNR, amasengesho yo kumusezera, Evangelical Restoration Church Kimisagara naho gushyingura bibere mu irimbi rya Rusoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

muribeshya kanseri iratumara ye

lik yanditse ku itariki ya: 12-08-2017  →  Musubize

Uwomubyeyi imana imuhe iruhukiro ridashira kdi abasigaye Yesu abakomeze

laurence yanditse ku itariki ya: 11-08-2017  →  Musubize

Imana ikomeze Nyakubahwa Kwizera muri ibi bihe bitoroshye ahagezemo

Mathieu NIYONKURU yanditse ku itariki ya: 10-08-2017  →  Musubize

mwifurije kwihangana kuko niwabo watwec icyaba cyibabaje nuko batazahurira mwijuru!ark niwabo watwec niyihangane ahubwo yite kubanabe

alias yanditse ku itariki ya: 10-08-2017  →  Musubize

RIP
nyakwigendera
uyu mugabo usigaranye n aba bane courage imana yaguhaye exame ikomeye gerageza kuba example kubandi bagabo akazi usigaranye karakomeye

Abdullah Mohamed yanditse ku itariki ya: 10-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka