Uko Umuganda usoza ukwezi kwa Kamena witabiriwe - AMAFOTO

Buri mpera mu gihugu hose hakorwa igikorwa cy’umuganda cyo gusukura aho abaturage batuye, kubakira abatishoboye cyangwa gukorera hamwe ikindi gikorwa kiba kemeranyijweho.

Kigali Today nayo iba ihababereye hirya no hino kugira ngo ibagezeho amakuru y’uko iki gikorwa kiba kifashe mu mafoto, nk’uko musanzwe mubimenyereye:

Mu Mujyi wa Kigali

Nyandungu hakorewe umuganda mu gice kizubakwamo ubusitani bwa Eco Park.
Nyandungu hakorewe umuganda mu gice kizubakwamo ubusitani bwa Eco Park.

Mu Karere ka Huye

Mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Rango A, Umudugudu wa Mpaza, hakozwe umuganda wo gutunganya ahazahingwa imboga mu gishanga cya Mpaza kiri hagati y'imirenge ya Tumba na Mukura, kugirango zizafashe abaturage mu guhangana n'ibura ry'imboga mu gihe cy'izuba.
Mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Rango A, Umudugudu wa Mpaza, hakozwe umuganda wo gutunganya ahazahingwa imboga mu gishanga cya Mpaza kiri hagati y’imirenge ya Tumba na Mukura, kugirango zizafashe abaturage mu guhangana n’ibura ry’imboga mu gihe cy’izuba.
Biteganyijwe ko na Minisitiri w'Intebe aza kwifatanya n'abaturage n'abandi bafatanyabikorwa.
Biteganyijwe ko na Minisitiri w’Intebe aza kwifatanya n’abaturage n’abandi bafatanyabikorwa.
Minisitiri w'Intebe Aastase Murekezi nawe yari yifatanyije n'abaturage mu guhinga igishanga.
Minisitiri w’Intebe Aastase Murekezi nawe yari yifatanyije n’abaturage mu guhinga igishanga.

Mu Karere ka Kirehe

Mu gikorwa cy'umuganda haracukurwa umuyoboro ugeza amazi muri Poste de Sante ya Kiyanzi yabaye iya mbere mu gihugu itsindira ibihembo by'amarushanwa y'umuganda muri 2016/2017.
Mu gikorwa cy’umuganda haracukurwa umuyoboro ugeza amazi muri Poste de Sante ya Kiyanzi yabaye iya mbere mu gihugu itsindira ibihembo by’amarushanwa y’umuganda muri 2016/2017.
Nyuma y'umuganda ni ho hatangwa ibihembo kuri iyi Pose de Sante yubatswe ku bwitange bw'abaturage mu muganda, kuko yahagaze akabakaba miliyoni 90Frw.
Nyuma y’umuganda ni ho hatangwa ibihembo kuri iyi Pose de Sante yubatswe ku bwitange bw’abaturage mu muganda, kuko yahagaze akabakaba miliyoni 90Frw.
Iri vuriro ryatangiye gutanga serivisi z'ubuvuzi.
Iri vuriro ryatangiye gutanga serivisi z’ubuvuzi.

Mu Karere ka Gisagara

Minisitiri wa MINEACOM Kanimba Francois yifatanyije n'abaturage bo mu Murenge wa murenge wa Kigembe, mu Kagali ka Nyabikenke, ahari kubakwa amazu abiri y'abatishoboye.
Minisitiri wa MINEACOM Kanimba Francois yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa murenge wa Kigembe, mu Kagali ka Nyabikenke, ahari kubakwa amazu abiri y’abatishoboye.
Harateganywa kubaka amazu agera kuri atanu y'abatishoboye.
Harateganywa kubaka amazu agera kuri atanu y’abatishoboye.

Mu Karere ka Nyagatare

Umuganda wakorewe mu Kagari ka Rugari, ahacukurwa umuyoboro w'amazi ureshya n'ibirometero 6 kuva ahitwa Kanyogote kugera Nteko.
Umuganda wakorewe mu Kagari ka Rugari, ahacukurwa umuyoboro w’amazi ureshya n’ibirometero 6 kuva ahitwa Kanyogote kugera Nteko.
 Abaturage b'utugari twa Mimuli na Rugari uyu muyoboro uzacamo bajyaga bavoma igishanga mu gihe cy'impeshyi kuko amazi yakundaga kubura.
Abaturage b’utugari twa Mimuli na Rugari uyu muyoboro uzacamo bajyaga bavoma igishanga mu gihe cy’impeshyi kuko amazi yakundaga kubura.
Iyo hadakoreshwa amaboko y'abaturage wakuzuye utwaye arenga miliyoni 60Frw.
Iyo hadakoreshwa amaboko y’abaturage wakuzuye utwaye arenga miliyoni 60Frw.
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi nawe yifatanyije n'abaturage mu guca umuyoboro w'amazi.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi nawe yifatanyije n’abaturage mu guca umuyoboro w’amazi.

Mu Karere ka Karongi

Mu Murenge wa Rugabano ahari gutunganywa ikibanza cyo kubakamo amwe mu mazu azaba agize umudugudu wicyitegeterezo.
Mu Murenge wa Rugabano ahari gutunganywa ikibanza cyo kubakamo amwe mu mazu azaba agize umudugudu wicyitegeterezo.
Hategerejwe abayobozi batandukanye nka Minisitiri w'Urubyiruko Jean Philbert Nsengimana na Shyaka Anastase, Umuyobozi w'Ikigo gishinzwe imiyoborere (RGB).
Hategerejwe abayobozi batandukanye nka Minisitiri w’Urubyiruko Jean Philbert Nsengimana na Shyaka Anastase, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe imiyoborere (RGB).

Mu Karere ka Rusizi

Abaturage nabo babyukiye mu muganda wo gushakira Ababa babo aho bazajya bidagadurira.
Abaturage nabo babyukiye mu muganda wo gushakira Ababa babo aho bazajya bidagadurira.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka