Ubufaransa ntaho buzahungira uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo ahamya ko intambara ubufaransa burwana bukingira ikibaba Abafaransa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi budashobora kuyitsinda.

Minisitiri Mushikiwabo ahamya ko Ubufaransa bukwiye kwemera uruhare rwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Minisitiri Mushikiwabo ahamya ko Ubufaransa bukwiye kwemera uruhare rwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yabitangaje ubwo yagiranaga ikiganiro na Tereviziyo y’Abafaransa, TV5 kuri iki cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2017.

Muri icyo kiganiro kitwa Internationales, abanyamakuru babajije Minisitiri Mushikiwabo ibibazo bitandukanye birimo icy’umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa nyuma yaho u Rwanda ruhamagaje Ambasaderi warwo mu Bufaransa, Jaques Kabale.

Minisitiri Mushikiwabo yagaragaje ko mu myaka 23 ishize Ubufaransa bwakomeje gushaka uburyo bwasibangamanya ibimenyetso bigaragaza uburyo bwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri ubu u Rwanda rwahamagaje Ambasaderi warwo mu Bufaransa, Kaques Kabale nyuma yuko umucamanza w’umufaransa yongeye kubyutsa iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri Mushikiwabo avuga ko u Rwanda rwagerageje gushaka uburyo rwagirana umubano mwiza n’ubufaransa ariko Ubufaransa bwo bugakomeza kunangira, bugatanga amakuru y’ibinyoma ku ihanurwa ry’iyo ndege.

Agira ati “Ubu twahamagaje Amabasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Jaques Kabale kuko hari ikibazo cy’izo manza zidashira: ukajya kumva ngo habonetse umutangabuhamya, abacamanza basimburana! Birakwiye ko izo ‘ngirwa manza’ zigera aho zikarangira. Niba Ubufaransa butazirangije twe tuzazirangiza.”

Akomeza agira ati “Hano mu Rwanda iyo uvuze ubucamanza bw’Ubufaransa, ntitwumva ubucamanza ahubwo twumva Politiki. Ntabwo ari ubucamanza ahubwo ni Politiki. Hano mu Rwanda iyo uvuze ubucamanza bw’Abafaransa ntacyo twumva.”

Minisitiri Mushikiwabo ubwo yari ari mu kiganiro kuri TV5
Minisitiri Mushikiwabo ubwo yari ari mu kiganiro kuri TV5

Akomeza agaragaza ko izo manza Ubufaransa bwatangije ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana zitari zikwiye kubaho kuko ngo ntako u Rwanda rutangize kugira ngo rugirane umubano mwiza n’Ubufaransa.

Ati “Iyo ntambara u Bufaransa burimo kugira ngo bukingire ikibaba bamwe mu Bafaransa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni intambara Ubufaransa budashobora gutsinda kuko ni intambara y’ikinyoma.”

Minisitiri Mushikiwabo avuga ko Ubufaransa bukwiye kwemera uruhare rwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ngo izo manza zidashira, raporo zidashira atarizo zizakuraho urwo ruhare rwabwo.

Muri Nzeli 2017, Perezida Paul Kagame na Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa bahuriye i New York bagirana ibiganiro, ubwo bitabiraga inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Abanyamakuru bahereye aho babaza Minisitiri Mushikiwabo icyo bivuze ku mubano w’u Rwanda n’Ubufaransa.

Yabasubije ko icyo cyari igihe cyiza kuko bigaragaza ko Ubufaransa bushaka kugirana umubano mwiza n’u Rwanda kandi ngo byashimishije Perezida Kagame.

Akomeza avuga ko ariko umubano w’ibihugu ushingira ku bintu byinshi. Ati “Ibyo rero ni Ubufaransa buzamenya uko bubyitwaramo.”

Mu Gushyingo 2016, Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside CNLG, yasohoye urutonde rw’abasirikare 22 b’Abafaransa, bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abafaransa bagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi
Abafaransa bagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi

Yatangaje ko amakuru y’ibinyoma Abafaransa batanga ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, biri mu buryo bwo kuyobya uburari ku ruhare abasirikare b’icyo gihugu bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ngo ni na yo mpamvu nyamukuru itera ubuyobozi bw’Ubufaransa kutemera ko raporo ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimina yakozwe n’impuguke z’Abafaransa muri 2010 irangira.

Iyo raporo ivuga ko misile zahanuye iyo ndege zaturutse mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka