Ubushobozi dufite ubu nta mwanzi wadukandiraho – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko aho u Rwanda rugeze ubu rufite ubushobozi rwakoresha kugira ngo rugere ku ntego rwiyemeje.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwirindira umutekano
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwirindira umutekano

Yabitangaje kuri uyu wa kane tariki ya 13 Nyakanga 2017, ubwo yasozaga itorero ry’Indangamirwa icyiciro cya 10 ryaberaga i Gabiro mu Karere ka Gatsibo.

Mu kiganiro yegejeje ku ntore 523 zashoje iryo torero, yavuze ko amasomo u Rwanda rwanyuzemo ruyubakiraho bigatuma rugira ubushobozi mu bintu bitandukanye.

Agira ati “Ubushobozi dufite ubu, ni inzira murimo yo kubumenya kandi yo kubwongera ariko turabufite rwose. Ubushobozi burahari nta mwanzi wadukandiraho. Ntabwo bishoboka. Uwatuzanaho ibibazo yatugiriraho ibyago rwose.

Biriya mujya mwumva, intambara yo kuvuga yo ntabwo tuzi kuyirwana. Na bariya bandi bazi kuvuga niba hari aho bibageza, ubwo tuzaba tureba.”

Perezida Kagame akomeza avuga ko icyo u Rwanda rushyize imbere ari ukwiyubaka kugira ngo Abanyarwanda bagere ku iterambere.

Agira ati “Igihugu cyacu gishaka wiyubaka, turubaka igihugu cyacu, ntawe dusagarira, ntawe tuzanaho amatiku, ntawe dutera ibibazo.”

Yakomeje abwira Indangamirwa gukomeza gukora cyane baharanira ko u Rwanda n’abarutuye barushaho gutera imbere kuko bafite ubushake n’uburyo.

Agira ati “Buri Munyarwanda ushoboye agomba kugira umusanzu atanga ujyanye n’ubumwe n’umutekano. Twese tugashyira hamwe.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Imana irikumwe naba nyaRwanda iteka!ryose,..ubushake nubushobozi..kumutima.....nyakubahwa..ni intwari iriho Mandi izahoraho mumateka...he’s my role model

City’s yanditse ku itariki ya: 15-07-2017  →  Musubize

NYakubahwa ntabeshya turamukunda

Pacifique Munyaneza yanditse ku itariki ya: 14-07-2017  →  Musubize

Kbsaa tuzmwikundira iteka....
#H.E Our President #PaulKagame

Shyaka Patrick yanditse ku itariki ya: 17-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka