Ubushinjacyaha bwahagaritse gukurikirana Dr Mukankomeje

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko bwahagaritse gukurikirana Dr Mukankomeje Rose, wahoze ari umuyobozi mukuru wa REMA.

Dr Rose Mukankomeje wahoze ayobora REMA imbere y'ubutabera.jpg
Dr Rose Mukankomeje wahoze ayobora REMA imbere y’ubutabera.jpg

Nkusi Faustin umuvugizi wabwo yemeje ayo makuru, avuga ko ku bubasha ubushinjacyaha buhabwa n’amategeko, bushobora guhagarika gukurikirana umuntu mu gihe basanze bitakiri ngombwa.

Yagize ati “ Dushingiye ku itegeko ngenga numero 33 rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’Ubushinjacyaha Bukuru, twahagaritse gukurikirana Dr Mukankomeje kuko twasanze bitakiri ngombwa.’’

Yavuze kandi ko guhagarika kumukurikirana bidasobanura ko yabaye umwere.

Ati “ kwemezwa icyaha cyangwa kugirwa umwere bikorwa n’urukiko. Twebwe icyo twakoze ni uguhagarika kumukurikirana kandi tubyemerewe n’amategeko”.

Nkusi Faustin Umuvugizi w'Ubushinjacyaha yavuze ko guhagarika gukurikirana Dr Mukankomeje byemewe n'amategeko
Nkusi Faustin Umuvugizi w’Ubushinjacyaha yavuze ko guhagarika gukurikirana Dr Mukankomeje byemewe n’amategeko

Yavuze kandi ko ubushinjacyaha bwagejeje icyemezo cyo guhagarika gukurikirana Dr Mukankomeje ku rukiko rw’ibanze rwa Kagarama yaburaniragamo, rumaze kubisuzuma rurabyemeza gukurikiranwa bikurwaho.

Dr Rose Mukankomeje yari akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo kumena amabanga y’akazi, gusebya inzego za Leta no gusibanganya ibimenyetso.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Abanyamakuru no mu Rwamda mwagiye muba professional cg se mugafunga.
Unwo se iri mi itangaxo ry’ubushinjacyaha cg ni inkuru?
Iyo iba sri imkuru:
1. Mwari kuvugana na Mulankomeje.
2. Umwe cg benshi mu banyamategeko.
3. Icyatumye bihutira kumurega agafungwa ndetse agakurwa ku mwamya wuhaga hafi 3.000.000/ukwrxi batabanje gulora ipeteteza

simbi yanditse ku itariki ya: 1-10-2016  →  Musubize

Ni byiza ko bahagaritse kumukurikirana, gusa batubwire niba yabaye umwere cg niba arimpuhwe? none se arasubizwa mu kazi? bajye bareka kutwambuka ryban mu mvura. yari yafashwe babifitiye gihamya? nashime Imana.

Faida yanditse ku itariki ya: 30-09-2016  →  Musubize

Ni byiza ko ubushinjacyaha bumurekuye, gusa nibatubwire niba yabaye umwere cg se ari impuhwe yagiriwe? naho ibyo ni ukudukinisha rwose nonese arasubira mu kazi? yewe nashime Imana.

Faida yanditse ku itariki ya: 30-09-2016  →  Musubize

ubushinjacyaha bufite uburenganzira buhabwa n’itegeko bwo kureka gukurikirana umuntu bitewe n’uko busanze bitakiri ngombwa. simbona impamvu umuntu yabaza umuntu impamvu yakurikije amategeko kandi ariko agomba kubigenza. Twakamubajije ibindi bibazo iyo ibyo ubuahinjacyaha bwakoze biba bidashingiye ku itegeko

Editor yanditse ku itariki ya: 30-09-2016  →  Musubize

Iyi nkuru ntiyuzuye. Nonese ubushinjacyaha bwaretse kumukurikirana kubera iki? ese bwabuze ibimenyetso? bwasanze se ntabimenyetso bifatika byo kumushinja? ibibazo nkibi nibyo byasubiza ibyo umuntu yibaza.

alias yanditse ku itariki ya: 29-09-2016  →  Musubize

Ubu se uyu muyobozi avuze iki? Bahagaritse kumukurikirana, nibyo. Ariko ati ntabaye umwere kandi ntavuge impamvu yatumye bafata icyo cyemezo n’ubwo bwose babyemererwa n’amategeko. Ibi ni ugukinisha Abanyarwanda, ukabafata nk’inka bayobora batazibwiye aho bazijyanye, kandi abo usuzugura aribo bakoresha bawe b’ukuri kuko aribo baguhemba. Abakuriye uyu mugabo bakwiye gukosora ibi bintu, bagakura abantu mu gihirahiro kuko ari uburenganzira bwabo...

John yanditse ku itariki ya: 29-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka