Ubuyobozi bwahagurukiye abagura ibyagenewe kurwanya imirire mibi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buraburira abagura amata na SOSOMA bitangwa ku mavuriro mu kurwanya imirire mibi, kuko abazabifatirwamo bazahanwa.

Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Butasi Jean Herman.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Butasi Jean Herman.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Butasi Jean Herman, yabivuze mu gihe abayobozi b’ibigo nderabuzima byose byo muri aka karere bari mu mwiherero w’iminsi itatu mu rwego rwo kwisuzuma imikorere.

Muri uyu mwiherero watangiye ku wa Mbere tariki 20 Kamena 2016, bagarutse ku bantu bahabwa amata ariko bagashukwa, bakayagurisha.

Butasi yagize ati “Amata na SOSOMA bitangwa na Leta biba bigamije kurwanya imirire mibi. Iyo abana cyangwa ababyeyi batabonye ibyo bagenewe cyangwa bakabashuka bakabigurisha, nta gisubizo bitanga ahubwo byongera ibibazo. Abagura ibyo rero kuko bashuka ababifashe bitewe n’ubukene, tuzajya tubahana, ni umwanzuro twafashe.”

Yakomeje asaba abayobozi b’ibigo nderabuzima kujya babicunga neza kuko no muri bo, ngo hari ababihabwa ntibabifate neza bikangirirka. Ibizajya byangirika, ngo amavuriro azajya abyishyura.

Niringiyimana Eugene, Umuyobozi w’Ibitaro bya Murunda bikorana n’amavuriro yose ari muri Rutsiro, avuga ko hafashwe ingamba zikomeye ku buryo ngo gukurikirana abagenewe amata na SOSOMA byatangiye kandi ko bizanakomeza, abayahabwa ntibayagurishe.

Abakuriye ibigo nderabuzima n'ibitaro byo mu Karere ka Rutsiro bari mu mwiherero w'iminsi itatu.
Abakuriye ibigo nderabuzima n’ibitaro byo mu Karere ka Rutsiro bari mu mwiherero w’iminsi itatu.

Ati “Ni byo dukora umunsi ku munsi, duhora tubakangurira kutagurisha ayo mata. Dukangurira ababyeyi gutekera abana igikoma cya SOSOMA kandi tunasaba abo byagiriye akamaro kudufasha gukora ubukangurambaga mu baturage.”

Ibigo nderabuzima 18 n’Ibitaro bya Murunda, muri Rutsiro, bihuriye mu mwiherero kuva ku wa Mbere, tariki ya 20 kuzageza ku wa Gatatu tariki ya 22 Kamena 2016.

Mu byo baganiraho, harimo kunoza serivise zihabwa abarwayi, by’umwihariko hibandwa kuri gahunda yo kugabanya impfu z’abana bapfa bavuka n’ababyeyi bapfa babyara. Harimo kandi kunoza imicungire y’abakozi ndetse no kwishyura imyenda babereyemo farumasi y’akarere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka