Kagame yavuze ko leta itazahindura icyemezo yafashe kuri caguwa

Paul Kagame, umukandida uzahagararira FPR mu matora ari imbere, yaganiriye n’abanyamakuru nyuma yo gutanga kandidatire, abamenyesha aho ahagaze mu gutuma u Rwanda rukomeza inzira y’iterambere.

Perezida Kagame yatangarije abanyamakuru aho ahagaze kuri bimwe mu bivugwa ku Rwanda.
Perezida Kagame yatangarije abanyamakuru aho ahagaze kuri bimwe mu bivugwa ku Rwanda.

Mu masaha ya saa Sita zo kuri uyu wa kane tariki 22 Kamena 2017, Kagame yashyikirije Komisiyo y’Amatora (NEC) kandidatire ye imwemerera kuba umwe mu bakandida bazahataanira kuyobora igihugu mu myaka irindwi iri imbere.

Nyuma yo kugeza kandidatire kuri NEC ikanakirwa, Kagame yagize icyo atangaza ku kijyanye n’aho ahagaze kuri amwe mu makuru amaze iminsi akwirakwira hirya no hino ku isi, harimo n’areba u Rwanda.

Ku makuru avuga ko u Rwanda rushobora gufatirwa ibihano mu muryango wa AGOA, kubera ko rwaciye caguwa, Kagame yavuze ko ashikamye kuri icyo cyemezo kuko adashyigikiye ko u Rwanda kimwe na Afurika byaba indiri ijugunywamo ibyakoreshejwe ahandi.

Yagize ati “U Rwanda n’ibindi bihugu bikubiye muri AGOA, hari byinshi tugomba gukora mu guteza imbere ubukungu bwacu. Ese uhitamo kwakira ibyakoreshejwe ’caguwa’ kuko AGOA ibigutegetse cyangwa uhitamo guteza imbere inganda Abanyarwanda bifuza?”

Perezida Kagame aganira n'abanyamakuru
Perezida Kagame aganira n’abanyamakuru

Ku kibazo cy’urubyiruko, Kagame yavuze ko ari cyo gihe urubyiruko rukwiye gutangira kugana politki, kabone n’ubwo batayikora ariko bakamenya ibyerekeranye nayo, aho kugira ngo abe ari yo izabatungura.

Ati “Mugomba kumenya ko ntacyo wakora na kimwe kitazamo politike. Politiki izahora mu buzima bwawe. Ibyiza ni uko wayijyamo mbere y’uko iza mu buzima bwawe, ukagira icyo ukora.”

Yavuze no ku mvune z’ubuyobozi, ariko yemeza ko izo mvune zigabanuka iyo abaturage bashyigikiye kandi bakanafasha umuyobozi kuzuza inshingano ze. Ati “bufatanye n’icyizere abaturage badufitiye bituma umugogoro w’ubuyobozi twikoreye woroha.”

Yanashimangiye kandi ko, nk’umuntu akaba n’umuyobozi, adashyigikiye ko hari umukandida wahohoterwa ngo kuko yashatse kwiyamamaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

umuyobozi ni uyu abanyarwanda dukeneye wumva neza ibibazo byacu bya buri munsi kandi akabikemurira igihe , rudasumbwa

jean yanditse ku itariki ya: 22-06-2017  →  Musubize

kwihesha agaciro kwigira nicyo bivuga , ibyacu tubikomereho kuko nibyo bizatuma ubukungu ndetse ni iterambere tubigeraho kandi birambe bikaba byiza kurushaho kuko bizaba bivuye mu baboko yacu

kamili yanditse ku itariki ya: 22-06-2017  →  Musubize

kwigira nicyo bivuga Made in Rwanda nicyo gisubizo kuri ibi, nubwo bizabanza kutugioraho ariko bizatanga umusaururo mwiza cyane nyuma

charl yanditse ku itariki ya: 22-06-2017  →  Musubize

ubukungu bwacu kugirango burusheho gukomera bugomba gushaka mbere na mbere uko bwakwihaza niyo mpamvu rero hagomba kubaho , gushaka ibiri mu gihugu byabyazwa umusaruro aho kujya kuzana ibyo mu mahanga , aha ni ho igitekerezo cya Made In Rwanda cyavuye

mbanda yanditse ku itariki ya: 22-06-2017  →  Musubize

kwigira biravuna kandi bisaba kwitanga ndetse no kugira bimwe twigomwa , nibyo koko gashaka buhake azabanza atunanize kuko yaraziko ariwe twiringira ariko Made in Rwanda izageraho ibe igisubizo uko tuzagenda tuyishyiraho umuhate , ibi byose tubikesha ubuyobozi bwiza twahwe na President Paul Kagame

callixte yanditse ku itariki ya: 22-06-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka