Ubukene ni bwo ntandaro y’amakimbirane mu miryango-DUHAMIC-ADRI

Bamwe mu baturage bo mu turere twa Kamonyi na Muhanga baravuga ko inzara n’ubukene ari bimwe mu bibuza amahoro mu miryango.

DUHAMIC-ADRI yaguguye ibyiciro by'abaturage bitandukanye ku buryo bwo kwikura mu bukene ngo birinde amakimbirane.
DUHAMIC-ADRI yaguguye ibyiciro by’abaturage bitandukanye ku buryo bwo kwikura mu bukene ngo birinde amakimbirane.

Abaturage bavuga ko iyo ubukene bwateye mu muryango, usanga abagabo n’abagore batangira kuryana kuko babura ibibatunga, abana bagata amashuri, ibyo kurya bikabura, abashakanye bagatangira gukimbirana.

Uwimbabazi Florence wo mu Murenge wa Rugendabari avuga ko yigeze guhura n’ikibazo cy’ubukene umuryango ukabura amahoro.

Agira ati “Nigeze kuba mu buzima bubi ku buryo nambaraga igice cy’igitenge, ntashobora kwereka umuntu iwange kubera ko hameze nabi, rwose ntabwo wagira amahoro iwawe ushonje.”

Uwimbabazi avuga ko yaje kubona umuryango witwa “Peace Beyond Borders”, uharanira amahoro ndengamipaka ukamufasha kwikura mu bukene ibintu bigahinduka.

Agira ati “Mfite abana batanu basigaye biga bose, umuryango ukimeze nk’uko nari meze warakubititse pe, baduhaye ibihumbi 150 ariko ubu tumaze kugura ishyamba, ry’ibihumbi 180frw.”

Umuhuzabikorwa w’umuryango utegamiye kuri Leta DUHAMIC-ADRI, Benineza Innocent, avuga ko mu bushakashatsi bwakozwe byagaragaye ko imwe mu miryango ikennye cyane ibura amahoro kubera inzara.

Ifoto y'urwibutso y'abari mu mahugurwa ndetse n'abayobozi.
Ifoto y’urwibutso y’abari mu mahugurwa ndetse n’abayobozi.

Ibyo byose ngo binagira ingaruka mbi ku iterambere ry’igihugu kuko iyo abaturage bakennye n’urubyiruko rukagira ibibazo byo kwiteza imbere, iterambere ridindira.

Agira ati “Iyo umuntu ari umukene nta byo kurya afite ntashobora kubona amahoro, ntashobora kwivuza, ntashobora kwambara ibyo bimubuza umutekano.”

Benineza asanga imryango itegamiye kuri Leta n’ubuyobozi bakwiye gufatanya guhangana n’ibibazo by’ubukene kugira ngo amakimbirane mu miryango akemuke kandi igihugu gitere imbere.

Mu Ntara y’Amajyepfo DUHAMIC-ADRI ibinyujije mu mushinga wayo uharanira amahoro ndengamipaka mu myaka itatu ishize wateye inkunga abantu ibihumbi 30 barimo abagabo ibihumbi 18 n’abagore n’abakobwa ibihumbi 14 mu rwego rwo kubaka amahoro.

Miliyoni 263FRW akaba ari zo zahawe abo baturage bo mu Mirenge itandatu y’uturere twa Muhanga na Kamonyi binyuze mu mishinga yo kwigisha imyuga urubyiruko, amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi, ububaji, gusudira, gutunganya imisatsi n’ubwiza ndetse no kubaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka