Ubuhinde bugiye guca amasashi,bufatiye urugero ku Rwanda

Nyuma y’uruzinduko rwa Visi Perezida w’Ubuhinde, Hamid Ansari, mu Rwanda, Ubuhinde bugiye guca amasashi mu cyo bise “Clean India”.

Visi Perezida w'u Buhinde M.Hamid Ansari avuga ko ubwo aheruka mu Rwanda yize byinshi
Visi Perezida w’u Buhinde M.Hamid Ansari avuga ko ubwo aheruka mu Rwanda yize byinshi

Byatangajwe n’Ikinyamakuru “The Indian Express” kuri uyu wa 2 Werurwe 2016, aho cyavuze ko Ubuhinde bwakunze cyane icyemezo cy’u Rwanda cyo guca amasashi, na bwo bukaba bwiyemeje kuyaca mu kurushaho kubunganga ubuzima bw’abanyagihugu.

The Indian Express kigira kiti “Kigali aho amasashi yaciwe, umusaruro wabaye kuba umujyi wa mbere ufite isuku n’umutekano muri Afurika.

Imisozi n’ibibaya bitoshye byiyongera ku buranga bwa Kigali byafashije u Rwanda kwihuta ruva mu bihe bya Jenoside none rwabaye ‘inyenyeri umurikira Afurika’.”

Amar Sinha, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutsura Umubano mu by’Ubukungu muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubuhinde, we yagize ati “Ubuhinde bufite byinshi byo kwigira ku Rwanda, kimwe muri byo kikaba ari isuku. Amasashi ari mu by’ibanze tugomba guheraho mu bukangurambaga.”

Mu ruzinduko Hamid Ansari, Visi Perezida w’Ubuhinde, aherutse kugirira mu Rwanda yarukuriye ingofero ku ntambwe rumaze gutera nyuma y’ibihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Umujyi mwiza usukuye wa Kigali urerekana intambwe ikomeye iki gihugu kirimo gutera mu Bukungu.”

Sinha, wari wari wazanye na Ansari mu Rwanda, we avuga ko indagagaciro y’isuku ku mihanda no kutihanganira ruswa ari amasomo akomeye ku Buhinde.

Ati “Turifuza kureba niba iyi miyoborere yabahiriye natwe yaduhira.”

Akomeza avuga ko intambwe u Rwanda rugezeho ruyikesha kuba rwashoboye kunga Abanyarwanda nyuma y’ibihe bikomeye rwanyuzemo.

Ati “Biragaragarira amaso kandi n’urugero rwiza rwo gufatiraho.”

Yakomoje no ku bikorwa by’umuganda aho yasobanuriye abaturage bo mu Buhinde uburyo Abanyarwanda buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi bakora ibikorwa rusange bifitiye igihugu akamaro, bafatanyije na Perezida Kagame.

Aniket Ukey, Umuhinde uba i Kigali ukomoka i Deli, aganira n’iki kinyamakuru yagize, ati “Iki gikorwa ntigisukura umujyi gusa, ahubwo gituma n’abaturage basabana kandi ukabona koko bariyumvamo ko igihugu ari icyabo.”

Isuku igaragara mu mujyi wa Kigali yatumye Ubuhinde bushima imiyoborere y'u Rwanda (photo internet)
Isuku igaragara mu mujyi wa Kigali yatumye Ubuhinde bushima imiyoborere y’u Rwanda (photo internet)

Yakomeje agira ati “Uretse no kuba ufite isuku, umujyi ufite umutekano wo ku rwego rwo hejuru.

Ntawakoza urwara ku mugore n’iyo asohotse akajya hanze wenyine mu gicuku. Ibi ni ibintu igihugu cyose cyakagombye kwifuza.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka