Ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’Ubuhinde bugeze kuri Miliyoni 106 z’amadolari.

Visi Perezida w’u Buhinde, M. Hamid Ansari uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, yavuze ko u Rwanda rufitanye umubano mwiza n’Ubuhinde, ushingiye ku bikorwa by’iterambere birimo ubucuruzi bumaze kwikuba kabiri mu myaka itanu ishize, bukagera kuri Miliyoni 106 z’Amadolari.

Yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Gashyantare 2017, mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga, abakozi b’iyi kaminuza ndetse na Minisitiri w’Uburezi, Dr Musafiri Papias Malimba.

Visi Perezida Ansari yatangaje ko kuba ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’Ubuhinde bugenda butera imbere, biterwa no koroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, anavuga ko bazakora uko bashoboye bikarushaho gutera imbere. .

Yagize ati “Tuzakomeza gushishikariza ibigo byo mu Buhinde gushyira umutima ku Rwanda, no gutekereza ku mahirwe y’ishoramari rufite.”

Visi Perezida w'u Buhinde, M. Hamid Ansari na Minisitiri Musafiri Papias Malimba
Visi Perezida w’u Buhinde, M. Hamid Ansari na Minisitiri Musafiri Papias Malimba

Muri iki kiganiro yagaragaje ko igihugu cye gifite uruhare mu ishoramari ry’imishinga y’iterambere muri Afurika, irimo gukora imiti, ikoranabuhanga, ubwubatsi, uburezi, ubuzima, ibikorwaremezo, imiyoborere n’ubuhinzi.

Ati “Abashoramari bo mu Buhinde bitabiriye gushora imari muri Afurika, aho kuri ubu Ubuhinde bushora imari ingana na miliyari 35 z’amadolari ya Amerika muri Afurika cyane cyane iy’Iburasirazuba n’Amajyepfo.”

Mu mwaka wa 2015 kandi ngo Guverinoma y’ Ubuhinde yageneye Afurika inguzanyo ya Miliyari icumi z’amadorali izakoreshwa mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, inaha ibihugu bya Afurika imfashanyo ya miliyoni 600 z’amadorali.

Iyo mfashanyo yacishijwe mu bigega bihuza Ubuhinde na Afurika, ndetse inanyuzwa muri buruse zisaga ibihumbi 50 zagenewe abanyeshuri b’Abanyafurika mu gihe cy’imyaka itanu.

Visi Perezida Ansari yavuze ko ibi bizakomeza kugira ngo uyu mubano ukomeza kuzamura impande zombi.

Iki kiganiro cyari kitabiriwe n'abanyeshuri b'icyahoze ari Kist , abakozi bayo ndetse na Minisitiri w'uburezi Musafiri Papias Malimba
Iki kiganiro cyari kitabiriwe n’abanyeshuri b’icyahoze ari Kist , abakozi bayo ndetse na Minisitiri w’uburezi Musafiri Papias Malimba

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr.Charles Murigande wari muri iki kiganiro, yavuze ko bagiye gufatanya nk’abayobozi ndetse n’abarimu, kugira ngo babashe kubona umubare munini w’izi buruse Ubuhinde bwageneye Afurika.

Ati “Ubuhinde bwateye imbere cyane mu byerekeranye n’uburezi, mu ikoranabuhanga, ubuvuzi, gukora imiti n’ibindi. Kuba ubuhinde bwiyemeje gufasha Afurika ndetse n’igihugu cyacu muri rusange buduha buruse, tugomba kubibyaza umusaruro tukabona ubumenyi bugomba kudufasha kwiteza imbere mu buryo bwihuse”.

Vice Perezida w’Ubuhinde M. Hamid Ansari, yageze mu Rwanda ku cyumweru tariki ya 19 Gashantare 2017. Muri gahunda ze yabonanye n’ Ishyirahamwe ry’Abahinde batuye mu Rwanda, asurwa Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yunamira abatutsi barushyinguyemo, ndetse anabonana na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo.nibyiza cyane.imana ikomeze ibahe imbaraga muruwo muri momukora hagati yubuhinde nu rwanda so neded enegy thankyou!

Turabashimiye yanditse ku itariki ya: 23-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka