Ububiligi burifuza kongera ishoramari mu Rwanda

Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi, Didier Reynders yavuze ko yifuza ubufatanye n’u Rwanda mu kongera ishoramari n’ibiganiro by’amahoro mu karere.

GIF - 180.8 kb
Ministiri Didier Reynders yakiriwe mu Rwanda na mugenzi we Louise Mushikiwabo, banagirana ikiganiro n’abanyamakuru.

Ministiri Reynders akaba ari na Ministiri w’Intebe Wungirije w’Ububiligi, yageze mu Rwanda ku wa gatatu akubutse muri Tanzania, aho ibiganiro byamuhuje na Perezida John Pombe Magufuli n’umuhuza w’Abarundi, Benjamin Mkapa; ngo bigamije gusaba ibihugu bigize Akarere k’Ibiyaga Bigari gufasha kongera ibiganiro by’amahoro bireba u Burundi n’ahandi.

Yagize ati ”Ni ngombwa ko (nk’Ububiligi) dukurikirana ibibera mu karere ndetse by’umwihariko mu Rwanda kuko twanakurikiranye amatora yabaye mu mwaka ushize(referandumu), twizera ko hazabaho kwagura urubuga rwa politiki ku bakandida bose”.

Reynders kandi ku kibazo cy’Akarere k’Ibiyaga Bigari, ngo arifuza ko ibiganiro by’amahoro bireba u Burundi byasubukurwa kandi bikitabirwa n’impande zose zivugwa mu kibazo.

U Burundi bwagiye bushyira mu majwi bimwe mu bihugu birimo u Rwanda n’Ububiligi, bukavuga ko bigira uruhare mu mvururu zihabera.

Reynders yavuze ko aza kubiganiraho na Leta y’u Burundi kuri uyu wa gatanu, kugira ngo “aho gukomeza guhangana ahubwo hashakwe umuti w’ikibazo no gufasha impunzi gutahuka”.

Yavuze kandi ko yaje nk’umuhuza mu kibazo cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), aho ngo ateganya kuganira na Leta y’icyo gihugu guteza imbere ibiganiro hagati yayo n’abo bahanganye. Reunders yakomeje avuga ko yaganiriye n’u Rwanda ku birebana n’amahoro muri Repubulika ya Santire Afurika.

Ku rundi ruhande, Mme Louise Mushikiwabo yavuze ko aho u Rwanda ruzasabwa uruhare mu guteza imbere amahoro mu karere ngo ruzakora ibishoboka.

Ububiligi n’u Rwanda kandi ngo birifuza kwagura umubano ushingiye ku ishoramari, ku buryo Reynders yijeje gukomeza kureshya abaturage b’igihugu cye kuza gukorera mu Rwanda.

Uruganda rwa Skol na kompanyi y’indege ya Brussels Airlines, ni bimwe mu byageze mu gihugu.

U Rwanda na rwo ngo ruratangira gushakira Rwandair ibibuga mu Burayi n’Amerika ruhereye ku Bubiligi, nk’uko byemejwe na Minisitiri Mushikiwabo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka