Ubuyobozi bwaburiye abinangiye kwishyura amafaranga ya VUP

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buraburira abahawe amafaranga y’inguzanyo ya VUP ariko banze kuyagarura, ko hafashwe ingamba zo kubishyuza vuba na bwangu.

Bimwe mu bikorwa bya VUP mu Karere ka Rutsiro.
Bimwe mu bikorwa bya VUP mu Karere ka Rutsiro.

Ubuyobozi bw’akarere bubitangaje mu gihe na bwo bwandikiwe n’ubuyoozi bw’Intara y’Iburengerazuba, bubibutsa ko ayo mafaranga agomba kuba yagarutse bitarenze impera za Kamena 2016.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerence, avuga ko abo bireba bose bagiye guhagurukirwa bakishyura.

Yagize ati “Muri miliyoni zisaga 400Frw, tumaze kwishyuza 210Frw gusa. Bigaragara ko hari abinangiye, ni yo mpamvu nk’uko twabyumvikanye n’intara, tugomba gukusanya ingufu n’inzego dufatanyije kuyobora akarere kugira ngo abo binangiye na bo tubishyuze.”

Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro aravuga ko hafashwe ingamba zo kwishyuza abinangiranye amafaranga ya VUP bagurijwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro aravuga ko hafashwe ingamba zo kwishyuza abinangiranye amafaranga ya VUP bagurijwe.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Mukandasira Caritas, avuga ko bandikiye uturere turindwi tugize iyo ntara badusaba kugaruza mafaranga ya VUP yagurijwe abaturage kandi uturere tugakurikirana abayobozi bahimbye amatsinda ya baringa bakiha ayo mafaranga atari abagenewe.

Yagize ati “Twandikiye uturere tubibutsa itariki twihaye mu nama y’umutekano y’intara, ko bitarenze ukwezi kwa Kamena, amafaranga ya VUP azaba yagarujwe kandi bagomba kubyubahiriza. Ariko si no kugaruza gusa, twanabasabye ko bakurikirana abayobozi bayihaye kandi atabagenewe, abo na bo bagomba kubiryozwa.”

Amafaranga yose ya VUP yagurijwe amatsinda atandukanye ariko akaba ataragaruka angana na Miliyoni 430,kuva muri Werurwe 2016 ubwo inama y’umutekano y’intara yabaga ikemeza ko muri Kamena amafaranga yose azaba yaragarujwe,muri Rutsiro hamaze kugaruzwa asaga miliyoni 210 gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka