Umucuruzi w’ibirayi yagobotse abahinzi babyo abishyurira mitiweli

Shiraniro Ngenzi Jean Paul, umucuruzi w’ibirayi ukorera mu Karere ka Rubavu yishyuriye Mitiweli abahinzi babyo 400 kuko ngo bakoranye neza.

Rwiyemezamirimo Shiraniro (uwambaye ingofero y'umukara) yishyuriye Mtiweli abantu 400
Rwiyemezamirimo Shiraniro (uwambaye ingofero y’umukara) yishyuriye Mtiweli abantu 400

Abo bahinzi b’ibirayi bo mu murenge wa Bugeshi, uwo rwiyemezamirimo yabishyuriye ubwo bwisungane mu kwivuza tariki ya 27 Ukwakira 2016.

Shiraniro avuga ko abashimira abo bahinzi uburyo babanye nawe neza kuva mu mwaka wa 2004, bikamufasha gutera imbere.

Agira ati “Abaturage baha twabanye neza mu bihe bya 2004 kandi bimfasha gutera imbere. Nakomeje gukorana nabo none nifuje nanjye kubafasha kubona ubwisungane mu kwivuza kuko harimo abafite ibibazo.”

Akomeza avuga ko kwishyrira abo bahinzi ubwisungane ari no mu rwego rwo kubafasha kurushaho kugira ubuzima bwiza bityo bakabasha guhinga bakihaza bagasagurira n’amasoko.

Kuri ubu abahinzi b’ibirayi bo muri Bugeshi ntibareza ibirayi kuko bikiri mu murima. Bavuga ko iyo batareza, kubona amafaranga yo kwishyura mitiweri bibagora kuburyo kuburyo baramutse abarwaye bagorwa no kwivuza.

Abaturage bitabiriye kwakira ubwisungane mu kwivuza bwatanzwe na Shiraniro
Abaturage bitabiriye kwakira ubwisungane mu kwivuza bwatanzwe na Shiraniro

Bashimira Shiraniro ubatabaye akabishyurira ubwisungane mu kwivuza kuko ngo bamwe muri bo kububona ubu byari kubagora.

Kuri ubu ngo abaturage b’umurenge wa Bugeshi bamaze kwihyura mitiweli bageze ku kigero cya 75%.

Nsabimana Mvano Etienne, umunyamabanga nshinwabikorwa w’umurenge wa Bugeshi avuga ko guhabwa ubwisungane mu kwivuza bw’abantu 400 bigiye kwihutisha kugera ku 100%.

Agira ati “Twagize amahirwe kuko abahabwa ubwisungane ari abatishoboye n’abandi bagize ibibazo. Bizatuma umuhigo twari dufite wo kugera 100%, tuwugeraho.

Kuko abaturage bari bagize ikibazo cy’izuba umusaruro uba muke, abandi imvura yagwa ikabangiriza imyaka mu mirima.”

Abaturage b’umurenge wa Bugeshi basanzwe baba aba mbere mu gutanga ubwisungane mu kwivuza.

Mu mihigo y’umwaka wa 2015-2016, bari kumwanya wa kabiri mu karere n’amanota 86.2% bakurikira umurenge wa Gisenyi ufite amanota 90%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yarakoze cyane .

sylvestre w’ibugeshi yanditse ku itariki ya: 1-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka