Ubutaka bwo guhinga bukomeje kubura kubera imiturire

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ivuga ko iri kuganira n’inzego zitandukanye kugira harebwe uburyo imiturire idakomeza kubangamira ubutaka bwo guhinga.

Imiturire ikomeje kubangamira ubutaka bwagenewe guhinga
Imiturire ikomeje kubangamira ubutaka bwagenewe guhinga

Dr Geraldine Mukeshimana, Minisitiri wa MINAGRI aherutse gutangariza itangazamakuru ko imiturire ikomeje kubangamira ubutaka bwo guhinga, ku buryo ngo hakenewe ingamba zihutirwa.

Agira ati “Ubutaka burarushaho kubura kubera imiturire; iki ni ikibazo turimo kuganiraho n’inzego zitandukanye kugira ngo akajagari mu miturire gakurweho.”

Ibice byinshi by’Intara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba bishyirwamo ibara ry’umutuku ku ikarita y’u Rwanda bisobanura ko atari ahantu ho guturwa bitewe n’inkangu zikunze kuhibasira.

Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi isaba ko abahatuye bashakirwa ahandi batura hatabashyira mu kaga kugira ngo aho handi hakorerwe ubuhinzi bitewe nuko ari ubutaka bweramo imyaka.

Gusa ariko Ministeri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) itangaza ko umwaka wa 2018 uzarangira habonetse amasite yo guturamo yemewe, mu rwego rwo gusiga ubutaka buhagije bwo guhinga.

Umuyobozi muri MININFRA ushinzwe imiturire n’imyubakire y’amazu aciriritse, Edward Kyaze yatangarije Kigali Today ko ibishushanyombonera by’ahagomba guturwa hemewe bizaba byabonetse hose mu gihugu bidatinze.

Agira ati “Hari itsinda ry’urubyiruko ririmo gufatanya n’Ikigo gishinzwe imiturire mu gukora ibishushanyombonera. Iki gikorwa kizarangirana n’uyu mwaka, ubu kimaze gukorwa mu turere 17.”

Akomeza avuga ko hari aho abantu batuye bibwira ko babyemerewe nyamara ngo harabayeho uburangare bw’abayobora uturere cyangwa kudakorana kw’inzego.

Ati “Kuri ubu turacyasuzuma icyo twakorera inkengero z’umujyi wa Kigali n’ahandi hagiye haturwa mu buryo bunyuranije n’ibisabwa. Nko ku Ruyenzi (i Runda) turareba ngo ‘ese kuhimuka no kutahimuka bisaba iki.”

Abanyarwanda bahamagarirwa gutura ahabugenewe mu midugudu
Abanyarwanda bahamagarirwa gutura ahabugenewe mu midugudu

Yongeraho ko ubutaka bwagenewe guturwaho bugomba kuba budashobora kweramo imyaka kandi bugerwamo n’ibikorwaremezo.

Aho guturwa kandi hagomba kuba hatagerwa n’ibiza ndetse no kuba ari ahantu hamaze guturwa n’abantu benshi.

MININFRA ivuga ko kugeza ubu ahari imidugudu y’icyitegererezo mu cyaro ndetse n’imyanya yatunganyijwe mu mijyi ari ho honyine abantu bemerewe gutura.

Gahunda Leta y’u Rwanda isaba abaturage gukurikiza, ni iyo gutura kw’abantu benshi ku butaka buto bushoboka; cyane cyane bagakurikiza uburyo bwo kubaka amazu bagana hejuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

MINAGRI icyifuzo cyanjye Nuko kwatekereza kuntu kwakubaka ubutaka mukirere dukoresheje magnet

Jean clouds yanditse ku itariki ya: 23-07-2023  →  Musubize

MINAGRI icyifuzo cyanjye Nuko kwatekereza kuntu kwakubaka ubutaka mukirere dukoresheje magnet

Jean clouds yanditse ku itariki ya: 23-07-2023  →  Musubize

ubundi turebye mu kuri twavuga ko mukora inyigo zanyu nabi.mureba mu gihe cya vuba aho kureba kure.nk ibi byose mwari kuba mwarabyibajije mbere yo kwemerera abantu kuhubaka(iyo za Ruyenzi n ahandi).wasanga byari no kuzakomeza iyo uyu mu ministre w ubuhinzi atabashyiraho igitutu(n iyo mpamvu bavuga ko ari umuhanga nibyo pe).ubuse ko huzuye za ruyenzi rukoma habaye heza kurusha kgl muzazisenya murabona bishoboka.ubutaha mu nyigo zanyu muge mureba mu gihe cya kure niba ibyo mushaka gukora impacts nziza bizagira ari nini kurusha imbi.nimusanga ari opposite muhindure inyigooo.naho kubaka ibizasenywa ni igihombo hamwe no kwangiza ibya rubanda(budget ya leta igizwe mu gice cyimwe n imisoro)!!!

bbbb yanditse ku itariki ya: 5-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka