Uburezi n’ibura ry’imirimo byagombye kwitabwaho muri EDPRS3

Imiryango Nyarwanda itari iya Leta isaba ko gahunda y’imbaturabukungu ya gatatu (EDPRS3) irimo gutegurwa, yakwita cyane ku ireme ry’uburezi n’ibura ry’imirimo.

Prof Musahara Herman, umushakashatsi akaba n'umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda.
Prof Musahara Herman, umushakashatsi akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2017, Inama y’Abaministiri izemeza iyi gahunda y’imyaka itanu ku nshuro ya gatatu, ikazaba igamije kuzamura ubukungu, imibereho y’abaturage n’imiyoborere myiza.

Abagize imiryango Nyarwanda ya Sosiyete Sivile hamwe n’impuguke mu by’ubukungu, basaba Leta guhagurukira ireme ry’uburezi no gukoresha inzego zose zigashakira umuti ikibazo cy’ubushomeri.

Mudaheranwa Desire ukorera Umuryango witwa Kanyarwanda, avuga ko bitangaje kubona hari abarangiza amashuri yisumbuye batazi kwandika Ikinyarwanda.

Ubushomeri buhangayikishije benshi mu rubyiruko.
Ubushomeri buhangayikishije benshi mu rubyiruko.

Agira ati "Hari umwana witwa Nshimiyimana wiga mu wa gatanu w’amashuri abanza mu Bugesera, umubyeyi we ababazwa n’uko atazi kwandika iryo zina rye".

Biteye isoni kubona hari abantu barangiza amashuri yisumbuye bandika ubutumwa bugufi kuri telefone mu Kinyarwanda, ukaba utashobora kubusoma.”

Uwitwa Nzaramba Pascal, usanzwe ari umurezi akaba abarizwa mu muryango CLADHO, avuga ko hari abarangiza kwiga bakabura imirimo,akibaza niba "kwiga bitazagera igihe bikabera abantu igihombo".

Nzaramba yabazaga Prof Musahara Herman, umushakashatsi akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, nawe usubiza agira ati "Ni ukumenya ko n’akazi wihangiye ari akazi, kandi utagomba kugakura mu mujyi gusa."

Ati "Ni ngombwa ko iki kibazo gifatwa na buri wese nk’inshingano ikomeye, kuko ba bandi bakora imitwe yitwaza intwaro bakoresha abitwa abashomeri."

Prof Musahara asaba inzego gufatanya na Leta guhindura imyumvire bahereye ku kwigisha umwana mu mashuri y’incuke, ndetse no kumugaburira neza kugira ngo abashe gutekereza.

Umuvugizi w’imiryango ya Sosiyete Sivile, Sekanyange Jean Leonard nawe yongeraho ko bazasaba Leta kujya ishyiraho politiki n’ibikorwaremezo, yabanje kubyumvikanaho n’abaturage.

Bamwe mu bagize imiryango ya Sosiyete Sivile bavuga kandi ko ibitekerezo abaturage batanga mu nama njyanama n’ahandi, bishobora kuba byakirwa ariko ntibikoreshwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Birababaje. Njye nkora mu burezi ariko mbona butitabwaho nk’izindi nzego. Dore ibisubizo mbona
1. Leta ikwiye gushaka uburyo yakuraho promotion automatique kuko itiza umurindi kutamenya gusoma aho umwana yiga aziko ntakabuza azimuka
2. Leta yakora k’uburyo ibitabo bijyana n’imfashanyigisho n’ibikoresho byose bikenewe kuko abarimu hari ibyo badafitiye ubushobozi
3. Buri nteganyanyigisho yose isohotse yakabaye isohokana n’ibitabo bijyanye nayo. Tumaze imyaka hafi ibiri dukoresha integanyanyigisho nshyashya ariko nanubu umwaka wa gatanu ntanigitabo nakimwe kijyanye nawo(aho nkora)
4. Abandika ibitabo n’ababigenzura bakwiye guhanwa kuko amakosa mu bitabo arakabije cyane. Bageze aho bandika n’amazina y’abayobozi bakuru bagashyiramo amakosa kuburyo bukabije. Hari ushaka gihamya ampamagare:0785425215
5. Mwarimu leta yashaka uko yamuteza imbere kuko imibereho ye buracyari iracyari hasi arasuzugurwa. Bigeze n’aho ababyeyi baha abana babo telefone bakazizana ku ishuri yayisakurisha mu ishuri ukayimwaka umubyeyi akazira hejuru akagutuka ngo ntiwabasha kuyigurira izagukize! Ni ibibazo.
6. Nashishikariza abarimu uba ubona batacyitaye kukazi(bagakora nk’abikiza kwikubita agashyi)
7. Leta ikwiriye kubahisha mwarimu kuko ahantu hose arasuzugurwa kabisa
8. Murakoze cyane

Olivier yanditse ku itariki ya: 9-08-2017  →  Musubize

URI UMUNTU W’UMUGABO KABISA. Izo nama iyaba zakurikizwaga zageza ku ntego nziza ibyo bita ireme ry’Uburezi bivugirwa mu Manama gusa abantu bigisha cyane cyane mu mashuri abanza bagakomeza gusuzugurwa. Ese nkunganiye IGURIRO RYA MWARIMU RIGEZE HEHE KU BURYO IMIBEREHO ya Mwalimu yapfa kwigira imbere. Umwalimu SACCO ntabwo yafasha cyane, none se umwalimu yakora umushinga mu kuwushyira mu bikorwa hakigisha nde? Byarangira akazi akabuze akazananirwa no kwishyura ideni ry’abandi!!! Nicyo gitekerezo cyanjye!!!

Gasongo yanditse ku itariki ya: 10-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka