Ubufaransa bwongeye guhagarika iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana

Umucamanza w’umufaransa witwa Jean-Marc Herbaut yafashe icyemezo cyo guhagarika iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ryari ryubuwe ku nshuro ya kabiri.

Ibisigazwa by'Indege yari itwaye perezida Habyarimana Juvenal
Ibisigazwa by’Indege yari itwaye perezida Habyarimana Juvenal

Icyo cyemezo yagifashe kuri uyu wa Kane tariki 21 Ukuboza 2017.

Ni ubwa gatatu Ubufaransa bufashe icyemezo cyo guhagarika iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Johnston Businjye, Minisitiri w’Ubutabera yatangarije Kigali Today ko ibyo bigaragaza ko ayo maperereza yose nta gaciro afite kuko aba arimo amakuru y’ibinyoma n’abatangabuhamya badafite ishingiro.

Ubufaransa bwari bwongeye kubura bwa kabiri iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana nyuma yuko iperereza ryakozwe na Marc Trevidic, ryari ryagaragaje ko ingabo zari iza FPR zitahanuye iyo ndege, ahubwo yahanuwe n’ibisasu byaturutse mu kigo cya Gisirikare cya Kanombe cyacungwaga n’abamurindaga.

Jean-Marc Herbaut, umucamanza ukurikirana abakora iterabwoba, wubuye bwa kabiri iryo perereza, yatanze impapuro zisaba Minisitiri Gen James Kabarebe kwitaba ku itariki 14 Ukuboza 2017 kugira ngo amubwire ibyo avugwaho n’umuntu wahoze ari mu ngabo z’u Rwanda wahunze, wemezaga ko yari afite amakuru mashya agaragaza uruhare rwa FPR muri icyo gikorwa.

Bernard Maingain na Léon-Lef Forster bunganiraga Gen Kabarebe bavuze ko nta mpamvu n’imwe ishobora gutuma umuminisitiri w’ingabo uri mu kazi ashobora kujya mu bufaransa kumva amagambo y’umuntu udafite ishingiro mu byo avuga.

Abunganira Minisitiri Gen James Kabarebe na Jack Nziza n’abandi basirikare batanu bari bari muri iyo dosiye, batanze ingingo eshanu bashingiraho bavuga ko nta mpamvu igaragara yatuma yitaba.

Hashize imyaka 20 Ubufaransa butangije iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana. Iryo perereza rimaze guhagarikwa inshuro eshatu zose. Muri izo nshuro rimaze guharikwa ryasubukuwe inshuro ebyiri.

Ryatangijwe na Jean- Louis Bruguière washinjaga ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi guhanura indege ya Habyarimana riza gusubikwa, risubukurwa ku nshuro ya mbere na Marc Trevidic wagaragaje ko indege ya Habyarima yarashwe n’abari abasirikare be.

Ku nshuro ya Kabiri ryasubukuwe na Jean-Marc Herbaut ari nawe wafashe icyemezo cyo kurisubika ku nshuro ya gatatu.

Lata y’u Rwanda ivuga ko ibyo byose Ubufaransa bubikora mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso bigaragaza uburyo bwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abafaransa ni fake nibyo bashyigikiye byose ni fake nukwanga kuva kwizima gusa ariko barabizi ko nta rubanza bafite. ahubwo nibashire mu gaciro hama bemere uruhare bagize muri jenocide. abo bashyigikiye na bandi birirwa baze gutanga ubuhamya budafatika igihe kirageze cyo kurangiza icyi kinamicho.

Bimawuwa yanditse ku itariki ya: 21-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka