Ubu wakwishyura ibihumbi 260Frw ukamenya niba umwana ushidikanyaho ari uwawe koko

Laboratwari y’igihugu yatangaje ibiciro ku bipimo by’ibanze by’utunyangingo (DNA), birimo n’ibizafasha abantu kumenya niba abantu runaka bafitanye isano.

Iyi laboratwari ni yo ya mbere ikomeye mu karere u Rwanda ruherereyemo
Iyi laboratwari ni yo ya mbere ikomeye mu karere u Rwanda ruherereyemo

Ibiciro byatangajwe biri mu byicirio bitatu ari byo gupima uburozi mu biryo, gupima ibiyobyabwenge no gupima isano umuntu afitanye n’undi.

Ibyo biciro biteye ku buryo bukurikira: Gupima umuntu ugukomokaho ugahita uhabwa ibisubizo mu masaha 24 bizajya byishyurirwa ibihumbi 427.998 Frw cyangwa umuntu akishyura ibihumbi 267, 032 Frw agategereza ibisubizo mu gihe cy’icyumweru.

Gupima amaraso, amacandwe, amasohoro bizajya byishyurwa ibihumbi 100Frw naho gupima ibimenyetso by’ahabereye icyaha bizajya byishyurwa ibihumbi 278 Frw.

Gupima ibiyobyabwenge, umuntu azajya yishyura atarenze 1.030Frw ariko hakwiyongeraho ibindi bipimo birenze,igiciro kikaba cyagera ku 3.092Frw.

Rwanda Forensic Laboratory (RFL) imaze icyumweru ifunguwe
Rwanda Forensic Laboratory (RFL) imaze icyumweru ifunguwe

Ibyo bipimo byose kimwe n’ibindi bigaragara mu itangazo iyo laboratwari yashyize ahagaragara,ryashyizweho umukono n’umuyobozi mukuru wayo Lt. Col Charles Karangwa

Iyo laboratwari ije kugabanya igihe n’igiciro byatakariraga mu kohereza ibipimo gusumirwa mu Burayi . U Rwanda rwoherezaga ibipimo bigera kuri 800 mu Bubiligi. Igipimo kimwe ugasanga gitwaye amafaranga ari hagati y’ibihumbi 300Frw na 600Frw.

Iki kigo cyafunguwe tariki 7 Kamena 2018, kikaba ari igice cya mbere,kuko ikindi gice kigitunganywa nikimara kuzura kizajya gipima ibijyanye n’ibisasu n’ibibikomokaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Iyo lab turayishimiye ark ayomafaranga ni menshi,cyangwa bajyebasuzuma ibizamini bagendeye kuri mitwelle de sante.

Alias yanditse ku itariki ya: 10-06-2020  →  Musubize

Murakoze nge ndabashimira cyane kubwibyiza byazaniwe abanyarwanda hafi ngewe nabazaga nimutekano ki wizewe ko hatabamo akarengane kuburyo hazamo kubera ? Umuntu yabyizera gute?

olive tuyishimire yanditse ku itariki ya: 29-12-2019  →  Musubize

Mukosore gato, Umuyobozi was RFR ni ACP Dr François Sinayobye naho Lt Col Charles Karangwa ni board chairperson
Thx

MC yanditse ku itariki ya: 17-06-2018  →  Musubize

Ni byiza cyane, hazakoremo inyangamugayo, kuko hajemo ruswa byaba akaga kubanyarwanda.Ikindi ibiciro ntaho bitandukaniye cyane ni ibyo byo mu BUBILIGI. Kandi abakozi bakoramo nkeka ko badahembwa kimwe n’ab’iyo. Kugirango tuyigane, n’isoko ry’ibihugu bidukikije bitarabona iyi LABORATORY tubyigarurire, birasaba kubara neza, bagashyiraho ibiciro byo kwinjira ku isoko.Naho ubundi, yasigara ikorera LETA gusa.

GGG yanditse ku itariki ya: 15-06-2018  →  Musubize

Rwanda uratengamaye ndashima nyakubahwa prezida pollo kagame atugejeje kuribyinshi iyo raburatary turayishimiy murakoze.

Alphonse yanditse ku itariki ya: 17-06-2018  →  Musubize

@jean claude ngo amafrw atagera kuri 300.000 ngo ni menshi humura 2020 iri hafi uzaba wakize aya ni make pe

uwizeye yanditse ku itariki ya: 15-06-2018  →  Musubize

Umutwe w’inkuru ni mubi cyane. Ahubwo iyo mwandika muti "Ubu ushobora kwipimisha ukamenya abo mufite isano" cg "N’iki uturemangingo tukugaragazaho wowe n’abo mufitanye isano".

saidy yanditse ku itariki ya: 14-06-2018  →  Musubize

ibi bintu ni cyiza cyane kuko bizafasha abanyarwanda benshi ndetse nabanyamahanga duhereye kubaba mubihugu duturanye,ariko ibiciro biracyari hejuru 260.000frw ku munyarwanda aracyari menshi,kereka niba mutuweli izabidufashamo.

jean claude yanditse ku itariki ya: 14-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka