Umubikira yanze gutererana Abatutsi 43 bamuhungiyeho yicanwa nabo

Félicité Niyitegeka, umubikira wayoboraga Centre Saint Pierre i Rubavu mu cyari Gisenyi, yimye amatwi musaza we wari umusirikare ukomeye yemera gupfana n’Abatutsi 43 yari yahaye ubuhungiro

Soeur Niyitegeka Felicite wanze gutererana abatutsi 43 bari bamuhungiyeho akicanwa nabo
Soeur Niyitegeka Felicite wanze gutererana abatutsi 43 bari bamuhungiyeho akicanwa nabo

N’ubwo atarazwi cyane mu 1994 ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi, abazi Félicité Niyitegeka, umubikira wo muri Gatolika, bamwitaga “Ikimanuka” kubera ubupfura bwamurangaga.

Muri Jenoside, Interahamwe zagabye igitero simusiga ku batutsi bari mu mahugurwa muri Centre Saint Pierre, ariko uyu mubikira utari uyobewe ubukana bwazo, abagira inama yo kudasohoka mu kigo kubera umutekano wabo.

Uko interahamwe zagendaga zisatira Centre Saint Pierre, Félicité Niyitegeka n’abandi babikira yayoboraga bo barushagaho kwakira abandi batutsi babahungirangaho, abandi bakabafasha guhungira muri Kongo (DRC) banyuze mu Kivu.

Musaza wa Félicité Niyitegeka wari umusirikare ukomeye mu ngabo za Habyarimana yaje kumenya ko mushiki we yitandukanyije n’umugambi wa kurimbura Abatutsi, ahita yohereza abamurindaga ngo bamwibwire yitegure bamuhungishe ataza kwicwa.

Niyitegeka yarabahakaniye, yima amatwi ibyo musaza we yamusabaga, maze bibabaza abo basirikare bashakaga kumuhungishiriza muri DRC.

Mu mugambo yababwiye, abatuma kuri musaza we yagize ati “Nimugende mumubwire ko atagomba guhangayikishwa n’umutekano wanjye.

Sinshobora gusiga aba bantu (abatutsi bari bamuhungiyeho) bonyine. Niteguye kubana na bo mu biri bubabeho byose!”

Ubwo yabwiraga abo basirikare amagambo akarishye gutyo, muri icyo gihe, muri Centre Saint Pierre, hari harimo Abatutsi 43.

Cyakora, uyu mubikira yitegereje abo basirikare asanga ubutumwa bwe bataribubugeze kuri musaza we uko abubabwiye, yiyemeza kumwandikira.

Mu ibaruwa yandikiye musaza we, igaragara mu gitabo “Ubukirisitu n’Imitekerereze y’Abanyafurika” cyangwa “Christianity and the African Imagination” cya Aylward Shorter, umumisiyoneri muri Afurika, Félicite Niyitegeka yagiraga ati

“Kuri musaza wanjye nkunda cyane,

Ndagushimira icyifuzo cyawe cyo kuntabara. Ariko mpisemo gupfa aho gusiga abantu 43 bari mu nshingano zanjye. Uzadusabire ku Mana itwakire mu ijiuru. Unsezerere kuri mama wisaziye n’umuvandimwe wacu. Ningera mu ijuru nzagusabira. Usigare amahoro. Ndagushimira kuba wantekerejeho. Imana nintabara, nk’uko mbyizeye, tuzabonana ejo.

Mushiki wawe,

Félicité Niyitegeka.”

Aya ni yo magambo yanyuma umuryango wa Félicité Niyitegeka wamwumviseho, kuko abasirikare boherejwe na musaza we bakihava Interahamwe zahise zitera uyu mubikira n’abo yari arinze. Uretse babiri gusa bashoboye kurokoka, abandi bose uko ari 41 zamwicanye na bo.

Kugeza magingo aya umubiri wa Félicité Niyitegeka waburiwe irengero

Mu gihe hashize imyaka 23 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, umubiri wa Félicité Niyitegeka ntiwigeze ugaragara mu mibiri y’ibihumbi by’abantu biciwe mu cyo bari barise “Commune Rouge” cyangwa “Komini itukura”, mu Karere ka Rubavu, yabonetse.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Deo Nkusi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Intwari, Imidari n’Impeta (Cheno), yavuze ko kugeza ubu umubiri wa Félicité Niyitegeka ukirimo gushakishwa.

Nyakwigendera Félicité Niyitegeka yashyizwe mu ntwari z’u Rwanda mu cyiciro cy’Imena, akaba na we yibukwa ku Munsi w’Intwari uba buri wa 1 Gashyantare.

Ahahoze icyobo cya Commune Rouge cyajugunywagamo Abatutsi bishwe mu Mujyi wa Rubavu. Umubiri wa Soeur Felicite nturabasha kuboneka kugeza ubu.
Ahahoze icyobo cya Commune Rouge cyajugunywagamo Abatutsi bishwe mu Mujyi wa Rubavu. Umubiri wa Soeur Felicite nturabasha kuboneka kugeza ubu.

Bisaba iki kugira ngo umuntu abe intwari?

Nk’uko mwumva intwari hirya no hino ku isi, ku wa 1 Gashyantare mu Rwanda ni Umunsi wahariwe Intwari z’u Rwanda.

Kuri uwo munsi, buri Munyarwanda, yaba umwana cyangwa se umusaza, azirikana intwari z’u Rwanda.

Nyamara, birashoboka ko haba hari abibaza icyo bisaba kugira ngo umuntu ashyirwe mu ntwari.

Hari abibwira ko Intwari z’u Rwanda ari izafashe imbunda zikarurasanira ku rugamba rwo kubohora igihugu gusa. Ariko nk’uko mwagiye mubibona mu birori byo kwizihiza Umunsi w’intwari, hari izindi ntwari zitigeze zifata imbunda ariko ziswe intwari kubera ibikorwa by’indashyikirwa zakoze.

Deo Nkusi, avuga ko umuntu w’intwari, na mbere y’uko akora ibikorwa bidasanzwe, ari umuntu uba usanzwe arangwa n’urukundo rudasanzwe mu bandi; umuntu uba adashobora kujijinganya mu kwitangira abandi kugeza no ku kubapfira.

Agira ati “Intwari iteka iriranga mu bandi mu bihe bikomeye. Ntabwo kuba intwari ari ibintu bigwirira umuntu.”

Kugeza ubu, mu Rwanda, hari ibyiciro bitatu by’intwari ari byo Imanzi, Imena n’Ingenzi. Cyakora, nk’uko Nkusi abitangaza, kugeza ubu mu cyiciro cy’ingenzi nta muntu uragishyirwamo. Kugeza ubu haracyashakishwa abantu bakwiye kugishyirwamo.”

Ese uretse icyubahiro, uwabaye intwari agenerwa iki?

Abibwira ko hari ibintu bidasanzwe byaba bihabwa umuntu kuko yabaye intwari, ntabwo ari byo. Ntakintu na kimwe umuntu ahabwa kuko yabaye intwari, uretse icyubahiro ahabwa n’abanyarwanda kandi bagahora babimushimira.

Nkusi agira ati “ Iyo umuntu ahawe icyubahiro nk’intwari, ntibuvuze ko bijyana n’impano ifatika. Icy’ingenzi ni icyubahiro uwo muntu ahabwa mu bandi mu muryango nyarwanda.”

Akomeza avuga ko “Intwari ari umuntu ugendera ku ntego aba yihaye, kugira ngo agere ku kintu kidasanzwe kiri mu nyungu rusange, kandi akabikorana ubunyangamugayo, kwitanga n’umurava uhambaye, agahora yirinda ubugwari mu bihe bikomeye.”

N’ubwo muri iki gihe intwari nta kintu kidasanzwe zigenerwa, mu mateka y’u Rwanda ubundi ababaga intwari babagororeraga amashyo n’ubutaka.

Icyiciro cya mbere cyabaga ari ‘Ugucana uruti’. Byabaga ari ibirori bidanzwe byo gushimira umurwanyi wivuganye ababisha benshi.

Uyu mbega yabaga ari intwari y’ikirenga y’igihugu, agashimirwa kuba amaze kwivugana ababisha 21 ku rugamba kandi akagaragaza ibishahu byabo.

Mu mateka y’u Rwanda, uyu muhango waberaga ku musozi muremure witegeye aho iyo ntwari yabaga ituye.

Icyiciro cya kabiri kitwaga ‘Impotore’. Imihango y’umudari w’impotore igakorerwa abarindaga Umwami bakoze ibikorwa by’ubutwari mu maso y’umwanzi bakivugana ababisha barenze barindwi.

Icyiciro cya gatatu ari na cyo cya nyuma cyari ‘Umudende’. Uyu wo wari umukufi w’umuringa bashyiragaho inzogera mu gituza hakurikijwe imibare: 2, 4, cyangwa 6. Ibi birori byakorerwaga uwabaga amaze kwivugana umubisha wa karindwi.

Nubwo nta kigenerwa Intwari z’u Rwanda zikiriho mu kuzifasha mu mibereho yazo, Deo Nkusi, Umuyobozi wa Komisiyo y’Intwari, Imidari n’Impeta (CHENO), avuga ko barimo gukora ubuvugizi ngo barebe ko zakwitabwaho.

Agira ati “Duhora tuzikurikirana kandi dukora ubuvugizi mu bafatanyabikorwa bacu mu nzego bireba.”

Nkusi avuga ko mu buvugizi bakora harimo gusabira ubufasha abahuye n’ibibazo by’ubuzima mu bihe by’intambara na Jenoside kugira ngo bavurwe, naho ababayeho mu buzima butari bwiza bakabasabira guhabwa ibikoresho by’ibanze no kubakirwa.

Ati “Nk’urugero, Ibitaro bya Gisikare bya Kanombe bivura izo ntwari ku buntu mu gihe twebwe tubafasha mu buryo bwo kuhagera.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uyu Mubikira Nyagasani amwakire maze aruhukire mu Mahoro.
Bavandimwe duharanire gusiga isi nziza kurusha uko twayisanze.

Baptiste yanditse ku itariki ya: 2-02-2017  →  Musubize

Ubutwari ni uko, kuko hari benshi bari bafite ubushobozi bwo kurokora abatutsi ahubwo barabica.

Isimbi yanditse ku itariki ya: 1-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka