Uko igikorwa cy’umuganda usoza Werurwe cyagenze mu gihugu

Hirya no hino mu gihugu abaturage bafatanyije n’abayobozi babyukiye mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe 2017.

Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi yifatanyije n'abaturage bo mu murenge wa Jali muri Gasabo ahasibuwe imirwanyasuri ku musozi wa Jali
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Jali muri Gasabo ahasibuwe imirwanyasuri ku musozi wa Jali

Uwo muganda wabaye kuri uyu wa gatandatu 25 Werurwe 2017, wibanze ahanini ku gusukura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, gutera ibiti no gukora isuku mu mihanda y’imigenderano.

Kamonyi

Mu Karere ka Kamonyi umuganda rusange wibanze ku gukora isuku Ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kibuza.

Kayonza

Umuganda wibanze ku gutunganya umuhanda. Minisitiri w’ubutabera Busingye Johnston na Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Kazayire Judith nyuma y’umuganda batangije icyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko.

Ruhango

Umuganda mu murenge wa Kinazi ahasukuwe urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruhari. Abagize AERG/GARG bimuye imibiri 1850 yari ishyinguye nabi muri urwo rwibutso.

Rwamagana

Umuganda wakorewe umuganda mu murenge wa Mwurire, ahasukuwe urwibutso rwa Mwurire. Banakiriye inkoni y’Umwamikazi w’Ubwongereza

Minisitiri w’umuco na siporo, Uwacu Julienne yaje kwifatanya n’abaturage muri ibyo bikorwa.

Rubavu

Abahanzi bari mu irushanwa rya Guma Guma Super Star, bifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Rubavu mu gikorwa cy’muganda batera ibiti.

Kigali

Abakozi ba UAE Exchange bakoreye umuganda mu murenge wa Mageragere, aho bateye ibiti 2000. Ni muri gahunda yabo bise "Social Responsability", mu gikorwa cyabo cyiswe "Transfer Happiness".

I Kigali kandi bakoze umuganda ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni byiza kuko nitwe tugomba gukorera igihugu cyacu ntabazava mu kindi gihugu baje kudukorera.

Ishimwe Laurien yanditse ku itariki ya: 26-03-2017  →  Musubize

Nibyiza cyane gukurumuganda kuko ari kimwe mwiterambere ryigihugu. Gusa dukangurire nurubyiruko gukurumuganda kuko arirwo Rwanda rwejo. Mana we urubyiruko rurasonziriye mwiterambere ryigihugu, hakenewe ubukangurambaga byimbitse. Dufatanyije twubake urwanda twifuza. Rwanda we, nkurinyuma,sugira usagambe

sindikubwabo fidele yanditse ku itariki ya: 25-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka