Ubwongereza buzakomeza gufatanya n’u Rwanda kubungabunga amahoro

Abasirikare, abapolisi n’Abasiviri b’ibihugu umunani byo muri Afurika basoje mahugurwa i Musanze, biyemeje kurwanya Jenoside bahereye ku byo babonye mu Rwanda.

Ambasaderi John William Gelling
Ambasaderi John William Gelling

Ni amahugurwa yari agamije kwiga gukumira Jenoside, ubwicanyi ndengakamere bukorerwa abantu benshi hamwe n’uburyo bwo gutanga ubutabera bwunga mu gihe bishoka.

Ambasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda, John William Gelling wari muri uyu muhango,yavuze ko Leta y’Ubwongereza izakomeza gufasha mu bikorwa byose bijyanye no kubungabunga amahoro.

Yagize icyo avuga ku Rwanda agira ati “Ndishimira ko aya amahugurwa yabereye mu Rwanda mu gihugu cyabashije kwiyubaka bihagije nyuma yo kuva mu bibazo cyanyuzemo bya Jenoside yakorewe abatutsi yahitanye abantu benshi”.

Abitabiriye aya mahugurwa bo bo bavuga ko nyuma y’ubuhamya bumvise

Umunyakenyakazi Zaituna Ramadhan wari muri ayo amahugurwa avuga ko ubuhamya yumvanye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu kimwe n’ibiganiro bahawe n’impuguke zinyuranye byatumye yiyemeza guharanira ko Jenoside itazasubira kubaho.

Yagize ati “Bwari ubwa mbere nganiye n’abantu bafite ibyo bazi byinshi kuri Jenoside n’ubwicanyi bukorerwa abantu ariko nibura nabashije kubonana abo tuganira mbasha kubimenyaho byinshi birimo ibiyibanziriza ndetse n’uburyo bwo kuyikumira”.

Akomeza avuga ko binyuze mu mahugurwa yahawe byamweretse ko Jenoside ikwiye gufatirwa ingamba zo kuyirwanya.

Yunzemo ati “ Ntabwo twarebye ku Rwanda gusa ahubwo twarebye no mu bindi bihugu nka Yogoslavia,Cambodia, Sierra Leone, Repubulika ya Centra Africa twiga uburyo abantu bagiye bicwa maze twiyemeza ko mu bihugu byacu bya Afurika Jenoside idakwiye kubibamo”.

Abitabiriye amahugurwa bavuye mu bihugu bitandukanye
Abitabiriye amahugurwa bavuye mu bihugu bitandukanye

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy) Col. Jill Rutaremara yavuze ko ubunararibonye bwose n’ubumenyi bahawe bagomba kugira intego yo kurwanya jenoside kandi bakumva ubwabo ko aribo bireba.

Ati “Ikintu kiba gishyizwe imbere muri aya mahugurwa ni ubutabera bwunga uwo muryango wagize ibyo bibazo ndetse igihugu kikabigira ibyacyo”.

Abari bakurikiranye ayo mahugurwa bakomoka muri Komore, Uganda Tanzaniya, Ethiopia, Malawi, Kenya, Somaliya n’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka