Ubukungu dufite tuzakomeza kububyaza umusaruro - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yanyomoje abavuga ko u Rwanda nta mutungo kamere rufite avuga ko uhari kandi ko guhera muri 2017 uzabyazwa umusaruro by’umwihariko.

Perezida Kagame ati " Ubukungu dufite nk'u Rwanda tuzakomeza kububyaza umusaruro dushyize imbere Abanyarwanda."
Perezida Kagame ati " Ubukungu dufite nk’u Rwanda tuzakomeza kububyaza umusaruro dushyize imbere Abanyarwanda."

Yabitangaje mu masengesho ngarukamwaka yiswe "Prayer Breakfast" agamije gushimira Imana kubera ibyagezweho mu mwaka ushize no kuyiragiza umwaka mushya, kuri iki cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2017.

Agira ati “Abaciye imipaka y’ibihugu aho badusigiye hari abantu, ariko n’ibintu nabyo maze kumenya ko bihari, turahera ku mabuye y’agaciro, yo rwose turatangira kuyakoresha muri uyu mwaka wa 2017.”

Akomeza avuga ko ashimira Imana kuba yarahaye u Rwanda abaturage ariko ikanaruha ubukungu.

Perezida Kagame kandi yakomeje ahamagarira abagize inzego zinyuranye kumenya ko ubushobozi Imana yabahaye bagomba kubukoresha mu nyungu zabo n’iz’Abanyarwanda muri rusange.

Perezida Kagame yatangaje ibi nyuma y’inyigisho ya Rev Dr John Mulinde waturutse muri Uganda. Muri ayo masengesho niwe wigishije ijambo ry’Imana.

Rev Mulinde yibanze ku magambo yanditse muri “Bibiliya Yera” mu gitabo cyitwa Gutegeka kwa Kabiri 32:8, ahanditse ko “Imana ari yo ishyiraho imbago z’ibihugu, ikoresheje abantu.”

Muri icyo gitabo kandi mu gice cya 8:18, Bibiliya ivuga ko Imana ari yo itanga ubutunzi kamere bwa buri gihugu.

Amasengesho ya “Prayer Breakfast” ategurwa n’Umuryango w’Abayobozi mu nzego zitandukanye z’Igihugu bizera Imana witwa “Rwanda Leaders Fellowship”. Uyoborwa na Rev Antoine Rutayisire.

Umwe mu bagize “Rwanda Leaders Fellowship”, Lambert Bariho yasomye raporo yateguwe n’uyu muryango, ivuga bimwe mu bikorwa byagezweho mu mwaka wa 2016, bituma bashima Imana.

Ibi birimo inyubako zitandukanye zakiriye inama n’imikino mpuzamahanga yabereye mu Rwanda, ubukungu butera imbere, ibikorwa by’ingufu n’imihanda.

Ayo masengesho yo gusabira igihugu yitabiriwe n’abayobozi basaga 700 bo mu nzego za Leta, iz’abikorera hamwe n’abo mu miryango itagengwa na Leta.

Haje n’abanyamahanga baturuka mu bihugu by’u Budage, Nigeria, Congo Brazzaville, Congo (DRC), Uganda, Kenya, Tanzania, Burundi na Leta zunze Ubumwe za Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka