Ubuzima bukomeye ku muryango wabyaye impanga z’abana batatu

Umuryango wa Ntawuziyambonye Claude urateganya kuzagwatiriza umurima bafite wa metero 15 kuri 12, kugira ngo babashe kuvana impanga mu bitaro.

Umuryango wa Ntawuziyambonye baherutse kwibaruka impanga z'abana batatu.
Umuryango wa Ntawuziyambonye baherutse kwibaruka impanga z’abana batatu.

Umugore wa Ntawuziyambonye aherutse kubyarira abana batatu b’impanga mu bitaro bya Kigeme, tariki ya 11 Werurwe 2017. Ariko kugeza ubu, ntarabona ubushobozi bwo kwishyura fagitire y’iminsi abana na nyina bamaze mu bitaro.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Werurwe 2017, Kigali Today yamusuye aho atuye mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Gasaka, mu Kagari ka Nzega, kugira ngo irebe uko abayeho.

Igice cy'inyuma ku nzu y'uyu muryango.
Igice cy’inyuma ku nzu y’uyu muryango.

Ubwo umunyamakuru yahageraga, yahuye nawe avuye kuvoma, yikoreye ijerekani y’amazi ku mutwe, agenda nta nkweto yambaye. Yavuze ko avuye gushaka amazi yo guteka kugira ngo agemurire umugore we kuko akiri kwa muganga.

Ntawuziyambonye avuga ko ibyo kurya babikura mu gupagasa nko guhingira abaturage, avuga ko n’ibyo yari agiye guteka yabikuye mu mafaranga bamuhaye nyuma yo gutunda ibiti. Yagize ati “Natinze,ndagirango nteke njye ku Kigeme.”

Ntawuziyambonye ahagaze imbere y'inzu ye.
Ntawuziyambonye ahagaze imbere y’inzu ye.

Ibyo yabivugaga yihuta agana mu rugo, mu rugendo rw’iminota igera ku munani uvuye ku muhanda w’ahitwa i Nzega.

Inzu babamo ifite ibyumba bitatu, ihomesheje ibyondo, isakaje amabati bigaragara ko ashaje. Urebera imbere ukabona imyenge yatobotse mu mabati. Yahaye ikaze umunyamakuru wa Kigali Today mu ruganiriro, harimo intebe ebyiri nto z’imbaho zikikije akameza gato.

Mu ruganiriro harimo intebe ebyiri z'imbaho n'akameza gato
Mu ruganiriro harimo intebe ebyiri z’imbaho n’akameza gato

Ati “Inzu yubakishije amabati.Ayangaya ubona ashaje ni amakura. Iyi myenge ubona mu mabati, iyo imvura iguye irava. Aya mabati yo hirya nayo ni ay’umugabo duturanye witwa Bikamari yampaye.”

Yayampaye agira ngo tutaba mu nzu idasakaye kuko mbere nari narabanje kuba mu nzu y’ibyatsi,muri cya gihe cyo gukuraho nyakatsi ubwo baraza bayikuraho.Nibwo Abdou yampaye amabati.”

Uko ni ko igisenge cy'inzu kimeze imbere.
Uko ni ko igisenge cy’inzu kimeze imbere.

Yongeyeho ko mu bijyanye n’imibereho uretse gupagasa bafite imirima ibiri mito itarengeje metero 15 kuri 12. Abana yari asanganywe, umwe afite imyaka itatu n’amezi make undi afite imyaka irindwi.

Ati “Nkimara kubona ko ari abana batatu kubyakira byabanje kumvuna. Kubera ko burya iyo ikintu kibaye utari ukiteguye kirakuvuna. Uranahangayika.”

Igice cy'inyuma kuri iyi nzu.
Igice cy’inyuma kuri iyi nzu.

Claude akomeza avuga ko bari baziko bazabyara umwana umwe, akaba ngo yari yaramuguriye utwenda tubiri, udusarubeti tubiri n’akagofero. Havutse abana batatu, ngo yahise abura uko abyifatamo icyakora ku bw’Imana ngo abaganga nibo bahaye abana utwenda.

Ati “Uretse aka kazu, nta yindi sambu ngira. Iyo ngira ni utu turima tubiri naguze nkiri umusore ibihumbi 40Frw. Iyi mizonobari ubonye sinyirenga. Aha mu irembo si iwanjye, munsi y’inzu si iwanjye. Sinabona ikintu mvuga Imana yonyine niyo nabishyize imbere.”

Uyu murima ngo niwo bitegura kugwatiriza, mu gihe baba babuze ayo kwishyura ibitaro.
Uyu murima ngo niwo bitegura kugwatiriza, mu gihe baba babuze ayo kwishyura ibitaro.

Claude avuga ko nta kazi agira uretse gupagasa, ngo ntiyigeze yiga n’ishuri na rimwe ngo abe yasaba akazi.

Kuri we ngo byaramurenze, gusa ngo yizera ko iyo Imana iguhaye iba izi n’ibizatunga abo iguhaye. Yemera ko Imana ishobora gukorera mu bantu bakaba bamufasha mu kurera aba bana.

Muri iyi minsi umugore wa Ntawuziyambonye ari mu bitaro, kugira ngo abashe kugemura muramu we aza kumusigarira ku rugo akajya gupagasa akabona kuza agateka akajyemura.

Ati “Muramu wanjye ejo nimugoroba niho yaje. Yansigariye ku rugo nanjye njya gukora mu kazi ko kwikorera ibiti by’amasiteri hano hirya. Niho niriwe. N’ubungubu urabona ko mvuye kuvoma ari ko kazi mvuyemo.

Iyo tugiye gukora duhera mu gitondo tukageza saa tanu n’igice bakaduhemba 800frw.”

Mu rugo kwa Claude hagaragara ikiraro ubona ko cyashaje.Icyo kiraro avuga ko giherukamo ihene umwaka ushize, akaba yarayigurishije ashaka ubwisungane mu kwivuza bw’umugore n’abana.

Ubu ngo ahangayikishijwe n’ibibazo bibiri by’ingutu bimutera gusaba akarere,umurenge n’abandi bagiraneza ubufasha bwatuma ashobora gutunga aba bana.

Kimwe muri ibyo bibazo ngo ni uburyo umugore we azava mu bitaro. Ni mu gihe yabyaye neza kuwa 11 Werurwe,akaba agejeje kuwa 15 atarava mu bitaro.

Agira ati “Ndi kwibaza aho nzakura ayo nishyura ibitaro,ubu tuvugana sindamenya umubare w’amafaranga nzishyura ibitaro.Icyakora uyu munsi niho nicaye ndavuga nti amafaranga bazanyaka, nzafata umuganga umwe aze mwereke uyu murima uri inyuma y’urugo,awufotore,awugire ingwate.”

Avuga ko nabona amafaranga azajya agenda yishyura gake gake kugeza igihe azarangiriza kwishyura ibitaro.

Ikindi kibazo kimuhangayikishije ahanini ngo ni ukubona ibizatunga abana n’umugore n’ubwisungane mu kwivuza bwabo dore ko ngo yashyizwe mu cyiciro cya gatatu, aho asaba ko yahindurirwa icyiciro cy’ubudehe kuko kidahuye n’ubushobozi bwe.

Nyuma y’ibi byifuzo asaba ko akarere n’umurenge n’abandi bagiraneza bamufashamo, ngo arasaba n’amabati azasakaza bigatuma impinja niziva kwa muganga zitazajya zivirwa.

Mugisha Philbert umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, yemeza ko hari bimwe biteguye gufasha uyu muryango, birimo ibikoresho by’ibanze, kuba bamukamishiriza, kuba bashaka uburyo babona indyo ikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye zatuma abana bakura neza.

Ati “Muri iki cyumweru turimo, nibwo dutangira gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje kumufasha dufatanije n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Gasaka.”

Bimwe mu bihangayikishije uyu muryango ni uko barya ari uko umwe muri bo yakoze, ikindi bakaba bavuga ko bashyizwe mu kicyiro cya gatatu cy’abishoboye, nk’uko Ntawuziyambonye abisobanura.

Abifuza gufasha uyu muryango bakoresha nimero 0725732616 za Ntawuziyambonye Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

mutwereke uburyo twamufasha ndihano muri america

Eric yanditse ku itariki ya: 17-03-2017  →  Musubize

mutubwire uburyo twakoresha dufasha uyumuryango

turibamwe Emmanuel yanditse ku itariki ya: 17-03-2017  →  Musubize

Nahamagaye kuri iriya numero mwatanze mbura unyitaba. Kandi numvaga nshaka gufasha uriya muryango. Ngaho rero wowe Viateur Safari wanditse iyi nkuru tubwire uko tubigenza.

Phocas Ndikubwayo yanditse ku itariki ya: 16-03-2017  →  Musubize

Numero noneho iritaba, twavuganye na Claude, afite moral kandi umubyeyi n’abana nabo bameze neza, ndetse bavuye no mu bitaro. Abashaka kumufasha bose bamuhamagara kuri iriya numero umunyamakuru yatanze.

Phocas yanditse ku itariki ya: 17-03-2017  →  Musubize

Mutugezeho uburyo twacamo tumufashe

Jean yanditse ku itariki ya: 16-03-2017  →  Musubize

Nifuza nanjye kuzagira inkunga natera uriya muryango.uko Imana izanshoboza.

Sandra yanditse ku itariki ya: 15-03-2017  →  Musubize

nimudufashe kumenya uburyo bafashwa twohereze Igikoma cy’ umubye

alias yanditse ku itariki ya: 15-03-2017  →  Musubize

Mwiriwe,
Iyi nkuru yumubeyeyi wabyaye abana batatu ndumva inkozeho.
Hari uburyo umuntu yabasha kubatera inkunga?
Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 15-03-2017  →  Musubize

mudufashe kubona uburyo umuntu yamufasha kuko ndi kure ariko ku mufasha birashoboka rwose(uburyo bufite umutekano pe)

knc yanditse ku itariki ya: 15-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka