Uburengerazuba: Umukandida Depite yapfuye urupfu rutunguranye

Dusabinema Consolee wiyamamarizaga guhagararira abagore mu Nteko Ishinga amategeko, yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.

Dusabimana Consolée , Imana imuhe iruhuko ridashira
Dusabimana Consolée , Imana imuhe iruhuko ridashira

Dusabinema w’imyaka 53 y’amavuko yari umubyeyi wubatse ufite abana batatu. Yayoboraga ikigo Nderabuzima cya Kibingo mu Murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro.

Uyu mugore wiyamamamazaga mu nzego z’abagore ngo yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere, azize urupfu rutunguranye nk’uko byatangajwe n’umuhugu we Niyigaba Pacifique.

Yagize ati" Nta bundi burwayi budasanzwe yari afite, yari yiriranywe n’abandi mu rugo bigeze nimugoroba ashaka kujya kwiyuhagira, agiye kujyayo yumva ingufu zimubanye nkeya, atangira kumererwa nabi, kugeza aho biba ngombwa ko duhamagara ambulance iraza imutwara ku bitaro bya Murunda."

Yakomeje agira ati" Ageze ku bitaro bya Murunda ahagana mu ma saa mbiri z’ijoro, umuganga wamwakiriye yasanze yamaze gushiramo umwuka."

Uyu mubyeyi ngo yari aherutse kugira ikibazo cy’umutwe ubwo biyamamarizaga i Nyamasheke ku Cyumweru tariki ya 19 Kanama 2018.

Icyo gihe ngo bahise bamujyana kwa Muganga mu bitaro bikuru bya Gihundwe, ariko bamubwira ko nta kibazo kinini afite bamuha n’uburenganzira bwo gukomeza kwiyamamaza.

Biteganijwe ko uyu Dusabinema Consolee wari umukandida depite mu myanya y’abagore mu Burengerazuba ashyingurwa kuri uyu wa kabiri, ahitwa mu Gisiza mu karere ka Rutsiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Uyu mubyeyi ntawe atababaje pe uburyo yitangiraga Umuryango(FPR) mu bikorwa bye yari inyangamugayo Mana akira Roho ye! Abasigaye bihangane!

Utuje Donat yanditse ku itariki ya: 22-08-2018  →  Musubize

IMANA imwakire mubayo agire iruhuko ridashira a size rurese Mandi Niko bimera

GASAKE yanditse ku itariki ya: 22-08-2018  →  Musubize

R. I. P mama

vincent ndigoroziki yanditse ku itariki ya: 22-08-2018  →  Musubize

rahira ko bene ngango batamurangije? Imana yakire uyu mubyeyi disi! Wenda mba mvuze ko ari arret cardiaque ariko iyo ajya kwa muganga bari kubimubwira, ubwo ntacyo babonye ikindi ni iki ko abachimiste bazokoye muri iyi minsi? Uwiteka rengera abawe

La Noire yanditse ku itariki ya: 22-08-2018  →  Musubize

Umukandida wacu Consolée Imana imuhe iruhukiro ridashira.

Jean Paul yanditse ku itariki ya: 21-08-2018  →  Musubize

Dusabinema Marie Consolee yari umubyeyi usabana na buri wese ,yagaragaje urukundo mu buzima bwe bwa buri munsi niyo mpamvu twizeye tudashidikanya ko Imana yamwakiye mu bayo kuko yarayikoreye

Dusabinema Marie consolee yanditse ku itariki ya: 21-08-2018  →  Musubize

Dusabinema Consolée yari umubyeyi ugira urugwiro kandi w’umunyamahoro.Mwifurije iruhuko ryiza abo mu muryango we Imana ibakomeze

Louise yanditse ku itariki ya: 21-08-2018  →  Musubize

Family niyihangane.Dushobora kuzongera kumubona ku muzuko.Muli Yohana 6:40,Yesu yavuze ko abantu bapfuye bumvira imana azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Igihe tugihumeka,tujye dushaka imana cyane kugirango izatuzure kuli uwo munsi uri hafi.

Gatare yanditse ku itariki ya: 21-08-2018  →  Musubize

Dusabinema Consolée yari umubyeyi ugira urugwiro kandi w’umunyamahoro.Mwifurije iruhuko ryiza abo mu muryango we Imana ibakomeze

Louise yanditse ku itariki ya: 21-08-2018  →  Musubize

Dusabinema Consolée yari umubyeyi ugira urugwiro kandi w’umunyamahoro.Mwifurije iruhuko ryiza abo mu muryango we Imana ibakomeze

Louise yanditse ku itariki ya: 21-08-2018  →  Musubize

IMANA IMUHE IRUHUKO LIDASHIRA IMANA IMWAKIRE MUBAYO

Twagilimana jbaptiste yanditse ku itariki ya: 21-08-2018  →  Musubize

Umuryango we niwihangane.Bene ibi bijye bitubera isomo.Yesu yadusabye kutibera mu byisi gusa,ahubwo tugashaka imana dushyizeho umwete.Mu gushaka imana,idusaba gukora ibintu 3.Icya mbere,imana idusaba kwiga neza Bible ikaduhindura kandi tukamenya neza icyo imana idusaba,tukagikora.Icya 2,imana idusaba kujya mu materaniro ya gikristu (Abaheburayo 10:24,25).Icya 3,Yesu yadusabye gukora umurimo nawe yakoraga wo kujya mu nzira no mu ngo z’abantu tukababwiriza ubwami bw’imana (Yohana 14:12).Tukabifatanya n’akazi gasanzwe,nkuko ba Pawulo babigenzaga bakabwiriza ku buntu (Ibyakozwe 20:33).Abakora ibyo imana idusaba,Yesu azabazura ku munsi wa nyuma,abahe ubuzima bw’iteka muli Paradizo (Ibyakozwe 20:33).

Karake yanditse ku itariki ya: 21-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka