Ubwitange, ubunyamwuga, n’ikinyabupfura by’ingabo nibyo dukesha iterambere -Perezida Kagame

Mu butumwa bwifuriza ingabo n’izindi nzego zishinzwe umutekano Noheli nziza n’umwaka mushya muhire, Perezida Kagame yavuze ko ubwitange, ubunyamwuga n’ikinyabupfura cyabo, ari yo nkingi y’iterambere u Rwanda rugezeho.

Perezida Kagame yifurije Ingabo na Polisi Noheri Nziza n'Umwaka mushya muhire wa 2017
Perezida Kagame yifurije Ingabo na Polisi Noheri Nziza n’Umwaka mushya muhire wa 2017

Ubu butumwa Perezida Kagame yabutanze mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, mu izina ry’umuryango we ndetse no mu izina rye ku giti cye.

Yagize ati ”Ibikorwa n’imikorere yanyu byagize uruhare rukomeye ku gihugu cyacu. Umutekano n’ituze igihugu kibakesha, ni byo ibikorwa byose by’iterambere n’imibereho myiza y’igihugu cyacu bishingiyeho.”

Muri ubu butumwa kandi Perezida Kagame yabwiye izi nzego ko ibyo babona mu mahanga no mu karere n’amasomo bakura ku mateka y’ibyabaye mu Rwanda, bigomba kubibutsa ko bagomba kurushaho kuba maso no kurushaho gukora neza kugira ngo igihugu kigumane amahoro n’umutekano.

Ati “Nimukomeza ibibaranga; ikinyabupfura, gukunda igihugu, ubunyamwunga n’ubutwari nta kabuza ko muzakomeza kugera ku ntego yanyu.

Buri gihe mwibuke ko igihugu cyose kibizeye kandi kibateze amaso mwe bagabo n’abagore mwarahiriye kubarinda no kubakingira mu mwambaro wanyu.

Mwe n’imiryango yanyu mbifurije Noheli nziza n’umwaka mushya w’uburumbuke.”

Bamwe baremera bakanyagirwa ariko umutekano ku baturage ukagenda neza
Bamwe baremera bakanyagirwa ariko umutekano ku baturage ukagenda neza

Ubushakashatsi buherutse guhyirwa ahagaragara n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB, bugaragaza ko Abanyarwanda bizeye ingabo z’u Rwanda ku gipimo cya 99%, Bakizera Polisi y’u Rwanda ku gipimo cya 97,1%.

Muri Raporo ya International Police Science Association (IPSA) yitwa World Internal Security and Police Index yo muri uyu mwaka, igaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa 50 ku isi mu kugira umutekano mu gihugu.

Iyi Raporo igaragaza ko u Rwanda ari urwa Kabiri muri Afurika, aho ruza rukurikira igihugu cya Botswana kiri ku mwanya wa 47 ku rwego rw’Isi.

Umutekano uba wose bakita no ku buzima bw'abaturage
Umutekano uba wose bakita no ku buzima bw’abaturage
Polisi yagabanyije impanuka zakorerwaga abanyantege nke n'abana
Polisi yagabanyije impanuka zakorerwaga abanyantege nke n’abana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ibyo twagezeho tubikesha wowe nyakubahwa president,niyo mpanvu twahisemo kubirinda. Natwe tbifurije umwaka mushya muhire hamwe n’umuryango wanyu.

Ntazinda yanditse ku itariki ya: 28-12-2016  →  Musubize

Bravo ngabo zigihugu cyacu.muri indashyikirwa

Emile yanditse ku itariki ya: 27-12-2016  →  Musubize

Imirimo ,ubwitange ntangere ndetse nubunyangamugayo biranga ingabo zacu,byakagonbye kuba intangarugero mumahanga ndetse Abandi bakatwigiraho.byaba na byiza bigiye bikomeza no kwigishwa cyangw bikajya bihora byigishwa no muzindi nzego.ntibigarukire mubashinzwe umutekano gusa.
Bravoooo

Emile yanditse ku itariki ya: 27-12-2016  →  Musubize

dufite ingabo zikora neza, dufite police twishimiye mbese ntaho umwanzi yaturuka

kajangana yanditse ku itariki ya: 27-12-2016  →  Musubize

Inzego zacu z’umutekano, turabashimiye cyane, natwe abaturage, tuzabafasha mu gutanga amakuru.

Silas MAJYAMBERE yanditse ku itariki ya: 27-12-2016  →  Musubize

NGABO Z,U RWANDA NIMUKOMEZE UMUREGO TUBARI INYUMA BRAVO!

KHALIM yanditse ku itariki ya: 26-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka