Ubushakashatsi bugaragaza ko abaturage batazi Inama Njyanama z’Uturere

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) ku buryo abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi, bwerekana ko abaturage benshi batazi Inama Njyanama z’uturere.

Abayobozi batangaza ko ubu bushakashatsi buvuga ukuri bakaba biteguye guhindura ibitagenda neza
Abayobozi batangaza ko ubu bushakashatsi buvuga ukuri bakaba biteguye guhindura ibitagenda neza

Byavugiwe mu kiganiro RGB yagirane n’abayobozi banyuranye b’Umujyi wa Kigali n’uturere tuwugize, kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2016.

Ikiganiro cyari kigamije gusesengura ubu bushakashatsi ngarukamwaka, kugira ngo barebere hamwe icyakosorwa ndetse n’icyakongerwamo ingufu.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abaturage bazi Njyanama z’utugari ari 72%, abazi iz’imurenge ari 55% mu gihe abazi iz’uturere ari 36%.

Félicien Usengumukiza, umuyobozi mukuru ushinzwe ubushakashatsi muri RGB, avuga ko iyi sura igaragaza ko hari abayobozi bategera abaturage.

Yagize ati “Ibi bivuga ko abajyanama cyane cyane ab’akarere bategera abaturage bo mu mirenge batorewemo, badakorera umuganda mu midugudu batuyemo, cyangwa badafata ijambo mu nteko z’abaturage ngo babaganirize”.

Avuga kandi ko ibijyanye n’uburyo serivisi zitangwa mu nzego z’ibanze zinyuranye, ubushakashatsi bugaragaza ko urwego rw’ akagari ruza ku isonga mu gutanga serivise nziza.

Ikiganiro cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye b'uturere twose tw'Umujyi wa Kigali
Ikiganiro cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye b’uturere twose tw’Umujyi wa Kigali

Ubu bushakashatsi busuzuma urwego rw’ uburezi, ubuhinzi, ubworozi, imitangire ya serivisi, ubutabera, iyubahirizwa ry’amahame y’imiyoborere, ubuzima, isuku, imibereho myiza y’abaturage, ibikorwa remezo, ubutaka, n’ umutekano.

Bunareba kandi uburyo abaturage bafite umudendezo, bukareba ibibazo by’ihohoterwa ndetse n’uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa.

Kuri buri cyiciro ubu bushakashatsi burebaho, imibare igaragaza ko mu Mujyi wa Kigali bari hasi ugereranyije no mu byaro.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Mukaruliza Monique, avuga ko ibyo ubushakashatsi bwerekana ari byo, akanasaba abandi bayobozi kureba icyakorwa ngo iyi mibare izamuke.

Ati “Ndagira ngo dufate ingamba z’uko umuturage w’Umujyi wa Kigali, uzi serivisi asaba n’uko agomba kuzihabwa, yibona mu gufata ibyemezo ku bimukorerwa.

Kugira ngo rero iyi mibare ihinduke, tugomba kwegera abaturage noneho imbaraga zikenewe zikava mu bufatanye bwacu twese”.

Muri rusange igipimo cy’ uburyo abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi muri 2016 kiri kuri 67.7%, kikaba cyaramanutse ugereranyije n’icy’umwaka ushize kuko cyari kuri 71.1%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

ABI KARONGI MURAHO MUMEZE GUTE NKUNDA MUCH VIPI NUMWANA W IKILINDA UBASUHUZA MAN

KARORI yanditse ku itariki ya: 19-11-2016  →  Musubize

NONESE IKIBAZO NINDE? NABAYOBOZI BBATAZWI ABATURAGE BABAHERUKA BABATORA NTIBAGARUKA

KARORI yanditse ku itariki ya: 19-11-2016  →  Musubize

tubaheruka tubatora.ubundi ntibongera kugaragara

alias yanditse ku itariki ya: 18-11-2016  →  Musubize

NTABWO BAHAVUKA NTIBAHAKORA KANDI NIBO BADUHAGARARIYE MURI NJYANAMA.URUGERO:I KARONGI ,GONZAGUE AHURIYE HE N’UMURENGE WA MURAMBI?UHAGARARIYE RUGABANO NTIBANAMUZI RUGEMA YIBERA KIBUYE NTIBANAMUZI ABA RUGABANO

Bobo yanditse ku itariki ya: 17-11-2016  →  Musubize

Bazimenya gute se bazana abiyamamariza aho badakomoka, batanatuye bakabaheruka bumva ngo nibo bemejwe ko babahagarariye. Wahagararira abo utazi, utabana nabo ukamenya bakeneye iki? Ni iki cyagushishikaza ku iterambere ryaho ntaho muhuriye. Manda izarangira utahagaruka kuhatorerwa ntiwongere kwibuka iyo nzira. Nta muhanda wabasabira utazawunyuramo nta mwene so uzawucamo, nta shuri ryiza wabafasha gushinga utahatuye ngo abana bawe baryigemo cyangwa umwana w’umuvandimwe wawe....
Murakoze.

Isaie yanditse ku itariki ya: 16-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka