Uburengerazuba: Benshi mu bazahagararira RPF Inkotanyi mu matora y’abadepite ni bashya mu Nteko

Murekatete Thriphose, Nyirinkuyo Mediatrice, Kanyamashuri Janvier na Tuyizere Michel nibo batorewe kuzahagararira umuryango wa RPF Inkotanyi mu matora y’abadepite mu karere ka Rubavu.

Aba ni bo bazahagararira Akarere ka Rubavu bose ni bashya
Aba ni bo bazahagararira Akarere ka Rubavu bose ni bashya

Bamenyekanye nyuma y ‘urugendo rwo guhatana n’Abandi bakandida mu nzego z’utugari kugera ku karere aho hagatorwa abakandida 20 bagombaga gutoranywamo bane bazoherezwa ku rwego rw igihugu.

Nyuma yo kugaragariza Inteko itora yari yavuye mu mirenge imigabo n’imigambi y’abakandida, hatowe abakandida bane kandi mubiyamamaje ntawe usanzwe ari umudepite ubarimo.

Muri manda icyuye igihe, Akarere ka Rubavu kari gahagarariwe na Kayiranga Rwasa Fred utongeye kwiyamamaza, na Mukayisenga Francoise witabye Imana.

Abigize Inteko itora, bavuga ko abo batoye babizeyeho ubushobozi bwo kubatumikira mu nteko ishingamategeko, bakavuga ko babakeneyeho ubuvugizi bw ibibagora.

Nsengimana ni umwe mubatoye. Yagize ati” Nizeye ko uwo natoye azatumikira akarere ka Rubavu gahanganye n’Ibiza bya Sebeya bikarangira. Ndizera kandi ko azanahangana no kuva mu ishuri kw’abana no kurwara amavunja bigashira."

Aya matora akorwa mu bwuzu
Aya matora akorwa mu bwuzu

Aya matora yabaye no mu tundi turere tw’Intara y’Uburengerazuba aho mu Karere ka Karongi hatowe Abayisenga Jean D’Amour, Nyamurinda Protais, Manirarora Annoncee, na Uwimpaye Celestine.

Aba ni abazahagararira Akarere ka Karongi
Aba ni abazahagararira Akarere ka Karongi

Nyamasheke naho aya matora yabaye hatorwa Ndashimye Leonce, Mukaziya Appoline, Uwamariya Rutijanwa Marie Pelagie, na Senani Benoit.

Muri bo Uwamariya Rutijanwa Marie Pelagie akaba ariwe warusanzwe mu Nteko Ishinga amategeko abandi ni bashya.

Aba ni abazahagararira Akarere ka Nyamasheke
Aba ni abazahagararira Akarere ka Nyamasheke

Mu Karere ka Rutsiro naho ntibatanzwe aho mu matora y’Abazahagararira FPR Inkotanyi, hatowe Uwiringiyimana Philibert, warusanzwe mu nteko , hanatorwa
Eppaphrodite Bitega, Dusabimana Consolé, na Sifa Marie Claire bashya.

Aya matora yakurikiranywe na Sebuharara Syldio, na Musabwa Ephrem, abanyamakuru ba Kigali Today mu Karere ka Rubavu, Rusizi na Nyamasheke.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Urabeshya kuko Karongi Annoncée yari asanzwemo

Emmy yanditse ku itariki ya: 10-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka