Yatahutse kubera kurambirwa ubuhanuzi muri FDLR budasohora

Lieutenant Habyarimana David wari umurwanyi muri FDLR Foca yatashye mu Rwanda avuga ko yari arambiwe ubuhanuzi butagerwaho no kumena amaraso.

Lieutenant Habyarimana David wari umurwanyi wa FDLR Foca
Lieutenant Habyarimana David wari umurwanyi wa FDLR Foca

Habyarimana David wari umuyobozi w’abashinzwe kurinda Col Bernard Rishirabake uzwi ku mazina ya “Shima Serge”, ubarizwa ahitwa Rwindi muri Rutshuru, yageze i Rubavu kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Mata 2017.

Avuga ko mu myaka 19 yari amaze muri FDLR hari ibintu byinshi ayinenga.

Bimwe mu byo agaragaza birimo kuba yaracitsemo ibice, abari abavandimwe bakaba barimo kwicana, hakaba harimo no gutegereza amasezerano ahabwa n’abahanuzi ariko ntagerweho.

Aganira na Kigali Today, Lieutenant Habyarimana yatangaje ko kuva yagera muri FDLR yasanze abayobozi bayo bafite abanyamasengesho bagomba kubahanurira.

Agira ati “Muri FDLR hari ibintu bigendana n’amasengesho kandi bikunzwe kuyoborwa n’abayobozi. Kuva nagera muri FDLR nasanze abayobozi ba FDLR babikunda.

Abo banyamasengesho bagahanurira FDLR ko igihe cyo gutaha kiri hafi abantu bagakomeza gutegereza, njye ndabirushye ndatashye mu Rwanda kuko abahagera bambwira ko ari amahoro.”

Lieutenant Habyarimana avuga ko mu myaka yamaze muri FDLR ntacyo abahanuzi bavuze cyabaye.

Ngo ntiyigize aha amatwi ibitangazwa n’umunyarwanda wavuye muri Malawi waje guhanurira Brig Gen Omega ubusanzwe witwa, Ntawunguka Pacifique, amubwira ko bari hafi gutaha.

Col Bernard Rishirabake uzwi ku mazina ya Shima Serge
Col Bernard Rishirabake uzwi ku mazina ya Shima Serge

Lieutenant Habyarimana wageze mu Rwanda atashye mu karere ka Nyabihu, akaba yarinjiye FDLR mu 1998 yinjiriye i Kinshasa.

Avuga ko nubwo FDLR ikoresha ubuhanuzi mu kugumana abarwanyi bayo, benshi bamaze kuyishiraho kubera kurambirwa ubuzima bubi.

Abandi bigiriye mu mu mutwe wa CNRD wiyomoye kuri FDLR, ubu bakaba bari mu ntambara kandi bari basanzwe bakorana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Nibatahe baze bubake urwababyaye bareke abababeshya murakoze.

Umuhire yanditse ku itariki ya: 26-04-2017  →  Musubize

Uwo Mugabo Nubwo Nawe Muminsi Yamazeyo Atari Shyashya Ariko Uko Biri Gusa Nafashe Gukangurira Nabandi Asizeyo Gutaha Baze Dufatanye Kwiyubakira Igihugu.

Mupenzi yanditse ku itariki ya: 26-04-2017  →  Musubize

Ntabwo Imana yatuma abicanyi bataha nk’intwari. Mdabivuze najye ndi umuhanuzi walahi

Jeanne yanditse ku itariki ya: 26-04-2017  →  Musubize

erega ibyabo byarangiye cyera nibatahe bave mumashyamba, ariko ubundi barapfiki congo ko atariwabo bose arabicanyi bihisheyo

karangwa yanditse ku itariki ya: 26-04-2017  →  Musubize

Lt Habyalimana David alias Biyega yari yaratinze, abo bahanuzi se bahanurira abicanyi amahoro nabimana cyangwa naba satani?

eddy yanditse ku itariki ya: 26-04-2017  →  Musubize

Ndi HUYE nabazaga Habyarimana niba ibyobamuhanuriraga yarabonaga arukuri.

HABINEZA JEAN yanditse ku itariki ya: 26-04-2017  →  Musubize

Lt Habyalimana David alias Biyega afashe icyemezo cya kigabo kuko nta avenir fdlr ifitiye abana b,urwanda bayirimo.

Mutokambali yanditse ku itariki ya: 26-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka