Ubufaransa bushobora kuzakomeza guhakana Jenoside muri manda itaha

Mu gihe François Fillon yaramuka atorewe kuyobora Ubufaransa muri manda y’imyaka itanu iri imbere, icyo gihugu cyakomeza kurangwa n’ibitekerezo bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kuko umujyanama wa Fillon yongeye guhakana uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside, akanemeza ko habaye Jenoside ebyiri.

Bernard Debré umujyanama wa François Fillon (photo internet )
Bernard Debré umujyanama wa François Fillon (photo internet )

Ibi byavuzwe na Bernard Debré, wahoze ari minisitiri ushinzwe ubutwererane mu Bufaransa muri 1994 na 1995, ubu akaba ari umujyanama wa François Fillon mu birebana na politiki ya Afurika.

Uyu Bernard Debré yabwiye ikinyamakuru Jeune Afrique ko ntawe ukwiye gushinja Ubufaransa uruhare na rumwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda kubera ko nta kibi Ubufaransa bwakoze mu bihe bya Jenoside.

Muri icyo kiganiro na Jeune Afrique, Bernard Debré yavugaga ko hari ibyo mu mateka y’Ubufaransa na Afurika abantu badakwiye gutindaho, kuko byataye igihe.

Umunyamakuru wa Jeune Afrique ati « Mu mateka ya vuba aha ariko hari ibyo Ubufaransa bwagizemo uruhare kandi bikiri bibisi. Ku bwawe hari uruhare ubona leta y’Ubufaransa yaragize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda?”

Atajijinganyije, bwana Bernard Debré yagize ati “Ntabyo. Nta byaha Ubufaransa bwakoze muri Jenoside, nta n’ubwo bishoboka ko ingabo z’Ubufaransa zari mu Rwanda zaba zarafashije uruhande rw’Abahutu bakoraga Jenoside. Ibyo ntabyo nemera.”

Ingabo z’Ubufaransa zivugwa, ni izoherejwe mu Rwanda mu gikorwa bise “Operation Turquoise” bavugaga ko zije mu bikorwa byo gutabara abicwaga muri Jenoside, nyamara zikaba zarijanditse mu bikorwa byo gutiza umurindi abakoraga Jenoside, ndetse bamara no gutsindwa izo ngabo zikabakingira ikibaba bahunga bajya hanze y’igihugu.

Bernard Debré wemera ko mu Rwanda habaye Jenoside, yagaragaye muri icyo kiganiro nk’uwemera ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri kuko yavuze ko “… Abahutu bishe Abatutsi, ariko nyuma, Abatutsi nabo bakaba barishe Abahutu mu bikorwa byo kwihorera…”

Debré afite icyemeza ko Jenoside itatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana

Muri iki kiganiro, Debré yemereye Jeune Afrique ko na mbere ya Jenoside perezida Yuvenali Habyarimana ubwe yamubwiye ko mu Rwanda hategurwaga “amahano”.

Aha Bernard Debré yagize ati “Ubwo nahuraga na Perezida Habyarimana yambwiye ko mu gihugu cye hari hagiye kuba ibintu by’amakuba byategurwaga n’uruhande rumwe rw’abahezanguni kandi Habyarimana yambwiraga ko atari agishoboye kubuza abo bantu umugambi wabo mubisha.”

Kuva ingabo zari iza FPR Inkotanyi zihagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, hakomeje kugaragazwa ibimenyetso bishinja ingabo z’Ubufaransa kuba zaragize uruhare mu gushyigikira leta yateguye Jenoside ikanayishyira mu bikorwa. Ubufaransa ariko buhora bubihakana n’ubwo hari bamwe mu basirikari bari mu Rwanda icyo gihe bajya batanga amakuru y’ibikorwa bimwe na bimwe bishimangira urwo ruhare.

Mu mwaka ushize wa 2016, Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe kurwanya Jenoside yashyize ahagaragara urutonde rw’abayobozi 22 bakomeye muri politiki no mu gisirikari cy’Ubufaransa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Aba ngo bashobora kuzagezwa imbere y’ubutabera igihe icyo ari cyo cyose.

Bernard Debré wize iby’ubuvuzi akaba ari umuganga wazobereye mu kuvura indwara z’imitsi, yabaye minisitiri ushinzwe ubutwererane bw’Ubufaransa n’ibindi bihugu hagati ya 12 Ugushyingo 1994 na 11 Gicurasi 1995. Kuri ubu ni umudepite mu nteko ishinga amategeko y’Ubufaransa akaba ari n’umujyanama wihariye wa François Fillon wiyamamariza kuyobora Ubufaransa.

François Fillon wiyamamariza kuyobora Ubufaransa (photo internet )
François Fillon wiyamamariza kuyobora Ubufaransa (photo internet )

Amatora François Fillon yiyamamariza azaba kuwa 23 Mata no kuwa 7 Gicurasi uyu mwaka, akaba ari umwe mu bahabwa amahirwe yo kuzatsinda akaba perezida w’Ubufaransa muri manda itaha izamara imyaka itanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

UKO UKULI KUMEZE NTANARIMWE. LETA YUBUFARANSA IZIGERA, YEWERA URWANDA RUYOBOWE, RPF IBYO NIKO BIMEZE NTAKINTU, GITERA ISONI NUMUJINYA, NKO GUTSINDWA, URUGAMBA, BAFATIKANYIJE FAR URUGAMBA KUGEZA BATSINZWE, BABAFASHIJE, KWAMBUKANA INTWARO BABINGERA IZINDI NGO BAGARUKE, BYOSE BIRABANANIRA IGIHUGU NGO KIGIHANGANYE NKUBUFARANSA, RPF. YABAKOJEJE ISONI KWISI YOSE 1 NTIBASHOBORA KWEMERA GENOCIDE BAFATIKANYIJE GUKORA 2 NTIBASHOBORA. KWEMERA LETA YABAGIZE, IMBWA ABAYOBOZI HAFI YABOSE BARI BASHIGIKIYE UMUHUTU MWENE WABO MUNVUGO ZABO MURABUNVA, BOSE BARI BASHYIGIKIYE , KO NTA MUTUTSI, UGOMBA GUSIGARA, UKO BAVUZE NGO UMUHUTU NUMUTUTSI, NTIBAKWIYUNGA, BARABICURITSE AHUBWO URWANDA NTAKIZA RWATEGEREZA KUBUFARANSA!!!

lg yanditse ku itariki ya: 2-03-2017  →  Musubize

twanze gutoberwa amateka, aba nabo ntacyo bazahindura ku mirongo myiza ya Politiki u Rwanda rwashyizeho ndetse rwihaye yo kugenderaho izarugeza kuri byinshi ndetse bikazatanga iterambere rirambye ry’iki gihugu cyiza!

mbimbi yanditse ku itariki ya: 2-03-2017  →  Musubize

ubu aho Leta y’u Rwanda igeze, ni uguhangana n’aba bose bafite gahunda yo gukomeza guhakana ndetse no gupfobya genocide yakorewe abatutsi; byagiye bigaragara ko abantu cyangwa se Leta iyi n’iyi yagize uruhare muri genocide nta kindi yaba isigaranye uretse gushaka uburyo ubu n’ubu bwo kurwanya, guhakana no gupfobya bigaragara genocide yakorewe abatutsi, ibi rero abantu batabifatiranye ndetse ngo babirwanye bashyizemo ingufu byazarangira bifashe intera ikabije cyane!

bingwa yanditse ku itariki ya: 2-03-2017  →  Musubize

Bernard Debre ni umwe mu bagabo bagiriye inama mbi Habyarimana yanagejeje Leta y’u Rwanda na Habyarimana kuri Genocide yakorewe abatutsi, uyu mugabo iyo ataza kuba mubi ntago byari kugeza u rwanda kuri Genocide yatwaye abarenga miliyoni y’abatusti!kuba akikunenga mu butegetsi ndetse akiri umwe mu bajyanama babayobozi b’ubufaransa ntago bitanga ikizere cy’uko umubano hagati y’ibihugu byombi byatanga umusaruro mwiza!

mbimbi yanditse ku itariki ya: 2-03-2017  →  Musubize

abanyarwanda tugomba kumenya abanzi bacu, byaba byiza kandi ngombwa tukabagendera kure kuko aba nta kintu cyiza icyo aricyo cyose baba batwifuriza, byagiye bigaragara kenshi ko ubufaransa butigeze bureka gushaka gukoma mu nkokora abanyarwanda ndetse na Leta y’u Rwanda kandi ibi bigakorwa na bamwe mu bayobozi b’ubufaransa bagize uruhare muri genocide yakorewe abatutsi! none se kuri aba bo bagiye kuza mubona ari iki U rwanda rwabitegaho?

kwizera yanditse ku itariki ya: 2-03-2017  →  Musubize

ese ubundi ni iki kizima abanyarwanda bakwitega ko cyava kuri Leta y’ubufaransa, abantu twari dukwiye kumenya ko igihe cyaose hakiri abantu nkaba bagize uruhare uru n’uru rufatika muri Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda badashobora guha agahenge Leta y’u Rwanda n’abanyarwanda!

hillary yanditse ku itariki ya: 2-03-2017  →  Musubize

kuba Francois fillon yaba umuyobozi w’ubufaransa agakomeza kugira umujyanama nkuyu Bernard ntago byaba bitangaje ko yakomeza kuba indiri y’abajenocideri ndetse leta y’ubufaransa igakomeza kuba iyambere mu ibiba ry’ingengabitekerezo ya Genocide yakorewe abatusti ndets ubu akaba aribo baza ku yabere mu ihakana n’ipfobya ryayo!

Elie yanditse ku itariki ya: 2-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka