Ubushakashatsi bwa RGB bwakebuye abayobozi

Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB ruravuga ko mu Karere ka Gisagara abaturage bagaragaje ko batagira uruhare mu mitegurire y’ingengo y’imari n’igenamigambi.

Felicien Usengimana avuga ko ubu bushakashatsi bufasha abayobozi gushyira imbaraga mu byanenzwe
Felicien Usengimana avuga ko ubu bushakashatsi bufasha abayobozi gushyira imbaraga mu byanenzwe

RGB yabigaragarije inzego z’ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara kuri uyu wa kane 09 Gashyantare 2017,ibagezaho ishusho y’uburyo abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze(citizen report card).

Ni ubushakashatsi uru rwego rwakoze mu mwaka wa 2016, bukorerwa mu ngo ibihumbi 11, mu turere twose tw’igihugu.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko mu Karere ka Gisagara abaturage 54% banenga uburyo batagira uruhare mu gutegura igenamigambi ry’akarere kabo,mu gihe 26.4% gusa aribo babishima.

54.2% binubira kuba batagira uruhare mu itegurwa ry’imihigo, 24.6% bakaba aribo babishima,kuko bavuga ko ntacyo bibatwaye.

Ku bijyanye n’isuku n’isukura,ubu bushakashatsi bugaragaza ko abaturage 67.9% banenga isuku ibarizwa mu ngo no ku mibiri y’abaturage,mu gihe ababona ko ihari ari 31.8% gusa.

67.9% nanone banenga isuku ibarizwa mu tubari no muri za Resitora ,mu gihe 28.8% ari bo bayishima.

Usengumukiza Felicien,Umuyobozi mukuru ushinzwe ubushakashatsi muri RGB avuga ko ubusanzwe Ubushakashatsi nk’ubu bwakorwaga ariko bukamurikwa kugeza ku rwego rw’intara gusa.

Avuga ko bahisemo no kubugeza ku rwego rw’akarere kuko ariho serivisi nyinshi zitangirwa.

Yagize ati”Twifuza ko inzego zegereye abaturage ari zo zahabwa aya makuru,kuko ni naho serivisi zitangirwa,hanyuma bagaragaze ingamba zo kunoza ibyanenzwe,ibyashimwe nabyo babikomeze”.

Ubu bushakashatsi bunagaragaza ko muri aka karere,abaturage banenze kuba ibikorwa remezo bitarabageraho ari byinshi.

Abayobozi mu nzego z'ibanze barasobanurirwa ibyavuye mu bushakashatsi
Abayobozi mu nzego z’ibanze barasobanurirwa ibyavuye mu bushakashatsi

Ibindi bagaragaje ni uko hari byinshi bibahungabanyiriza umudendezo nk’amakimbirane mu miryango, ubujura, gukubita no gukomeretsa,ibiyobyabwenge n’ibindi.

Aho abaturage bagaragaje ko bigenda neza ni mu nzego z’umutekano.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Jerome Rutaburingoga,avuga ko ibyagaragajwe n’ubu bushakashatsi bibateye kwikebura.

Ati:”Ibi biradufasha kumva ko ibyo dukora, tubikora mu izina ry’abaturage,bikaba bidusaba kubisobanurira abaturage.

Nabo kandi bakabyumva bakabigiramo uruhare rwaba urunenga cyangwa urushima,kugirango batwereke ibyo bashaka tube ari byo tubakorera”.

Mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere ishingiye ku muturage, Guverinoma yafashe icyemezo ko 10% y’amanota y’imihigo azajya atangwa n’abaturage binyuze muri ubu bushakashatsi bwa CRC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka