Kagame yavuze ko leta itazahindura icyemezo yafashe kuri caguwa

Paul Kagame, umukandida uzahagararira FPR mu matora ari imbere, yaganiriye n’abanyamakuru nyuma yo gutanga kandidatire, abamenyesha aho ahagaze mu gutuma u Rwanda rukomeza inzira y’iterambere.

Perezida Kagame yatangarije abanyamakuru aho ahagaze kuri bimwe mu bivugwa ku Rwanda.
Perezida Kagame yatangarije abanyamakuru aho ahagaze kuri bimwe mu bivugwa ku Rwanda.

Mu masaha ya saa Sita zo kuri uyu wa kane tariki 22 Kamena 2017, Kagame yashyikirije Komisiyo y’Amatora (NEC) kandidatire ye imwemerera kuba umwe mu bakandida bazahataanira kuyobora igihugu mu myaka irindwi iri imbere.

Nyuma yo kugeza kandidatire kuri NEC ikanakirwa, Kagame yagize icyo atangaza ku kijyanye n’aho ahagaze kuri amwe mu makuru amaze iminsi akwirakwira hirya no hino ku isi, harimo n’areba u Rwanda.

Ku makuru avuga ko u Rwanda rushobora gufatirwa ibihano mu muryango wa AGOA, kubera ko rwaciye caguwa, Kagame yavuze ko ashikamye kuri icyo cyemezo kuko adashyigikiye ko u Rwanda kimwe na Afurika byaba indiri ijugunywamo ibyakoreshejwe ahandi.

Yagize ati “U Rwanda n’ibindi bihugu bikubiye muri AGOA, hari byinshi tugomba gukora mu guteza imbere ubukungu bwacu. Ese uhitamo kwakira ibyakoreshejwe ’caguwa’ kuko AGOA ibigutegetse cyangwa uhitamo guteza imbere inganda Abanyarwanda bifuza?”

Perezida Kagame aganira n'abanyamakuru
Perezida Kagame aganira n’abanyamakuru

Ku kibazo cy’urubyiruko, Kagame yavuze ko ari cyo gihe urubyiruko rukwiye gutangira kugana politki, kabone n’ubwo batayikora ariko bakamenya ibyerekeranye nayo, aho kugira ngo abe ari yo izabatungura.

Ati “Mugomba kumenya ko ntacyo wakora na kimwe kitazamo politike. Politiki izahora mu buzima bwawe. Ibyiza ni uko wayijyamo mbere y’uko iza mu buzima bwawe, ukagira icyo ukora.”

Yavuze no ku mvune z’ubuyobozi, ariko yemeza ko izo mvune zigabanuka iyo abaturage bashyigikiye kandi bakanafasha umuyobozi kuzuza inshingano ze. Ati “bufatanye n’icyizere abaturage badufitiye bituma umugogoro w’ubuyobozi twikoreye woroha.”

Yanashimangiye kandi ko, nk’umuntu akaba n’umuyobozi, adashyigikiye ko hari umukandida wahohoterwa ngo kuko yashatse kwiyamamaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

perezida wacu turamushyigikiye mubitekerezo byiza biteza igihugu cyacu imberafite

fabien yanditse ku itariki ya: 23-06-2017  →  Musubize

Ibikorwa birigaragaza
kandi ubikora nawe biramugaragaza, FPR oyeeeeeee

Hakizimana Olivier yanditse ku itariki ya: 23-06-2017  →  Musubize

nshimishwa cyane ni intego Perezida Kagame yiha, igihe cyose ntibiba byoroshye, intego zose ntiziba zoroshye kuzigeraho, ariko ntatinya kuziha, ni ukwipasa umupira muremure ariko akawirukaho kandi birangira awufashe, bisaba imbaraga nyinshi cyane, hakagira n’abasigara mu nzira ariko umupira ukagerwaho n’igitego kigatsindwa; uyu niwe muyobozi rero dushaka, uyu niwe muyobozi uzatugeza kuri byinshi mu gihe gito kandi byinshi birambye!

kabayiza yanditse ku itariki ya: 23-06-2017  →  Musubize

dore icyo nkundira Perezida wacu ni iki rero, ntareba ibyo bamushukisha by’iminota micye, ahubwo areba ibikomeye byiza birambye, niyo mpamvu kuba abanyarwanda twakwishakira inganda ubwacu, tukikorera ibiva iwacu, tugateza imbere iby’iwacu, tugaharanira kuzamura ubukungu bwacu aribyo bizateza imbere u Rwanda rwanda ndetse bikaba mu buryo burambye, atari caguwa yabo batuzanira tukabaha amafaranga yacu mu mubyo bambaye bakajugunya ubundi inganda zabo zigakomeza gutera imbere! Mzee turakwemera cyane!

fiston yanditse ku itariki ya: 23-06-2017  →  Musubize

niba ibihugu byaragiye bitera imbere kubera ko byashyizeho inganda, inganda zabyo zigacuruza kuki biba byumva ko twebwe tutashyiraho inganda kugirango tuzamure ubukungu bwacu ahubwo bigashaka kuduha ibyo bo basigaje, abanyarwanda si uko tumeze sha! ntago duteze kubyemera!

canisius yanditse ku itariki ya: 23-06-2017  →  Musubize

perezida wacu tumurinyuma ndamushyigikiye canguwa nicike ,naho ibyokuvuga ngo twabateje ubushomeri nibaze tubahe akazi bakore muganda zacu ,twebwe abanyafurika igihe twabakorere kirahagije nabo nibaze batwishyure ,tubabyazemo umusaruro .

kanani eric yanditse ku itariki ya: 23-06-2017  →  Musubize

niwemusingi wurwanda twetumubona nkintumwa Yimana Yaduha acungure urwanda watumye ipfubyi nabapfaka baseka ubuturumwe ko ninde utagutora mubanyarwa dufitemo imizigo Ariko murabiziko isi itababura bityorero nkabanyarwanda tuhitemo muzehe wakazi uturinde ibisamba nibigarasha

niyitegeka peter yanditse ku itariki ya: 23-06-2017  →  Musubize

utagushyigikira yaba yitwaje iki ubumurwanda namahoro iterambere ryihuse turicyesha wowe ubunomucyaro barakuririmba bakureba kumatelevition kubera imiriro wabajyejejeho ,natwe urubyiruko tukurinyuma ,songambere muzehe wacu

Alex sambia yanditse ku itariki ya: 22-06-2017  →  Musubize

Dushyigikire ubumwe amajyambere na democracy

Fred yanditse ku itariki ya: 22-06-2017  →  Musubize

kuri caguwa ibyo president avuga nibyo ntago tugomba kureka icyemezo twafashe cyo guhsyira imbere Made in Rwanda kwigira biravuna ariko bitanga umusaruro mwiza kandi wigihe kirekire uzaramba , niyo mpamvu rero tugomba kuyinambaho

samson yanditse ku itariki ya: 22-06-2017  →  Musubize

rudasumbwa wacu ku isonga , hamwe tuzagera kuri byinshi kandi mu gihe gito , ibi turabyizera kandi tubihera kuri byinshi amaze kutugezaho

oliver yanditse ku itariki ya: 22-06-2017  →  Musubize

iterambere rimaze kuba ubukombe, umutekano umaze kuba ubuzima bw’abanyarwanda , kwishyira ukizana ntawundi tubikesha uretse President Paul Kagame waduhaye byose ,#niwedushaka ntawundi

sam yanditse ku itariki ya: 22-06-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka