Umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa wagejejwe mu Rwanda (Video& Photos)

Umuryango w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa wakiriye umugogo we, kuri uyu wa Mbere tariki 9 Mutarama 2017.

Umugogo wa Kigeli wururukijwe mu Ndege ushyirwa mu modoka iwujyana mu buruhukiro
Umugogo wa Kigeli wururukijwe mu Ndege ushyirwa mu modoka iwujyana mu buruhukiro

Umugogo w’Umwami Kigeli V wageze mu Rwanda ahagana mu ma saa Sita zo kuri uyu wa Mbere tariki 9 Mutarama 2017, nyuma y’uko urukiko rwo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika rwanzuriye ko agomba gutabarizwa mu Rwanda.

Vuningoma James Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, wavugiye Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko biteguye kumutabariza i Mwima na Mushirarungu itariki nimara kwemezwa.

Uretse abagize umuryango w’Umwami Kigeli V bari baje kwakira umugogo we, hari n’abandi bayobozi batandukanye muri Guverinoma barimo Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne.

Umwami Kigeli V Ndahindurwa yatanze tariki 16 Ukwakira 2016. Agejejwe mu Rwanda kuri uyu wa mbere nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rwo muri Leta ya Virginie yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, cyemeje ko Umugogo we ugomba gutabarizwa mu Rwanda.

Minisitiri w'umuco na Siporo Uwacu Julienne yaje gufata mu mugongo Umuryango wa Nyakwigendera
Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne yaje gufata mu mugongo Umuryango wa Nyakwigendera
Abagize umuryango wa Kigeli V Ndahindurwa baje kwakira Umugogo we
Abagize umuryango wa Kigeli V Ndahindurwa baje kwakira Umugogo we
Abagize Umuryango wa Kigeli bagaragaje agahinda nyuma yo kwakira umugogo we
Abagize Umuryango wa Kigeli bagaragaje agahinda nyuma yo kwakira umugogo we
Imodoka Ijyanye Umugogo we mu buruhukiro
Imodoka Ijyanye Umugogo we mu buruhukiro
Umugogo wa Kigeli waherekejwe mu cyubahiro na Polisi y'igihugu
Umugogo wa Kigeli waherekejwe mu cyubahiro na Polisi y’igihugu
Dr Vuningoma yatangaje ko hagiye gutegurwa imihango yo gutabariza Umwami Kigeli wa V Ndahindurwa izabera i Mwima na Mushirarungu
Dr Vuningoma yatangaje ko hagiye gutegurwa imihango yo gutabariza Umwami Kigeli wa V Ndahindurwa izabera i Mwima na Mushirarungu

Reba video Umugogo w’Umwami kigeli V Ndahindurwa ugezwa ku kibuga cy’Indege i Kanombe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nibyizako umugogo w,umwami ugera m U Rwanda Imana imwakire mubayo. (RIP)

Ukwigize léopord yanditse ku itariki ya: 10-01-2017  →  Musubize

Rwose ni byiza kuko n’abana bakiri bato barahungukira iby’Amateka kandi n’igihugu nk’uRwanda kirarushaho kwunguka amateka meza .Gutabarizwa mu Rwamubyaye n’ukubahiriza uburenganzira bw’Umwami wigeze kuyobora iki gihugu banyamuryango b’Umwami mwihangane mukomere iyi Si n’icumbi God bless all

Nizeyimana Merari yanditse ku itariki ya: 10-01-2017  →  Musubize

Nshimishijwe no kubona Umwami Kigeri V Ndahindurwa, agiye gutabarizwa mu Rwanda, igihugu cye kavukire.
Imana rurema inane nawe iteka ryoshye.

Pierre Kayiranga yanditse ku itariki ya: 9-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka