Uko igikorwa cy’Umuganda ngarukakwezi cyitabiriwe - AMAFOTO

Kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Kamena 2016, abaturarwanda bazindukiye mu gikorwa cy’umuganda ngarukakwezi, igikorwa cyakorewe mu gihugu hose. Nk’uko bimenyerewe Kigali Today ibagezaho uko biba bifashe mu mafoto aba yafashwe n’abanyamakuru bacu, bakorera hirya no hino mu gihugu.

Mu Karere ka Kirehe

Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi yashyize ibuye ry'ifatizo mu Kagari ka cyambwe, Umurenge wa Nasho, ahagiye kubakirwa imiryango 140 yimuwe mu butaka bugiye gukorerwamo ibikorwa byo kuhira imyaka kuri hegitari 1.200.
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yashyize ibuye ry’ifatizo mu Kagari ka cyambwe, Umurenge wa Nasho, ahagiye kubakirwa imiryango 140 yimuwe mu butaka bugiye gukorerwamo ibikorwa byo kuhira imyaka kuri hegitari 1.200.

Mu Karere ka Nyagatare

Mu Mudugudu wa Rurembo, Akagari ka Gashenyi, Umurenge wa Rukomo, hakozwe umuganda wo guharura imihanda y'imigenderano.
Mu Mudugudu wa Rurembo, Akagari ka Gashenyi, Umurenge wa Rukomo, hakozwe umuganda wo guharura imihanda y’imigenderano.
Muri santere izwi nko mu Rukomo.
Muri santere izwi nko mu Rukomo.

Mu Karere ka Ruhango

Mu murenge wa Byimana, utugali tubiri twa Nyakabuye na Mpanda, abaturage bacukuye umuyoboro wamazi meza uzava mu Kagari ka Nyakabuye ukajyana amazi muri santere ya Mpanda murwego rwo kwishakamo ibisubizo.
Mu murenge wa Byimana, utugali tubiri twa Nyakabuye na Mpanda, abaturage bacukuye umuyoboro wamazi meza uzava mu Kagari ka Nyakabuye ukajyana amazi muri santere ya Mpanda murwego rwo kwishakamo ibisubizo.

Mu Karere ka Kamonyi

Mu Mudugudu wa Kamayanja mu Kagari ka Karengera mu Murenge wa Musambira, hakozwe umuganda wo gutunganywa ahazatuzwa abazimurirwa ku mudugudu basibura imihanda.
Mu Mudugudu wa Kamayanja mu Kagari ka Karengera mu Murenge wa Musambira, hakozwe umuganda wo gutunganywa ahazatuzwa abazimurirwa ku mudugudu basibura imihanda.
Muri uyu muganda witabiriwe n'abasenateri 10 n'abakozi b'inteko 10, banatangiye kubakira umwe muri bo utishoboye.
Muri uyu muganda witabiriwe n’abasenateri 10 n’abakozi b’inteko 10, banatangiye kubakira umwe muri bo utishoboye.

Mu Karere ka Nyamasheke

Abaturage bazindukiye mu gikorwa cyo gusibura inzira no guca ibihuru.
Abaturage bazindukiye mu gikorwa cyo gusibura inzira no guca ibihuru.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turashima GNU kubera umuco wo gukunda igihugu no kugikorera binyuze mu muganda itoza abanyarwanda. Abanyarwanda duhagurukire hamwe twiyubakire igihugu.Dushimiye abitabiriye umuganda. ni intwari mu myumvire nanone tugaye abatawitabiriye.Bajye bahiturwa rwose pe kugira ngo bazamure imyumvire.

samson yanditse ku itariki ya: 25-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka